RFL
Kigali

Fortran yibarutse ubuheta mbere yo kwanzika gahunda ye ya 2018 y'ibitaramo bizenguruka isi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/02/2018 9:12
0


Umuhanzi akaba n'umuramyi Fortran Bigirimana, umurundu uba i Burayi mu Bufaransa yamaze kwibaruka ubuheta. Fortran yibarutse mbere y'uko atangira gahunda y'ibitaramo bizenguruka isi dore ko azabitangira mu kwezi kwa Werurwe 2018.



Tariki 3 Gashyantare 2018 ni bwo Sophie umugore wa Fortran Bigirimana yibarutse ubuheta, nyuma y'imfura yabo yitwa Nathanael. Fortran wamamaye mu ndirimbo “Ntacyo Nzoba” akunze gukora ibitaramo bizenguruka isi, gahunda akora buri mwaka. Mu Rwanda naho aherutse kuhatangiza igitaramo ngarukamwaka yise 'Fragrance of worship'.

Fortran

Fortran akikiye ubuheta bwe na Sophie

Gahunda ya Fortran y'uyu mwaka wa 2018 yo kuzenguruka isi (Fortran Bigirimana 2018 Tour), izatangira muri Werurwe 2018 aho azatangirira mu Bwongereza mu gitaramo kizaba tariki 3 Werurwe 2018 kikabera mu mujyi wa London. Tariki 18 Werurwe 2018 azakomereza mu Buhinde mu gitaramo kizabera ahitwa Chenai, Tamil Nadu. Tariki 1 Mata 2018 Fortran azakorera igitaramo mu Bufaransa. Ukwezi kose kwa Gicurasi 2018, Fortran azakumara ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri gahunda y'ivugabutumwa.

Nyuma yo kuva muri Amerika, tariki 6,7,8 muri Nyakanga 2018 ni bwo azakorera i Burundi igitaramo yise Fragrance of worship kizaba kibaye ku nshuro ya kabiri. Muri iki gitaramo, Fortram azaba amurika album ye yise Turidegembya na Live DVD yise 'Ntaco nzoba 2016'. Tariki 15 Nyakanga 2018 ni bwo Fortran azakorera mu Rwanda igitaramo 'Fragrance of worship' kizaba kibaye ku nshuro ya kabiri, naho akazahamurikira album ye yise Turidegembya na Live DVD yise 'Ntaco nzoba 2016'

Related image

Fortran ni umwe mu bahanzi ba Gospel bakunzwe mu karere

Tariki 8 Nzeli 2018, Fortran azajya mu Bubiligi mu mujyi wa Bruxelles ahakorere igitaramo yise 'Nous sommes libre'. Tariki 15 Nzeli kugeza tariki 15 Ukwakira 2018, Fortran azaba ari kuzenguruka igihugu cya Canada aho azaba amurika album ye 'We are free'. Igitaramo cya nyuma gisoza gahunda ye yo kuzenguruka isi mu mwaka wa 2018, kizaba tariki 29 Ukuboza 2018 kibere muri Norway. Ikindi twabibutsa ni uko ibi bitaramo byose, Fortran yabiteguye ku bufatanye na Moriah Entertainment Group ikuriwe na Eric Mashukano Mugisha. 

Fortran

Gahunda ya Fortran muri uyu mwaka wa 2018

REBA HANO NTACYO NZOBA YA FORTRAN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND