RFL
Kigali

ADEPR: Ese koko Pastor Zigirinshuti yahagaritswe azira guta akazi cyangwa ni ishyari bafitiye umuhamagaro we?

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/04/2018 15:25
3


Mu minsi micye ishize ADEPR yahagaritse mu kazi Pastor Zigirinshuti Michel wari ushinzwe ivugabutumwa muri ADEPR ku rwego rw'igihugu. ADEPR yatangaje ko yamuhagaritse imuziza guta akazi. Gusa hari urundi ruhande rusanga atari cyo yazize.



Tariki 23 Werurwe 2018 ni bwo ADEPR yatangaje ko yahagaritse Pasiteri Zigirinshuti Michel mu kazi yakoraga muri iri torero. Amakuru Inyarwanda yabashije kumenya ni uko guhagarikwa kwa Pastor Zigirinshuti kwamenyekanye mu itangazamakuru nyuma y'icyumweru ahagaritswe. Rev Karuranga Ephraïm umuvugizi mukuru w'itorero ADEPR, yabwiye Inyarwanda.com ko Pasiteri Zigirinshuti Michel yahagaritswe mu kazi yakoraga kubera impamvu zo guta akazi dore ko yamaze iminsi yarataye akazi. Ku bijyanye n'amakuru yavugwaga ko Pasiteri Zigirinshuti Michel yirukanywe muri ADEPR, Rev Karuranga yarayanyomoje.

Rev Karuranga Ephraïm yagize ati:"(Pastor Zigirinshuti) yahagaritswe mu kazi, kuko yataye akazi, nta muntu wigeze amwirukana muri ADEPR!" Pastor Zigirinshuti Michel yahagaritswe na ADEPR nyuma y'iminsi itari micye yari yamaze mu ivugabutumwa mu gihugu cya Afrika y'Epfo mu giterane cyateguwe n’Itorero Fullness of God International Ministries ku bufatanye na Parani Pentecostal Church Ministry. Nyuma yo guhagarikwa, Pastor Zigirinshuti yahise asaba imbabazi na cyane ko ngo adakunda guhangana, gusa ahamya ko yagiye mu ivugabutumwa yasabye uruhushya.

Image result for zigirinshuti michel inyarwanda

Pastor Michel Zigirinshuti wahagaritswe na ADEPR mu kazi yakoraga

Bivugwa ko iyo ADEPR ibonye umuntu uri gutumbagira cyane mu muhamagaro w'ivugabutumwa agakundwa na benshi mu bakristo, abayobozi ba ADEPR bamuha inshingano zimusubiza hasi. Abavuga ibi babihuza n'inshingano y'ubupasitori  yahawe Pastor Zigirinshuti Michel wari umuvugabutumwa wavugaga ubutumwa hirya no hino mu gihugu, ariko aho abereye Pasitori akaba yarabuze uko yisanzura cyane mu ivugabutumwa. Si we gusa ahubwo hari n'abandi bavugabutumwa bazamuwe mu ntera bagirwa abapasitori, abandi bahabwa inshingano zitandukanye muri ADEPR hagamijwe ko bagabanya gahunda z'ibitaramo n'ibiterane batumirwagamo. 

ADEPR ivuga Pastor Zigirinshuti Michel yataye akazi akagenda adasabye uruhushya, iyo akaba ari yo mpamvu yatumye ahagarikwa, gusa Pastor Zigirinshuti we avuga ko atakora iryo kosa ryo kugenda adasabye uruhushya agahamya ko yasabye uruhushya, icyakora akaza kugenda (muri Afrika y'Epfo) bataramusubiza. Pastor Zigirinshuti ahamya ko Rev Karuranga uyobora yabonye ibaruwa yamwandikiye kabone n'ubwo atamusubije. Rev Karuranga umuvugizi mukuru wa ADEPR we avuga ko igihe cyo kwihanganira Zigirinshuti no kumugira inama cyarangiye. Yagize ati:

Yataye akazi yakoraga, agenda nta ruhushya, iyo umuntu yataye akazi rero dukurikiza icyo amategeko y’akazi asaba. Hari iminsi yo kumushakisha, hari iminsi yo kumubura, hari n’iminsi yo kuba ako kazi atakikariho.(..) Igihe cyo kumugira inama cyararenze, kuko nta n'ubwo twari kumugira inama kandi atanahari, ariko hakurikijwe amategeko dukora icyo amategeko asaba, nta kindi. 

Image result for aMAKURU karuranga Ephrem

Rev Karuranga umuvugizi mukuru wa ADEPR

Pastor Zigirinshuti Michel we abivugaho iki, kuki yasabye imbabazi?

Pastor Zigirinshuti Michel ushinjwa na ADEPR guta akazi, yibaza niba yarataye akazi akajya ahantu batari bazi. Akomeza avuga ko atajya ahangana ndetse ko adashobora kujya mu nkiko kubera guhagarikwa azira akarengane. Yunzemo ko afite umuhamagaro bityo ngo iyo umuntu azize umuhamagaro ngo nta kintu gishobora kumutera ubwoba. Pastor Zigirinshuti akimara kubona ibaruwa imuhagarika, yahise yandika ibaruwa asaba imbabazi. Muri iyo baruwa ngo ikintu yasabiye imbabazi ni uko yagize ishyaka ryinshi ku murimo w'Imana akagenda atarahabwa ibaruwa imusubiza. Aganira na Ibyishimo.com Pastor Zigirinshuti Michel yagize ati:

Ako kazi se nagataye nagiye ahantu batari bazi? umuvugizi afite ibaruwa yanjye isaba uruhushya. Afite ibaruwa y’ubutumire bwantumiye, akagira n’iyanjye isaba uruhushya, uko ni ko kuri nkubwiye. Ndihanganye ndategereje, njyewe ndi umukozi w’Imana ndakijijwe, sinjya mpangana, sinzajya mu nkiko kuko mfite umuhamagaro, iyo umuntu azize umuhamagaro we ntakimutera ubwoba.

Ikibi ni uko naba nzize ibyaha, kandi njye nta byaha by’umutima nakoze. Mu ibaruwa nanditse nsaba imbabazi nkimara kubona ibaruwa inyirukana, ijambo rya mbere nanditsemo riravuga ngo mbasabye imbabazi kuko nagize ishyaka ryinshi ku murimo w’Imana nkagenda nta baruwa muransubiza, nagize ishyaka ry’umurimo w’Imana kuko nzi ko n’undi mu pasitori yarigira. Ubwo nibashaka kumbabarira bazabikore, nibatabikora kandi iyampamagaye iranzi.

Pastor Zigirinshuti ashinja ADEPR kubangamira umuhamagaro we

Aragira ati: "Ikibazo ni uko muba mukorana n’abantu bakaguhima, ugasanga inshingano zawe ntibashaka ko uzikora, nari maze imyaka irenga ibiri nta rugendo nkoze rugendanye n’inshingano zanjye, uko naruteguraga bashakaga uburyo babyica. Ko nzi ko iyo umuntu ataye akazi yandikirwa ibaruwa ebyiri cyangwa eshatu zimwihanangiriza iya nyuma ikaba ari yo imwirukana. Kuki njye nandikiwe ibaruwa imwe yonyine?… Ntegereje icyo Uwiteka azankorera kuko ni we wampamagaye."

Abantu bakiriye gute guhagarikwa kwa Pastor Zigirinshuti?

Iyo uganiriye n'abakristo bo muri ADEPR, hari abakubwira ko Pastor Zigirinshuti yarenganye kuko nta cyaha yakoze. Bavuga ko niba ashinzwe ivugabutumwa, kujya kubwiriza aho yatumiwe nta kosa ririmo na cyane ko aba yabanje kumenyesha ADEPR. Hari abandi ariko bavuga ko Pastor Zigirinshuti afitanye umubano mwiza na komite yacyuye igihe yari iyobowe na Bishop Sibomana na Bishop Tom Rwagasana, bityo Rev Karuranga akaba yaramuhagaritse ari ibintu yari amaze igihe ashakisha.

Pastor Zigirinshuti Michel mu mvugo isa n'ibikomozaho, hari aho avuga ko abayobozi ba ADEPR bari bamaze imyaka ibiri bamunaniza ntibamwerere kujya mu ivugabutumwa aho aba yatumiwe mu gihe ubutumire buba bwabagezeho. Abaganiriye ku kibazo cya ADEPR na Pastor Zigirinshuti, bagatanga ibitekerezo bakoresheje urubuga rwa Facebook, hari abasanga uyu mugabo azira kuvuga ubutumwa mu matorero atari ADEPR (ahakunzwe gufatwa nk'abanyamahanga). 

Ibi bishobora kwemezwa na none no kuba amakorali anyuranye yo muri ADEPR atumirwa mu ivugabutumwa n'abo mu yandi matorero, atajya yemererwa na ADEPR kwitabira ubutumire bwaturutse hanze ya ADEPR. Ibi hari ababihuza n'ibyabaye kuri Pastor Zigirinshuti Michel dore ko akunze gutumirwa cyane mu matorero anyuranye atari aya ADEPR, ikintu abayobozi bakuru ba ADEPR bariho ubu batajya bishimira. Pastor Ernest Rugamba wahoze ayobora umuryango Schilo Light church akaba yarakunze no kuvuga ubutumwa kuri Radio Umucyo yaragize ati:

Pastor Zigirinshuti bari baratinze kumuhagarika, kuko bajya kumuha uyu mwanya kwari ukumukumira ku ngendo yakoraga z'ivugabutumwa ahantu hatandukanye. Umutego yari yatezwe uramushibukanye si n'ubwa mbere akiri n'umuvugabutumwa byigeze kumubaho. Ahombye umushahara ariko yongeye kubona umwanya wo kuvuga ubutumwa yisanzuye. Ikindi kibazo nibaza ko yaziritswe n'indahiro ya gipasitori arongera kwigenga nk'igihe yari Ev?ahhhhhhhh bamuboheye amaboko imugongo keretse nasohoka idini naho bazahora bagongana. Mbiswa da

Ev Alphonse Nkurikiyumukiza yagize ati: "Ntimukitiranye ibintu nta mukozi w'Imana wirukanwa kuko isi yose iri imbere ye. Uuntu yirukanwa n'uwamwangaje (Boss) ikindi Michel yari impangare gukorana n'abasimburanye se hari uwo bijya byorohera? Nasubire ku muhamagaro ave mu biro kandi ni ho yarakenewe.

Nanira Venuste yagize ati: "Abo bayobozi ba ADEPR ntacyo bamaze usibye gusenya umurimo w'Imana ahubwo nabo baziyirukane. Baramwirukanye se bamurusha gukizwa ahubwo bazihane." Nkunda Java yagize ati: "Ni we wishe ivugabutumwa ryose kuko ni we washyigikiye ubusatuzi bwo kugoreka ijambo ry'Imana bibwira ko kubaha Imana ari inzira yo kubona indamu."

Samuel Niyonshuti yagize ati: "Erega n'ubundi ufite umuhamagaro wo kuvuga ubutumwa ahatandukanye; kugushyira muri office ni ukuwuzimya rwose. Bajye babaha ibyo babohokeya." Noel Nkundimana umuyobozi wa Radio Umucyo yagize ati: "Buriya nyine yari yicaye mu mwanya w'undi muntu none boss ashaka gucomekamo undi!"

Zigirinshuti

Ibitekerezo bya bamwe ku ihagarikwa rya Pastor Zigirinshuti






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mucyo6 years ago
    Imana ishimwe kuko nawe abizi ko atasubijwe kuki ataretse ngo abwirwe icyatumye batamusubiza naho ishyari ryo ntaryo mbona ahubwo ikirimo nukutumvira abakuru bitorero kandi ntibikwiriye naho umurimo w'Imana si ubupasiteri nakore nibindi areke gucamo itorero ibice.ibihe byiza!
  • Rose6 years ago
    Guta akazi kandi ariko urimo kari munshingano zawe baramenyeshejwe aho uzagakorera n' igihe kazakorerwa ntibyumvikana rwose.
  • bosco6 years ago
    njye ndumva yarazize ubusa pe gusa ikigihe Niko bimeze ahubwo yongere amasengesho kuko Imana iramuzi kd izi ibyo yari yariyagiyemo cyaneko yariyagiye kuyikorera





Inyarwanda BACKGROUND