RFL
Kigali

Ubutumwa ku basirikare-Bishop Dr Masengo

Yanditswe na: Editor
Taliki:3/10/2018 11:23
1


2Timot. 2:4 "Nta waba umusirikare kandi ngo yishyire mu by'ubu bugingo, ngo abe akinejeje uwamwandikiye ubusirikare."



Ntawaba umusirikare igisivile kitaramuvuyemo. Ni yo mpamvu abifuza kuba abasirikare bakoreshwa amafunzo akomeye agamije kubahindura. Iyo umuntu abaye umusirikare ntaba akiri umusivile kandi iyo avuye mu gisirikare aba abaye umusivile. Impamvu ni uko umuntu atabibangikanya, ubwo buzima ntibubangikanywa. Ugiye mu gisirikare aba ahebye igisivile kandi usubiye mu gisivile aba asezereye Igisirikare.

Uko ni ko n'ubukristo n'ubupagani bitandukanye. Uhisemo kimwe aba asezereye ikindi. Ntawabivanga kuko bitajyana. Kuva kuya Mbere Ukwakira nafashe umwanya munini ntekereza ku bikorwa by'indashyikirwa abasirikare bakoze mu Rwanda bituma noneho numva umwuga wabo ufite icyo wigisha abakristo ari bo basirikare ba Kristo. Nasanze hari ibintu byinshi abakristo bakwigira ku basirikare ba Leta zo mu isi.

Reka mvuge gusa ibintu 8 byamfashije;

1) Umusirikare arangwa no kubaha. Ubundi kwinjira igisirikare ni ukwiyemeza kuyoboka no kuyoborwa. Umusirikare wese utubaha abamukuriye, utayoborwa na shebuja yitwa inyeshamba, afatwa nk'umugumutsi.

2) Umusirikare nyawe ni umwizerwa. Iyo umusirikare atagaragaje ubwizerwa, aba abaye umwanzi w'igihugu. Nta hagati habaho. Ubaho wizeye ubuyobozi nawe wizewe cyangwa ugakurwaho icyizere. Nta mpu ebyiri zemewe keretse batarakumenya neza. Iyo atizera shebuja aba amurwanya!

3) Abasirikare beza bahora bitoza. Nta na rimwe babaho batitoza. Iyo batitoje gato, bisanga bameze nk'abasivire. Ni ngombwa ko bahugurwa buri gihe kandi mu buryo buhoraho. Wanze kwiga cyangwa urambiwe kwiga, uba unaniwe Igisirikare.

4) Abasirikare bahora ku rugamba. Ntabwo badamarara nk'abasivire. Mu bihugu birimo intambara baba ku rugamba, mu bihugu biri mu mahoro, bahora bari maso. Ntibagira ijoro n'amanywa...

5) Baritanga. Ni ibiharamagara. Ntacyo bagomanwa igihugu kugeza aho basabwa kandi bemera kwitanga ubwabo. Iyo umuntu agiye ku rugamba, aba yiteguye gupfa. Ni cyo gitambo gikomeye umuntu yatanga mu buzima.

6) Abasirikare bose bagira intwaro kandi barazikoresha. Nta musirikare utunga intwaro atazi cyangwa adakoresha!

7) Abasirikare baritandukanya mu buryo bwose: Bagira imyenda yihariye, bagira imvugo bahuriraho, batuye ukwabo, ...Muri make ntibivanga.

8) Bakorera mu bumwe. Nta musirikare ukora ukwe. Intsinzi y'umwe ikeneye imbaraga n'ubushake bwa mugenzi we. Kubera iyo mpamvu barakundana.

Nyamara abasirikare ba Kristo bo siko benshi bameze. Ibyabo birababaje.

- Barivanze (kubatandukanya n'aho bavuye biragoye);

- Batunze intwaro badakoresha (intwaro zabo n'iz'imitako, Inkota zabo ntizikeba "Ijambo ry'Imama";

- Nta bwitange bazi (uretse kwitanga ubwabo nta n'ubwo batanga ibyabo mu gushyigikira umurimo w'Imana). Hehe n'amashimwe? Hehe no kuba ibitambo byera bishimwa?

- Bavuye ku rugerero ubu baradamaraye (intambara y'umwuka benshi barayitsinzwe...). Ntawe urara ku izamu...basinzira nk'abasinzi...bagona cyane...amasengesho ya nijoro...wapi!

- Kwitoza mu by'umwuka ashwi da. Ntawe usoma ijambo! Barahuze! Ibyo Pawulo yabwiye Timoteyo byo kwitoza mu mwuka ntibibareba...

- Ntabwo bizerwa...ntibakiranukira shebuja, mu gitondo bari mu Bwami bw'Imana ni mugoroba bagateza Satani imbere mu biganiro bipfuye mu tubyiniriro cyangwa mu tubare. Aho umurimo w'Imana uvugwa nabi ni bo bawuvuga. Aho abakozi b’Imana bagambanirwa abakristo babibamo.

- Ntabwo bubaha Imana yabo. Hari ubutumwa badashaka cyane cyane ubwo kumvira no gukorera Imana mu Itorero. Abakristo benshi baragumutse. Shebuja yarababuze!

- Urukundo rwa benshi rwarakonje. Aho kunga ubumwe birema ibice. Birababaje.

Mbese uracyari umusirikare wa Kristo cyangwa Adui yarakwifatiye? Isuzume!

Mugire Umunsi mwiza.

© Devotion posted by Dr. Fidele Masengo, Foursquare Gospel Church






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nyindo Emmanuel 5 years ago
    Mbega umugabo w'umuhanga! Umbaye kure mbaguhaye rimwe. Inyigisho zawe zimena ikibyimba cyo mw'umwuka zititaye k'ububabare bw'abasivile ba Yesu baguye ruhenu. Mukomere.





Inyarwanda BACKGROUND