RFL
Kigali

Felix Ntambara wari umaze igihe yariheje mu muziki agarukanye indirimbo nshya yise ‘Uri Yahweh’-YUMVE

Yanditswe na: Editor
Taliki:31/08/2017 10:19
0


Felix Ntambara umwe mu bahoze ari abayobozi ba Asaph Music International yo muri Zion Temple nyuma y'igihe kirekire yari atagaragara mu muziki, yagarukanye indirimbo ye nshya yitwa ‘URI YAHWEH’ yishimiwe cyane ku babashije kuyumva.



Iyi ndirimbo usanga amatorero menshi aririmba mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana,ije noneho isohotse nk’iyakozwe muri studio ni imwe mu ndirimbo ziri kuri album Felix Ntambara agiye gusohora mu minsi iri mbere. Yagize ati: 'Nafashe umwanya uhagije wo gusenga no gukora nkitondera iyi album.Ndahamya neza yuko ubwoko bw'Imana buzahezagirwa cyane"

UMVA HANO 'URI YAHWEH' YA FELIX NTAMBARA

Yakomeje avuga yuko mu ndirimbo 10 zigize album yiwe,harimo 4 ashoboye gukorana n'abahanzi bakorera mu gihugu cya Uganda nka Levixton na Exodus n'abandi. Tubibutse ko Felix Ntambara amaze igihe kitari gito akorera umurimo w'Imana mu gihugu cya Uganda nk'umuvugabutumwa akaba yitegura kuba umushumba mu minsi iri mbere.

Tumubajije igihe azaza kumurikira abanyarwanda uyu  muzingo w'indirimbo ze,yadutangarije ko azabitumesha mu minsi iri mbere,cyane ko afite gahunda yo kuza mu gitaramo Moriah Entertainment irimo gutegura,nubwo hatari hatangazwa byinshi kuri iki gitaramo. 

UMVA HANO 'URI YAHWEH' YA FELIX NTAMBARA

Felix Ntambara






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND