RFL
Kigali

Favor wiga mu ishuri rya muzika rya Nyundo yasabwe anakobwa na Producer Ishimwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/06/2018 19:09
2


Uwikuzo Genevieve (Favor), umwe mu bari kurangiza mu ishuri rya muzika rya Nyundo, kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Kamena 2018 yasabwe aranakobwa. Ni nyuma y'amezi abiri n'iminsi micye yambitswe impeta n'umukunzi we Ishimwe Tyshique usanzwe ari umu producer.



Uwikuzo Genevieve uzwi nka Favour ni umukobwa wafashije benshi mu bahanzi bakomeye bamaze iminsi baza kuririmba mu Rwanda. Bamwe mu bahanzi Favor yafashije ku rubyiniro harimo The Ben, Meddy, Mani Martin n'abandi benshi bagiye bitabaza abanyeshuri biga muzika kugira ngo babafashe ku rubyiniro cyane ko uyu mukobwa ari umwe mu bahanga iri shuri rifite. 

Favor

Umuhanzikazi Favor yamaze gusabwa no gukobwa

Kuri ubu rero Favor yamaze gusabwa ndetse aranakobwa mu birori byabereye mu mujyi wa Kigali i Gikondo aho bita ku Umwana Ukundwa. Ubukwe bwabo bwitabiriwe na bamwe mu banyeshuri mu ishuri rya muzika rya Nyundo ndetse hari n'abahanzi banyuranye barimo; Aline Gahongayire, Mani Martin, Yemba Voice n'abandi. Ishimwe Tyshique (Tyboo) na Uwikuzo Genevieve (Favour) biteganyijwe ko bazasezerana imbere y'Imana tariki 23 Kamena 2018 i Rubavu. Ibirori byo kwakira abatumiwe mu bukwe bizabera Hakuna Matata ahazwi nko kuri Brasserie mu karere ka Rubavu.

Favor

Mani Martin na Yemba Voice baririmbiye abageni

Ishimwe Tyshique umukunzi wa Favor, ubusanzwe akora umwuga wo gutunganya ibihangano mu buryo bw'amajwi, akaba ari umwuga akorera mu karere ka Rubavu. Favor ni umuhanzikazi ku giti cye, akaba umunyempano ufite ubuhanga buhanitse mu miririmbire ye, ibintu bikunze gutuma yiyambazwa na benshi mu bahanzi baba bafite ibitaramo bikomeye. Hejuru y'ibyo ni n'umunyeshuri uri kurangiza amasomo ye mu ishuri rya muzika rya Nyundo. Favor azwi mu ndirimbo 'Inzira zawe' na 'Indebakure' yakoranye na Diplomat mbere yo kwinjira mu muziki wa Gospel. 

REBA HANO 'INDEBAKURE' YA DIPLOMAT FT FAVOR

REBA ANDI MAFOTO

Ubukwe bwa Favor na Ishimwe

Favor n'umukunzi we bari basazwe n'ibyishimo

Ubukwe bwa Favor na IshimweFavorUbukwe bwa Favor na IshimweUbukwe bwa Favor na IshimweUbukwe bwa Favor na IshimweUbukwe bwa Favor na IshimweUbukwe bwa Favor na IshimweUbukwe bwa Favor na IshimweUbukwe bwa Favor na IshimweUbukwe bwa Favor na IshimweUbukwe bwa Favor na IshimweUbukwe bwa Favor na Ishimwe

Ubukwe bwa Favor na Ishimwe

Aline Gahongayire yatashye ubukwe bwa Favor


Ubwo Favor yambikwaga impeta y'urukundo mu mezi abiri ashize

REBA HANO 'INZIRA ZAWE' INDIRIMBO YA FAVOR







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Anonymous 15 years ago
    hhhhhh
  • Omar5 years ago
    wooow!! congratulations!Favor & Tyboo couple nziza cyane





Inyarwanda BACKGROUND