RFL
Kigali

Ezra Joas yasohoye amashusho y'indirimbo 'Bizarangira' agaragaramo Ruganzu,Fabiola na Manzi-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/11/2017 10:24
0


Umuhanzi Ezra Joas ubarizwa mu karere ka Musanze yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Bizarangira' igaragaramo bamwe mu bakinnyi b'ibyamamare muri sinema nyarwanda aribo Fabiola, Manzi na D'Amour Seleman bakunze kwita Papa Shaff, Ruganzu n'andi.



Ezra Joas ni umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo 'Niyo' yakoranye na Aline Gahongayire. Kuri ubu Ezra Joas yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo 'Bizarangira' ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abantu bari mu bibazo bitandukanye aho uyu muhanzi ababwira ko ibyo byose bizarangira Imana bakaba mu bundi buzima aho bazaba banezerewe. Ezra Joas yabwiye Inyarwanda ko impamvu yakoresheje abakinnyi ba filime ari uko yifuza ko abakunzi babo bareba iyi ndirimbo bakumviramo ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. 

REBA HANO 'BIZARANGIRA' YA EZRA JOAS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND