RFL
Kigali

ADEPR:Ev Sugira Steven na Rurangwa Deny wagize uruhare mu guhirika Usabwimana banditse ibaruwa isaba Sibomana kwegura

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/05/2017 20:37
8


Mu itorero rya ADEPR kuri ubu umwuka si mwiza dore ko bamwe mu bayobozi baryo barimo n’umuvugizi wungirije ari we Bishop Tom Rwagasana bari mu gihome bashinjwa kunyereza umutungo w’itorero.



Kuri ubu bamwe mu bakristo ba ADEPR bari gusaba Bishop Sibomana Jean ukuriye iri torero mu Rwanda ko yakwegura. Umuvugabutumwa w’ubushake Sugira Steven ufite amakuru atari meza muri ADEPR dore ko yagiye ahezwa mu matorero menshi ya ADEPR kubera imyatwarire ye yakemangwaga, agahezwa mu gihe cy’ubuyobozi bwa Bishop Sibomana, yisunze uwitwa Ev Rurangwa Denis uzwi nk’umwe mu bantu bafashije cyane ubuyobozi bwa Bishop Sibomana na Bishop Tom guhirika Rev Usabwimana Samuel ariko nyuma bagashwana, bandika ibaruwa ifunguye, basaba Bishop Sibomana na komite ye yose kwegura ku buyobozi bwa ADEPR kuko ngo batakiri abizerwa bitewe n'ibyo bashinjwa.

Ni ibaruwa banditse kuri uyu wa 15 Gicurasi 2017 bayishyira hanze bakoresheje Email. Sugira Steven umwe mu banditse iyi baruwa yabayeho umukozi wa ADEPR ushinzwe itangazamakuru, mu mwaka wa 2012 akaba yaratangarije InyaRwanda.com ko imikorere ya ADEPR irimo kugenda iba myiza ndetse n'ubumwe bw'itorero bukaba bwarimo kwiyongera. Nyuma yo kuvanwa ku mwanya yari yahawe muri ADEPR bitewe n'imyitwarire itari myiza yashinjwaga, Sugira Steven ntiyongeye kuvuga rumwe n'ubuyobozi bwa ADEPR bukuriwe na Bishop Sibomana Jean. 

Image result for Sibomana Jean Bishop

Bishop Sibomana Jean arasabirwa kwegura

Mu ibaruwa ndende dukesha ikinyamakuru cya Gikristo Isange yanditswe n’aba bagabo Ev Sugira Steven na Ev Rurangwa Denis, bavuga ko bababajwe n’ibi kubera mu itorero ryabo ndetse by’umwihariko bakaba bababajwe no kuba abayobozi ba ADEPR bashinjwa kunyereza umutungo w’itorero. Muri iyi baruwa, hari aho bagera bagasaba komite nyobozi yose kwegura, bagira bati: “Turabasaba abagize inzego z’ubuyobozi z’Itorero ADEPR kwegura mu maguru mashya kuko batakiri abo kwizerwa.”

Nubwo Sugira na mugenzi we Rurangwa bavuga ko Bishop Sibomana akwiye kwegura, umuhanzi Theo Bosebabireba we aherutse gutangariza Inyarwanda.com ko abakristo ba ADEPR bakwiye kwishyira hamwe bakitanga bakishyura umutungo wose Bishop Tom Rwagasana na bagenzi be ashinjwa kunyereza kuko ngo atari byiza ko abakozi b'Imana bagaraguzwa agati. Bosebabireba avuga ko n'ubwo bashobora kuba baraguye mu mutego wa satani, ngo hari ibindi byinshi byiza bakoze bakwiriye gushimirwa no kubahirwa. 

Soma ibaruwa ifunguye yanditswe na Ev Sugira Steven na Ev Rurangwa Denis basaba Bishop Sibomana kwegura:

"Twebwe RURANGWA Denis na SUGIRA Steven, Abakristo b’Itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda -ADEPR, dushingiye k’uburenganzira duhabwa n’ ibaruwa no 288/SEN/P/NTD/2012 yo kuwa 19 Werurwe 2012 twandikiwe na Perezida wa Sena y’u Rwanda, idutumira mu nama yagombaga guhuza Sena ifatanije n’umutwe w’Abadepite,MINALOC, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, inama ikaba yaragombaga guhuza abagize inama y’ubuyobozi bw’ ADEPR, Abakristo n’Abapastori banditse bavugako Itorero ribarenganya n’urubyiruko rw’Itorero ADEPR rwagiye rugaragaza ubushake bwo gutanga umusanzu mu gushakira umuti ibibazo bigaragara mu Itorero ADEPR;

Dushingiye na none ku butumire bw’inama yo kuwa 18 Mata 2012 yahuje Abakomiseri bagize Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yatumiwemo bamwe mu rubyiruko rw’Itorero bagaragaje ubushake bwo gutanga umusanzu mu gushakira umuti ibibazo bigaragara muri ADEPR aribo Pasteur RUKUNDO Octave, Bwana NKURANGA Theogene, Bwana RURANGWA Denis, Bwana SUGIRA Steven, Honorable BAMPORIKI Edouard, Bwana MAHORO Jean Napoleon, Bwana KAYOMBYA Dieudone,Bwana MUSAFIRI Vianney, inama ikayoborwa na Prezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, dushingiye na none ku ibaruwa no 269/NURC/12/ES yo kuwa 14 Gicurasi 2012, yatumiraga mu nama yo kuwa 18 Gicurasi 2012, ruriya rubyiruko rw’Itorero ADEPR,dushingiye ku nama twakomeje gutanga ku buryo iki kibazo cyo mu Itorero ADEPR cyakemuka tubinyujije mu nzira zitandukanye kuva mu mwaka wa 2012 kugeza ubu;

Tubabajwe n’ibihe bibi Itorero ryacu ririmo, bituruka ku ifatwa n’ifungwa rya bamwe mu bayobozi bakuru b’Itorero ADEPR, tubabajwe kandi dutewe agahinda no kumva abayobozi b’Itorero bashinjwa ibyaha byo kunyereza no gucunga nabi umutungo w’Itorero kandi aribo bakagombye kuba intangarugero, tubabajwe n’imvune abakristo b’Itorero bagize bagira ngo bagere ku gikorwa cy’Iterambere rivuye mu maboko yabo ariko inzego batumye bikaza kugaragarako zitabashyikirije ubutumwa nk’uko bikwiye, bagatahishwa Hotel DOVE irimo imyenda ya Banki kandi baratanze amafaranga yo kwishyura yose.

Nk’uko tutahwemye kubitangaho inama mu buryo bumwe n’ubundi nk’uko twabisabwe n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu, tugaragaza ko imiterere n’imikorere y’imyubakire y’ubuyobozi (systeme) Itorero ADEPR rikoreramo iteza amakimbirane mu Itorero akagera no ku bakristo bo hasi ari nabo banyarwanda, kandi ko abagiye bahagararira iyo miyoborere bayifashisha gukora ibyo bashaka bityo

Inzego zose z’ubuyobozi bw’Itorero n’abazihagarariye bikarangira usanga baramunzwe na ruswa (corruption) k’uburyo ntawe ubasha gukosora undi, abakristo aribo banyarwanda akaba aribo baharenganira. Uko kuri twakomeje kugaragaza kuva mu mwaka wa 2012 kugeza ubu bamwe muri twe barakuzize, bashyirwa hanze y’Itorero, bashinjwa ibyaha by’uburyo butandukanye mu nzego z’umutekano ariko turashimira Leta yacu ko itumvise ayo mabwire y’Abayobozi b’Itorero ahubwo igakomeza gukurikirana ukuri kugeza na n’ubu.

Tumaze kubona imyitwarire n’imikorere y’inzego z’ubuyobozi bw’Itorero ADEPR, turagaya twivuye inyuma urwego rw’inama y’ubuyobozi ya ADEPR (CA) itarahagarariye Abanyetorero ngo irengere inyungu zabo, turagaya abagize urwego rw’inteko rusange (Assemblee generale) y’Itorero ADEPR kuko batitaye ku nyungu z’Itorero n’inyungu z’abakristo bakita ku nyungu zabo bakesha imiterere n’imiyoborere y’Itorero rya ADEPR, turagaya abagize urwego rwa Biro Nyobozi (Bureau Executif), birebyeho ubwabo mu nyungu zabo bwite, bakifashisha ububasha n’ubushobozi bahawe bakabikoresha mu kurenganya abanyetorero no gushyirisha igisebo k’umurimo w’Imana bakagombye guhesha icyubahiro.

Turagaya abagize izi nzego zose urw’Inteko rusange, inama y’ubutegetsi na Biro Nyobozi, ko nyuma y’aho abayobozi b’Itorero baterewe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano kugira ngo babazwe ibyo baregwa harimo gucunga nabi no kunyereza umutungo w’Itorero, nta rwego rwigeze rumenyesha Abanyetorero ibiri kubera mu Itorero ryabo, bikaba bigaragaza ko inzego z’ubuyobozi zigize Itorero zidahangayikishijwe n’ibikorerwa mu Itorero, zitanahangayikishijwe n’ibikomere umukumbi w’Imana ufite ngo ube wahumurizwa.

Ni muri urwo rwego tuboneyeho umwanya wo kwihanganisha Bene Data dusangiye gucungurwa muri ibi bihe turimo nk’Itorero kandi turabasaba gukomeza gusengera Itorero kugira ngo rive muri ibi bihe no kudusengera kugira ngo ikivi twatangiye cyo guharanira ko uburenganzira bwanyu ari nabwo bwacu bwubahirizwa tuzacyuse.

Turabasaba ko mukomeza kuba abizerwa imbere y’Imana n’Itorero mukora kandi mwubahiriza inshingano zanyu kandi natwe turabizeza ko nk’uko twakomeje kubabera abavugizi tuzakomeza kugeza ubwo uburenganzira bw’abanyetorero bugerwaho.

Turasaba abagize inzego z’ubuyobozi z’Itorero ADEPR, kwicuza no gusaba Imana n’Abanyetorero imbabazi ko bemeye kuba ibikoresho by’imiterere n’imiyoborere mibi mu bihe bitandukanye (corrupted) mu bihe bitandukanye no kubwo gutererana umukumbi w’Imana mu bihe nk’ibi bigoye.

Turabasaba abagize inzego z’ubuyobozi z’Itorero ADEPR kwegura mu maguru mashya kuko batakiri abo kwizerwa.

Turasaba abantu bose baba Abapastori, Abanyetorero batahwemye kuvuga no kugaragaza ibibazo biri mu Itorero n’uburyo byakemuka gukomeza gusenga Imana no gukora ubuvugizi kubw’Abanyetorero babaye isibaniro ry’inyungu za bamwe bagiye bifashisha imiterere n’imiyoborere (system) y’Itorero irwaye bakaribata umukumbi w’Imana.

Turasaba inzego za Leta zifite mu nshingano zazo amatorero gukomeza kudufasha muri uru rugendo turimo ruganisha ku mpinduka nziza z’Itorero ADEPR kugira ngo rikomeze kuba umusemburo w’iterambere ry’Abanyarwanda.

Turarangiza dushimira Nyakubahwa Prezida wa Repubulika ko yumvise gutaka kw’Abanyarwanda babarizwa mu Itorero ADEPR agahagurukira kubarengera, natwe turamwizeza ko tumuri inyuma kandi tumushyigikiye mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge n’iterambere ry’Abanyarwanda aturangajemo imbere.

Mugire amahoro y’Imana.

Bikorewe i Kigali kuwa 15 Gicurasi 2017

RURANGWA Denis & SUGIRA Steven

Image result for Rurangwa Denis

Umuvugabutumwa Rurangwa Denis

Sugira

Umuvugabutumwa Sugira Steven






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pierre kanamugire6 years ago
    ADEPR. ZION TEMPLE!!!hhhhhh idini ni catholique gusa
  • Eric6 years ago
    yemwe yemwe nzaba mbarirwa!! aba bagamo ngo ni Sugira na Rurangwa nabandi ntavuze mujya iyo bijyiye nka SHIMEYI
  • MARC RWIGEMA6 years ago
    mwese ni inda ntawubabajwe nitorero
  • Rwema6 years ago
    @Kanamugire, iyo gaturika yawe urata uwavuga ibibi byabo ntiyabirangiza! Icecekere muvandimwe!
  • Rwema6 years ago
    Iyaba ibaruwa yari yanditswe n'abandi, aba bagabo bombi mbona bameze nk'abacanganyikiwe!
  • Oly6 years ago
    Aba ngobirukana shitani,babanje bagahera kuzabataye mw,idini yabo ! Abantu babagabo bashwana buri munsi nkaba yaya...!!
  • IDINI6 years ago
    Aba ni bo birirwa banyita umupagani, umunyabyaha, ngo kuko tudahuje idini, ngo ntabatizwa mu mazi menshi, ngo nikundira Bikira Mariya, ngo sinsengantitira cyangwa mvuza induru, nikanira indimi n'umwuka! Imana imbabarire, ariko genda Kiliziya ufite system isobanutse! Yego nawe nturi mu ijuru kuko utabuzemo abakuvangira, kuko nta ntungane ibaho, ariko iyo ndebye iyi ADEPR, nkareba umuhindo wa Zion Temple n'andi madini y'inzaduka; nibaza niba abayoboke b'amadini batagira amaso! Nyongererera ukwemera Nyagasani.
  • emy6 years ago
    ngo Gaturika ayiwwe iyo havuga nabandi yewe ahubwose ibibi bibarizwa hehe ikizimase nikihe impamvu bavuga ariya madini nuko ibibi byabo ari bike nahose gaturika wavugase ngo ugezehe ngaho vuga ibibi byabaye mwisi itagaragayemo?





Inyarwanda BACKGROUND