RFL
Kigali

Ev Mutabaruka Fulgence yinjiye mu giterane gifite intego yo ‘Kuzana umuntu umwe kuri Yesu Kristo’

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/07/2017 9:02
0


Umuhanzi akaba n’umuvugabutumwa Mutabaruka Fulgence ukorera umurimo w’Imana mu itorero Evangelical Restoration church, akomeje gahunda y’iyerekwa yagize ryo gukora ibiterane hirya no hino mu gihugu mu ntego yo kuzana abantu kuri Yesu.



Nyuma yo gutangiza iki gikorwa mu mezi macye ashize mu giterane cyabereye Nyacyonga kuri Restoration church, kuri ubu Mutabaruka Fulgence yongeye kwinjira muri iki giterane aho agikora uyu munsi kuwa 8 Nyakanga 2017 ndetse kikazakomeza no kuri iki Cyumweru tariki 9 Nyakanga 2017,iki giterane kikaba kigomba kubera ku murenge wa Kigoma kuva Saa tatu za mu gitondo kugeza saa kumi z’umugoroba.

Nkuko Ev Mutabaruka Fulgence yabitangarije inyarwanda.com, iki giterane gifite intego igira iti”Zana umuntu umwe kuri Kristo, tours. ” Iyi nsanganyamatsiko yacyo ikaba iboneka mu cyanditswe cyo muri Matayo 9:37 havuga ngo “Ibisarurwa ni byinshi ariko abasaruzi ni bake”.

Muri iki giterane cy’ivugabutumwa kigomba kubera ku murenge wa Kigoma, Ev Mutabaruka Fulgence araba ari kumwe n’abahanzi banyuranye barimo; Theo Bosebabireba, Uzayisenga Isaie, Nsengiyumva Jean Torero nankorali Bethel. Hatumiwe kandi abakozi b’Imana barimo:Rev Pastor Nkeshimana Alex n’umuvugabutumwa Ev Andre Ndereyimana.

Image result for Ev Mutabaruka Fulgence 

Ev Mutabaruka Fulgence ubwo yashimiraga umugore we umubohora mu ivugabutumwa Imana yamushyize ku mutima

REBA HANO 'ISARURA RIGEZE' YA EV MUTABARUKA FULGENCE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND