Kuri uyu wa 27 Gicurasi 2017 ni bwo Manasseh Eric Muvandimwe yarushinganye na Ganza Celestine, umukobwa wa Apotre Simeon Mukwiza uyobora itorero Wells Salvation church ku isi rifite icyicaro ku mugabane wa Amerika muri Canada.
Manasseh Eric Muvandimwe ni umuvugabutumwa ukunzwe cyane n’urubyiruko by’umwihariko mu mashuri makuru na kaminuza dore ko igihe kinini yamaze yiga muri kaminuza (KHI) yari umuyobozi wa GBU (Groupe Biblique Universitaire du Rwanda) ndetse kuri ubu akaba ari umwe mu bayobozi ba UGBR ihuza za GBU zose zo mu Rwanda.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2017 ahagana isaa munani z’amanywa ni bwo Ev Manasseh Muvandimwe n’umukunzi we Ganza Celestine basezeranye imbere y’Imana n’imbere y’abakristo mu muhango wabereye i Nyamirambo mu itorero Assemblies of God, itorero Ev Manasseh Muvandimwe abarizwamo.
Nyuma yo kwambikana impeta no gusezerana imbere y’Imana, ibirori byakomereje kuri Centre Recreatif de Kagarama mu karere ka Kicukiro. Muri ibi birori hari abantu benshi cyane baturutse mu bihugu binyuranye. Ibirori byo kwiyakira (Reception) byari bimeze nk’igitaramo dore ko hari higanjemo umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ni ibirori byitabiriwe n'abapasiteri babarizwa mu matorero atandukanye.
Bambikanye impeta basezerana kubana akaramata ubuzima bwabo bwose
Ev Eric Muvandimwe n'umukunzi we Ganza bagabiwe inka nyinshi ndetse abatari bacye babasabira kuzabyara hungu na kobwa. Basabiwe kandi umugisha wo kuzakomeza kubaha Imana no kuyikorera nkuko babikoze mu busore bwabo. Umuhanzi Janvier Muhoza wamenyekaniye mu ndirimbo 'Izabikora' yaririmbiye abageni indirimbo nshya yabahimbiye, abageni kimwe n'abandi batashye ubu bukwe barizihirwa cyane.
Mu mpera z’umwaka ushize wa 2016 ni bwo bwa mbere Eric Muvandimwe yagaragaye ari kumwe n’umukunzi we Ganza Celestine,bakaba barifotoreje muri Canada. Mu mafoto yagiye hanze icyo gihe Manasseh na Ganza bagaragaye bari mu munyenga w’urukundo. Nyuma y’aho gato, haje kuba imihango yo gusaba no gukwa, ibirori bibera muri Canada mu mpera za 2016.
Apotre Mukwiza (uwa kabiri uhereye ibumoso) ni umwe mu bitabiriye ubukwe bwa Ev Muvandimwe na Ganza
Ev Eric Manasseh yambika impeta umukunzi we
Ganza Celestine na we yambitse impeta umukunzi we Ev Manasseh Muvandimwe
Abakozi b'Imana basabiye umugisha Manasseh na Ganza
Ev Manasseh na Ganza ibyishimo byari byabarenze
Bishop Douglas Kigabo (wambaye amadarubindi) wo muri Wells Salvation church ni umwe mu bari bambariye abageni
Ev Manasseh hamwe n'umukunzi we Ganza
Hano ni muri Canada ubwo Manasseh yari yagiye gusura umukunzi we Ganza, akamusaba ndetse akanamukwa
AMAFOTO: Rugwiro Pictures
TANGA IGITECYEREZO