RFL
Kigali

Ev Kwizera Emmanuel yashyinguye umugore we mu muhango witabiriwe n’abapasiteri benshi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/08/2017 19:25
4


Kuri uyu wa Kane tariki 10 Kanama 2017 ni bwo umuvugabutumwa Kwizera Emmanuel yashyinguye umugore we witabye Imana azize indwara ya Cancer. Mu muhango wo gusezera no gushyingura nyakwigendera, hari abapasiteri benshi bari bagiye gufata mu mugongo Ev Kwizera Emmanuel.



Ku Cyumweru tariki 6 Kanama 2017 ni bwo Kunda Thérèse umugore w’umuvugabutumwa Kwizera Emmanuel yitabye Imana azize indwara ya Cancer. Ev Kwizera Emmanuel na Kunda Thérèse bari bamaze imyaka 10 bashakanye. Nyuma y’urupfu rwa Kunda Thérèse, Ev Kwizera Emmanuel ubwo yamusezeragaho yamushimiye uburyo babanye neza mu myaka 10 yose bari bamaranye, avuga uburyo yakundaga abantu bose ndetse anavuga ko umugore we yari umunyabwenge. Yagize ati:

Kunda yari umugore wanjye, twari tumaranye imyaka 10. Muri iyo myaka yose yanyeretse ko kubana hagati y’abashakanye bishoboka kandi ko ibyo twizera ari ukuri. Ubu, ndi uwo ndi we mu murimo w’Imana kubera ko yambereye umugore mwiza. Yahoraga yishimye, yari intwari, yakundaga bose kandi yari umunyabwenge.

Kunda Thérèse yashyinguwe i Rusororo kuri uyu wa Kane tariki 10 Kanama 2017. Mbere yo kumushyingura, kuri Restoration church Kimisagara habereye umuhango wo kumusezeraho, aha hari abapasiteri benshi barimo Apotre Masasu Yoshuwa, Rev Dr Antoine Rutayisire, Musenyeri Rwaje Onesphore, Musenyeri Emmanuel Kolini, Dr Charles Mugisha, Bishop Rugamba Albert, Rev. Karuranga Ephraim uyobora ADEPR n’abandi.

Kunda Thérèse yari amaze imyaka 10 akorera umuryango MSH (Management Sciences for Health), aho yagiraga uruhare runini mu migendekere myiza ya Mutuel de Santé. Uyu mubyeyi kandi yari azwi cyane mu murimo w’Imana kuva akiri muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, ari naho yakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe. Yahitanywe n'indwara ya Cancer, asigira umugabo we (Kwizera) abana batatu babyaranye. 

Evangelist Kwizera Emmanuel ni umuvugabutumwa uzwi cyane mu Rwanda ndetse no mu mahanga. Ubu ni umwe mu bagize ihuriro ry’ivugabutumwa Lausane Movement, aho ashinzwe ivugabutumwa ku isi. Kwizera Emmanuel yanabaye umuyobozi mu muryango nyafrika w’ivugabutumwa witwa AEE (African Evangelic Enterprise) ndetse yabaye n’umuyobozi w'umuryango GBUR (Union des Groupes Biblique au Rwanda) uhuza imiryango y'abanyeshuri ivuga ubutumwa bushingiye kuri Bibiliya mu mashuri yisumbuye na Kaminuza (GBU).

AMAFOTO UBWO EV KWIZERA YASHYINGURAGA UMUGORE WE

Kwizera Emmanuel

Kwizera Emmanuel

Mu rusengero rwa Restoration church ku Kimisagara

Kwizera EmmanuelKwizera EmmanuelKwizera Emmanuel

Apotre Masasu hamwe n'umugore we Rev Lydia

Kwizera Emmanuel

Apotre Masasu yahumurije Ev Kwizera

Kwizera EmmanuelKwizera EmmanuelKwizera Emmanuel

Musenyeri Rwaje Onesphore uyobora itorero Angilikani mu Rwanda

Kwizera Emmanuel

Gaby Kamanzi, Aime Uwimana, Patient Bizimana,.. ni bamwe mu bahanzi baririmbye muri uyu muhango

Kwizera EmmanuelKwizera EmmanuelKwizera Emmanuel

Umuvugabutumwa Kwizera Emmanuel yagize icyo avuga ku mugore we

Kwizera EmmanuelKwizera EmmanuelKwizera Emmanuel

Hari abapasiteri benshi bakomeye hano mu Rwanda

Kwizera EmmanuelKwizera EmmanuelKwizera EmmanuelKwizera EmmanuelKwiKwizera Emmanuel

Muri ERC Kimisagara hari abantu benshi cyane

Kwizera EmmanuelKwizera Emmanuel

Bamusezeyeho,.... bahuza umutima barasenga

Kwizera Emmanuel

I Rusororo mu gushyingura nyakwigendera Kunda

Kwizera Emmanuel

Umwe mu bana nyakwigendera asize,.. yashyize indabo ku mva

Kwizera EmmanuelKwizera Emmanuel

Uyu ni umwe mu bana Kunda asigiye Ev Kwizera

Kwizera Emmanuel

Kwizera Emmanuel hamwe n'abana yasigiwe na nyakwigendera

Kwizera EmmanuelKwizera EmmanuelKwizera Emmanuel

Kunda Thérèse yashyinguwe,...yashimiwe imirimo myinshi myiza yakoze akiri ku isi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Birababaje.Imana Imwakire kandi Ikomeze abasigaye.abo baba disi birababaje
  • Toni6 years ago
    So sad! Mukozi w-Imana komeza Wingane kubura uwo wakundaga.ndizera cyane ko Imana wqkoreye kuva mubusore bwawe kugeza ubu itazagutererana rwose. Kuko tukuzi cyane nkumuntu winyangamugayo kdi ukijijwe byukuli,Imana izagutetesha hamwe nibyo bibondo byawe,amen
  • Gaelle6 years ago
    Komeza wihangane kandi umenye ko hari impamvu yabyo, komeza ushikame
  • UWERA Denyse6 years ago
    Birababaje cyane.Imana imwakire nabasigaye kdi mukore cyane.





Inyarwanda BACKGROUND