Kuri uyu wa Kane tariki 10 Kanama 2017 ni bwo umuvugabutumwa Kwizera Emmanuel yashyinguye umugore we witabye Imana azize indwara ya Cancer. Mu muhango wo gusezera no gushyingura nyakwigendera, hari abapasiteri benshi bari bagiye gufata mu mugongo Ev Kwizera Emmanuel.
Ku Cyumweru tariki 6 Kanama 2017 ni bwo Kunda Thérèse umugore w’umuvugabutumwa Kwizera Emmanuel yitabye Imana azize indwara ya Cancer. Ev Kwizera Emmanuel na Kunda Thérèse bari bamaze imyaka 10 bashakanye. Nyuma y’urupfu rwa Kunda Thérèse, Ev Kwizera Emmanuel ubwo yamusezeragaho yamushimiye uburyo babanye neza mu myaka 10 yose bari bamaranye, avuga uburyo yakundaga abantu bose ndetse anavuga ko umugore we yari umunyabwenge. Yagize ati:
Kunda yari umugore wanjye, twari tumaranye imyaka 10. Muri iyo myaka yose yanyeretse ko kubana hagati y’abashakanye bishoboka kandi ko ibyo twizera ari ukuri. Ubu, ndi uwo ndi we mu murimo w’Imana kubera ko yambereye umugore mwiza. Yahoraga yishimye, yari intwari, yakundaga bose kandi yari umunyabwenge.
Kunda Thérèse yashyinguwe i Rusororo kuri uyu wa Kane tariki 10 Kanama 2017. Mbere yo kumushyingura, kuri Restoration church Kimisagara habereye umuhango wo kumusezeraho, aha hari abapasiteri benshi barimo Apotre Masasu Yoshuwa, Rev Dr Antoine Rutayisire, Musenyeri Rwaje Onesphore, Musenyeri Emmanuel Kolini, Dr Charles Mugisha, Bishop Rugamba Albert, Rev. Karuranga Ephraim uyobora ADEPR n’abandi.
Kunda Thérèse yari amaze imyaka 10 akorera umuryango MSH (Management Sciences for Health), aho yagiraga uruhare runini mu migendekere myiza ya Mutuel de Santé. Uyu mubyeyi kandi yari azwi cyane mu murimo w’Imana kuva akiri muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, ari naho yakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe. Yahitanywe n'indwara ya Cancer, asigira umugabo we (Kwizera) abana batatu babyaranye.
Evangelist Kwizera Emmanuel ni umuvugabutumwa uzwi cyane mu Rwanda ndetse no mu mahanga. Ubu ni umwe mu bagize ihuriro ry’ivugabutumwa Lausane Movement, aho ashinzwe ivugabutumwa ku isi. Kwizera Emmanuel yanabaye umuyobozi mu muryango nyafrika w’ivugabutumwa witwa AEE (African Evangelic Enterprise) ndetse yabaye n’umuyobozi w'umuryango GBUR (Union des Groupes Biblique au Rwanda) uhuza imiryango y'abanyeshuri ivuga ubutumwa bushingiye kuri Bibiliya mu mashuri yisumbuye na Kaminuza (GBU).
AMAFOTO UBWO EV KWIZERA YASHYINGURAGA UMUGORE WE
Mu rusengero rwa Restoration church ku Kimisagara
Apotre Masasu hamwe n'umugore we Rev Lydia
Apotre Masasu yahumurije Ev Kwizera
Musenyeri Rwaje Onesphore uyobora itorero Angilikani mu Rwanda
Gaby Kamanzi, Aime Uwimana, Patient Bizimana,.. ni bamwe mu bahanzi baririmbye muri uyu muhango
Umuvugabutumwa Kwizera Emmanuel yagize icyo avuga ku mugore we
Hari abapasiteri benshi bakomeye hano mu Rwanda
Muri ERC Kimisagara hari abantu benshi cyane
Bamusezeyeho,.... bahuza umutima barasenga
I Rusororo mu gushyingura nyakwigendera Kunda
Umwe mu bana nyakwigendera asize,.. yashyize indabo ku mva
Uyu ni umwe mu bana Kunda asigiye Ev Kwizera
Kwizera Emmanuel hamwe n'abana yasigiwe na nyakwigendera
Kunda Thérèse yashyinguwe,...yashimiwe imirimo myinshi myiza yakoze akiri ku isi
TANGA IGITECYEREZO