RFL
Kigali

"Kunda Thérèse yahoraga yishimye, yari intwari, yakundaga bose kandi yari umunyabwenge,..."Ev Kwizera Emmanuel

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/08/2017 16:10
3


Ku Cyumweru tariki 6 Kanama 2017 ni bwo Kunda Thérèse umugore w’umuvugabutumwa Kwizera Emmanuel yitabye Imana azize indwara ya Cancer. Ev Kwizera Emmanuel yagize icyo avuga kuri nyakwigendera Kunda.



Ev Kwizera Emmanuel na Kunda Thérèse bari bamaranye imyaka 10 babana nk’umugabo n’umugore, bakaba barabyaranye abana batatu. Nkuko Inyarwanda.com tubikesha abo mu muryango wa Ev Kwizera Emmanuel, ubwo ubwo yasezeraga ku mugore we nyakwigendera Kunda Thérèse, Ev Kwizera Emmanuel yagize ati:

Kunda yari umugore wanjye, twari tumaranye imyaka 10. Muri iyo myaka yose yanyeretse ko kubana hagati y’abashakanye bishoboka kandi ko ibyo twizera ari ukuri. Ubu, ndi uwo ndi we mu murimo w’Imana kubera ko yambereye umugore mwiza. Yahoraga yishimye, yari intwari, yakundaga bose kandi yari umunyabwenge.

Kwizera Emmanuel

Umuvugabutumwa Kwizera Emmanuel

“Kubana neza hagati y’abashakanye birashoboka!” Uru ni rwo rwibutso rukomeye Evangelist KWIZERA Emmanuel asigiwe n’uwari umudamu we KUNDA Thérèse, watabarutse ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 6 Kanama 2017 azize indwara ya cancer y’umwijima. Hari hashize iminsi micye aba babyeyi b’abana batatu, bizihije isabukuru y’imyaka 10 bamaze barushinze.

Kunda Thérèse yari amaze imyaka 10 akorera umuryango MSH (Management Sciences for Health), aho yagiraga uruhare runini mu migendekere myiza ya Mutuel de Santé. Uyu mubyeyi kandi yari azwi cyane mu murimo w’Imana kuva akiri muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, ari naho yakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe.

Kunda Thérèse atabarutse yari umudiyakoni mu itorero Evangelical Restoration Church, by’umwihariko muri Paroisse ya Kimisagara, aho yibukwa nk’umwe mu bayoboye urubyiruko ndetse no mu batangije igiterane cy’umuryango. Yari umujyanama w’abashakanye, abafasha kubakira ingo zabo ku ndangagaciro za gikristo. Mu gihe cy’uburwayi bwe, Kunda Thérèse yakomeje kwiringira Imana.

Kwizera Emmanuel

Nyakwigendera Kunda na Ev Kwizera Emmanuel bari baherutse kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 bari bamaze babana

Evangelist Kwizera Emmanuel ni umuvugabutumwa uzwi cyane mu Rwanda ndetse no mu mahanga. Ubu ni umwe mu bagize ihuriro ry’ivugabutumwa Lausane Movement, aho ashinzwe ivugabutumwa ku isi. Kwizera Emmanuel yanabaye umuyobozi mu muryango nyafrika w’ivugabutumwa witwa AEE (African Evangelic Enterprise) ndetse yabaye n’umuyobozi w'umuryango GBUR (Union des Groupes Biblique au Rwanda) uhuza imiryango y'abanyeshuri ivuga ubutumwa bushingiye kuri Bibiliya mu mashuri yisumbuye na Kaminuza (GBU).

Gahunda yo gusezera kuri Kunda Thérèse no kumushyingura kuri uyu wa Kane tariki 10 Kanama 2017

Saa Tatu za mu gitondo (9:00): Gusezera kuri Nyakwigendera mu rugo i Rebero, mu mudugudu wa BNR

Saa Yine n'igice za mu gitondo (10:30): Amasengesho yo kumusezera, Evangelical Restoration Church Kimisagara

Saa Cyenda z'amanywa (15:00): Gushyingura mu irimbi rya Rusororo

Kwizera Emmanuel

Nyakwigendera Kunda Therese asigiye Ev Kwizera abana bato cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Esther karifuri 6 years ago
    Uwiteka Imana ya isilaheli Imana ya yakobo Imana Abraham imwakire yibere Mugituz cya brahamu izamurere kandi ihumurize umutware we
  • Mwihangane6 years ago
    Mwihangane nukuli birababjs cyane,ariko Uwiteka azi impamvu,nihanganishije kwizera numuryango wose
  • Muhizi6 years ago
    Ihumure kumuryango wa kwezera Imana ikomeze ibahumurize.





Inyarwanda BACKGROUND