RFL
Kigali

Ev Kwizera Emmanuel yatangije umuryango 'La Kunda Foundation' uzibanda ku bikorwa by'urukundo n'iby'ivugabutumwa

Yanditswe na: Editor
Taliki:7/08/2018 10:12
0


Mu rwego rwo kwibuka umugore we KUNDA Therese umaze umwaka yitabye Imana, umuvugabutumwa Kwizera Emmanuel yatangije umuryango yise 'La Kunda Foundation' uzibanda ku bikorwa byo gufasha abakene, gufasha abubatse ingo kubana neza no kwamamaza ubutumwa bwiza mu mahanga.



Umuhango wo kwibuka nyakwigendera KUNDA Therese wari Umugore wa Ev Kwizera wabaye kuri uyu wa 05 Kanama 2018, ubera mu rusengero rwa Evangelical Restoration Church Kimisagara. Mu rwego rwo gukomeza kuzirikana imirimo myiza yaranze Kunda Therese, umugabo we akaba n’umuvugabutumwa Kwizera Emmanuel yatangije umuryango yise ‘LA KUNDA FOUNDATION’ uzibanda ku bikorwa byo gufasha abakene, gufasha abubatse ingo kubana neza no kwamamaza ubutumwa bwiza mu mahanga no gusengera abo butarageraho. Ev Kwizera Emmanuel yagize ati:

Kubaho si ukuba uhumuka gusa, ushobora kubaho kandi utakiriho. Imirimo y’abakiranutsi irabaherekeza iyo barangije igihe cyabo mu isi…Igitekerezo cyo gushinga iyi Foundation cyaturutse mu bikorwa by’indashyikirwa byaranze umugore wanjye akiriho ndetse n’uruhare rwiza yagize mu rugo rwacu mu myaka icumi twamaranye.

Image result for Ev Kwizera eMMANUEL INYARWANDA

Ev Kwizera hamwe n'umugore we umaze umwaka yitabye Imana

Inshuti za hafi za Kwizera Emmanuel zanejejwe n’uburyo uyu muvugabutumwa wagize ibyago bikomeye akiri muto, atigeze yivuguruza ku kwizera kumuranga muri Kristo Yesu ndetse no mu gihe cyakurikiye umuhango wo gushyingura umugore we akaba yarakomeje kwamamaza ibyiringiro bizima bibonekera muri Kristo Yesu no mu bihe byo kubura uwo bashakanye.

Bamwe mu bitabiriye uyu muhango bemeje ko iki ari igikorwa cyiza ku bashakanye, aho umugabo agira igitekerezo cyo gukomeza gushyigikira ibikorwa by’uwo bubakanye no mu gihe yaba atakiriho. Ibi kandi byateye ishyaka benshi mu gukora neza badatinya ko iminsi abantu bamara mu isi ari mike. Kuri ubu Kwizera Emmanuel akomeje umurimo w’Imana mu Muryango Nyafurika w’Ivugabutumwa (AEE) mu gihugu cya Kenya.

Image result for Ev Kwizera eMMANUEL

Ubwo Kwizera Emmanuel yashyinguraga umugore we

‘LA KUNDA FOUNDATION’ izibanda mu gutera inkunga yo kwiga abana bakennye kurusha abandi, izafasha abashakanye mu kubaka ingo zabo neza ndetse hazajya hakorwa n’amasengesho yo gusengera ibihugu bitarageramo ubutumwa bwiza, ibi akaba ari ibikorwa byaranze madamu Kunda Therese mu buzima bwe hano mu isi. KUNDA kandi yamenyekanya cyane mu bikorwa by’imigendekere myiza mu kwisungana mu buvuzi (mutuelle de santé), igikorwa benshi bemeza yakoraga akunze kandi afitiye ishyaka.

Ev Kwizera mu kwibuka umugore we umaze umwaka yitabye Imana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND