RFL
Kigali

Ev Fred Kalisa yateguye igiterane cyo gushyigikira abahanzi bakizamuka bagakorerwa indirimbo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/07/2018 10:12
0


Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kuba igiterane cyiswe 'Rising Generation Conference' cyateguwe n'umuryango Disciples Ministries uyoborwa n'umuvugabutumwa Fred Kalisa mu ntego yo gushyigikira abahanzi bakizamuka bagakorerwa indirimbo.



Iki giterane kizaba 12/8/2018 kibere i Kabuga kuri Light church kuva saa cyenda z'amanywa. Hatumiwe abahanzi batandukanye barimo Papa Emile, Kayitana Janvier, Arsene Tuyi, Damascene Kanuma, Eddy Mico, MD, Light Band na Heman worshpteam. Ev Fred Kalisa yatangarije Inyarwanda.com ko intego y'iki giterane ari ugushyigikira abahanzi bakizamuka bagakorerwa indirimbo. Yagize ati:

Ni igiterane cyateguwe na Evangelist Kalisa Fred uyobora Disciples Ministries cyo gushyigikira abahanzi bakizamuka aho bazabakorera indirimbo cyitwa Rising Generation kikazabera kuri Light Church Kabuga taliki ya 12/8/2018. Ni ku nshuro ya mbere kibaye ariko kikazajya kiba, mu rwego two gushyigikira abahanzi bakizamuka.

Ev Fred Kalisa yakomeje avuga ko yateguye iki gikorwa nyuma yo kubona abahanzi benshi bakizamuka bafite impano mu kuririmba ariko ugasanga nta bushobozi bafite bwo gukora indirimbo muri studio. Ni muri urwo rwego abinyujije muri Disciples Ministries abereye umuyobozi yateguye igikorwa yise 'Rising Generation Conference' cyo gukusanya inkunga yo gushyigikira abahanzi bakizamuka. Ni ku nshuro ya mbere iki gikorwa kigiye kuba, gusa kizahora kiba.

Ev Fred Kalisa

Ni ku nshuro ya mbere Rising Generation Conference igiye kuba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND