RFL
Kigali

Ev Eric Nshimiyimana yageneye abatuye isi ubutumwa butanga ibyiringiro bukubiye mu ndirimbo ye ‘Azanshoboza’

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/04/2017 12:01
13


Eric Nshimiyimana, umuvugabutumwa akaba n’umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yahumurije abantu bugarijwe n’ibibazo bitandukanye abatura indirimbo ye yise ‘Azanshoboza’.



Iyi ndirimbo ye yumvikanamo aya magambo: "Wa mwanzi wanjye we winyishima hejuru winca intege winaniza, mfite umwami indengera azanshoboza, azankomeza, ninyerera Yesu azandamira, ninshoborerwa Yesu azanshoboza. Natangiye urugendo ndasiganwa ndasiganirwa aheza mu ijuru, ndi ku rugamba, mpaganye n’umwanzi, isi n’umubiri ndetse na satani."

UMVA HANO AZANSHOBOZA YA EV ERIC NSHIMIYIMANA

Ev Eric Nshimiyimana ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana. Ni umukristo mu itorero ry’ububyutse Yerusalemu Revival church nkuko yabitangarije Inyarwanda.com. Amaze imyaka 8 abwiriza ubutumwa bwiza. Gufatanya ubuhanzi no kuba umuvugabutumwa, yadutangarije byose abikora neza, agashobozwa n’Imana. Yagize ati:

Gufatanya ubuhanzi n’ivugabutumwa, ndabihuza, ndasenga , iyo Imana numvise hari ijambo impaye ryo kubwiriza, ndabwiriza  kandi iyo indirimbo ije nayo ndayakira nkayandika nkayiririmba, byose bigenda neza mbona Imana igenda inshoboza.

Ev Eric Nshimiyimana

Umuvugabutumwa Eric Nshimiyimana

Kuva mu 2009 ni bwo yatangiye Ev Eric Nshimiyimana yamenye ko afite impano yo kuririmba, gusa yaje kujya muri studio mu mwaka wa 2012. Indirimbo ye ya mbere yakoze yayise, ‘Mana tuje imbere yawe’.Kugeza ubu afite indirimbo eshatu. Mu byo ateganya harimo no gukora amashusho y’indirimbo ze.Yagize ati;

"Ndateganya gukora amashusho y’indirimbo ‘Azanshoboza’ abantu benshi barimo kunsaba ko nayikorera Video kandi nanjye ndabishaka." Yadutangarije ko mu mezi abiri cyangwa atatu aya mashusho azaba ari hanze. Abajijwe abahanzi ba Gospel akunda, yavuze ko ari benshi. Abahanzi ba Gospel bamfasha ni benshi.

UMVA HANO AZANSHOBOZA YA EV ERIC NSHIMIYIMANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Imana imwongere amavuta, kandi turamukunda.
  • Nzabahimana Emmanule6 years ago
    Imana imwagurire imbago turamushyigikiye iyi ndirimbo Azanshoboza iramfasha cyane.
  • jonathan6 years ago
    EV.Eric yesu aguhe umugisha cyane.ubu butumwa buziye igihe.lmana ikomeze igusige.iyi ndirimbo ninziza cyane.
  • KURADUSENGE J. de Dieu6 years ago
    Imana igukomeze munzira zawe muvandimwe,iyi ndirimbo iranyubatse kdi ndizera ko hari nabandi ikomeje. Courage turagushyigikiye!
  • KURADUSENGE J. de Dieu6 years ago
    Imana igukomeze munzira zawe muvandimwe,iyi ndirimbo iranyubatse kdi ndizera ko hari nabandi ikomeje. Courage turagushyigikiye!
  • KURADUSENGE J. de Dieu6 years ago
    Amen ! Courage Eric ,urubaka benshi ,arafasha benshi najye ndimo.I MANA IGUKOMEREZE IMPANO.
  • Mbanjimbere Alex6 years ago
    Nshimiyimana Eric, Imana imwongerere impano, turamukunda cyane kubw'amagambo meza ari mundirimbo ze.
  • Elias 6 years ago
    Uwiteka Agukomereze amaboko, akwagure ,aguhe umuhishe, turabyishimiye cyane
  • Uwase6 years ago
    imana iguhe umugisha kdi ikwagure turagukunda kdi tukurinyuma
  • uwase6 years ago
    Eric imana iguhe umugisha kdi ikwagure in dirk no zawe ziramfasha kdi courage
  • umutoni francine6 years ago
    courage !Imana ishyigikire ibihangano byawe kdi iguteze imbere
  • Pasteur NEMEYABAHIZI6 years ago
    Uwiteka aguhe umugisha. Akongere byinshi byo guhoza no kwihanganisha abababaye.
  • Louise 6 years ago
    Imana ikwagure kdi iguhe umugisha mwinshi kubwo kutwubaka





Inyarwanda BACKGROUND