RFL
Kigali

Felix Rubogora agiye kumurika igitabo yanditse nyuma y’igihe kirekire ashakisha ukuri ku buzima bwe n’ubw’abandi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/05/2018 11:45
1


Felix Rubogora umaze imyaka 10 asengera mu itorero rya Zion Temple agiye kumurika igitabo yise 'Kumenya uwo uri we' (Knowing who you are), akaba ari igitabo yanditse nyuma y'igihe kirekire yamaze ashakisha ukuri ku buzima bwe n'ubw'abandi.



Kuri iki Cyumweru tariki 13 Gicurasi 2018 ni bwo Felix Nyirazo Rubogora azamurika iki gitabo cye 'Knowing Who You Are' gifite amapaji agera kuri 80. Ni mu gitaramo kizabera ku Kimironko kuri Four Square Gospel church kuva isaa cyenda z'amanywa, ahazaba hari na Alarm Ministries. Kwinjira bizaba ari ubuntu ku bantu bose. Iki gitabo cye kiri mu ndimi ebyiri: Ikinyarwanda ndetse n'Icyongereza. 

Felix Nyirazo Rubogora ni umugabo w'umugore umwe bafitanye abana bane. Atuye i Kanombe mu mujyi wa Kigali. Papa we ni umupasiteri. Yakuriye mu muryango w'abakristo akurana indangagaciro za Gikristo. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, yadutangarije ko umuntu uzasoma iki gitabo agiye kumurika kizamufasha kumenya amakuru ye na cyane ko muri icyo gitabo azakuramo amatsiko yo kwimenya. Akomeza avuga ko kuyobya abantu badasoma ari ibintu byoroshye cyane, bityo akaba asaba abantu gukunda gusoma.

Felix Rubogora

Igitabo Felix Rubogora agiye kumurika

Felix Rugobora avuga ko iki gitabo ari icy’iki gihe ndetse akaba ari n’icy’ibihe byose. Ni igitabo cyavukiye mu byo umwanditsi yungutse mu gukurikirana amahugurwa yagize umugisha wo kuyobora ya Authentic History Maker, akorwa mu mwiherero w’iminsi itatu n’amajoro atatu bikurikirana. Gikomoka kandi no mu giterane mpuzamahanga cya 18 cyiswe Afurika Haguruka Urabagirane (Africa Rise and Shine) kiba buri mwaka mu murwa mukuru w’u Rwanda, Kigali. Abaje muri icyo giterane bageze ku mwanzuro wacyo uvuga ko Afurika ari icyizere cya nyuma cyo gukongeza urumuri rw’Ubutumwa Bwiza mu isi yose. Nk'uko abisobanura mu gitabo cye, ubwo yavugaga uko yanditse iki gitabo, yagize ati:

Nafashe umwanzuro wo kwandika iki gitabo nyuma y’igihe kirekire nshakisha ukuri ku buzima bwanjye n’ubw’abandi muri rusange. Nakomeje gushakashaka kuva aho mboneye ko byanze bikunze nkeneye kumenya igisubizo ku kibazo cya “KUKI” mu buzima bwanjye. Hanyuma nakomeje nshakira ibisubizo ku bibazo “NKORE IKI” ndetse n’icya “MBIKORE NTE”. Sinzi urwego wowe waba ugezeho. Yenda ntiwari wibaza ibibazo nk’ibi, cyangwa yenda waba waribajije bimwe muri byo.

Arakomeza agira ati: "Mu bunararibonye bwanjye buke no mu ihishurirwa ry’ukuri kw’ibanga ry’ubuzima, ngiye kugusangiza ibisubizo ku bibazo byavuzwe haruguru byigaragaje mu nzira yanjye yo gushakashakisha kumenya ukuri. Inzira yo gushakashakisha gusobanukirwa uyifitemo inyungu kandi ukeneye kubikorana ubwitonzi, kugira ngo ubashe gufata ishusho nyayo y’icyo washakaga kumenya. “Kuko ufite wese azahabwa kandi akarushirizaho, ariko udafite wese azakwa n’icyo yari afite.” Matayo 13:12"

Rubogora Felix akomeza avuga ko kuba yarakuriye mu muryango w'abakristo bitamuha ibisubizo by'ukuri ku bibazo yibajije. Avuga ko yize amashuri atandukanye ariko ngo ntabwo yigeze yumva ko ari mu mwanya wayo. Ikindi twabatangariza ni uko iki gitabo yacyandikiye muri Israel aho yamaze imyaka ibiri ari muri gahunda z'amasomo. Ni igitabo yanditse yifashishije ibitabo by'abanditsi banyuranye barimo na; Dr. Myles Munroe ndetse hari n'amagambo ya Dr. Myles Munroe agaragara mu gitabo cya Rubogora Felix, urugero ni nk'aho Dr. Myles Munroe yagize ati: “Kubaho utazi impamvu uriho birutwa no gupfa utamenye ubuzima

Mu bantu Rubogora Felix ashimira bamufashije ubwo yandikaga iki gitabo harimo; umugore we Uwase Claudine, abana be uko ari bane, Bishop Leonard Uwiringiyimana, wabaye umuyoboro amaso ye yafungukiyemo burundu, Pastor Gary Hull, Kwenten Brooks, Alex Kirayi, Bishop Dr Masengo Fidele n'abandi banyuranye. Twabibutsa ko iki gitabo kizamurikwa ku Cyumweru tariki 13 Gicurasi 2018 kuri Four Square Gospel church, kwinjira bizaba ari ubuntu. Abazifuza gutahana iki gitabo bazakigura 5,000Frw.

Felix Rubogora






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Savant5 years ago
    For sure I was amazed by this amazing book. Also, it is better that it has both english and Kinyarwanda version. God Bless You Felix, I can't wait to finish reading this book.





Inyarwanda BACKGROUND