Umuhanzi akaba n'umuvugabutumwa Mutabaruka Fulgence ubarizwa mu itorero rya Evangelical Restoration church Nyacyonga, kuri ubu ari mu byishimo bivanze n'ibyago. Uyu mugabo yibarutse umukobwa, nyuma y'amasaha macye iduka rye rirashya rirakongoka.
Tariki ya 4 Gicurasi 2018 ahagana isaa cyenda z'amanywa ni bwo Ev Mutabaruka Fulgence yibarutse umwana w'umukobwa, nyuma y'amasaha macye ahagana isaa cyenda z'ijoro (mu rukerera rwa tariki 5 Gicurasi 2018) iduka rye rifatwa n'inkongi y'umuriro rirashya rirakongoka nk'uko Ev Fulgence yabitangarije Inyarwanda.com. Umwana w'umukobwa yibarutse ni uwa kane. Ev Fulgence kuri ubu afite abahungu babiri n'abakobwa babiri.
Umuhanzi akaba n'umuvugabutumwa Fulgence Mutabaruka
Iduka rya Ev Mutabaruka Fulgence ryahiye rigakongoka riherereye Kimironko mu mujyi wa Kigali. Ni iduka ryitwa Promise Hardware yacururizagamo amarangi. Iri duka rya Ev Fulgence ryahiye rigakongoka ryari rifite agaciro ka Miliyoni 17 z'amafaranga y'amanyarwanda (17,000,000Frw). Ryahiye rirakongoka ku buryo nta kintu na kimwe cyasigayemo. Inshuti n'abavandimwe be bakomeje kwifatanya nawe mu byishimo bivanze n'ibyago yagize nyuma yo kwibaruka umwana wa kane.
Abana 3 ba Mutabaruka Fulgence biyongereyeho umukobwa yibarutse
Akazi k'ubucuruzi Mutabaruka Fulgence agafatanya no kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo no mu ijambo ry'Imana. Mu minsi ishize yari aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Yesu naza nzaruhuka' aho uyu muhanzi aririmbamo ko Yesu Kristo nagaruka ari bwo azanezerwa akamuhanagura amarira yaririye mu isi y'imiruho ndetse akamwibagiza amarira n'ingorane zo muri ubu buzima.
AMAFOTO Y'IDUKA RYA EV FULGENCE RYAHIYE RIGAKONGOKA
Iduka ryahiye rirakongoka
Iduka rya Ev Fulgence mbere y'uko rishya
Umuvugabutumwa Mutabaruka Fulgence
UMVA HANO 'YESU NAZA NZARUHUKA' INDIRIMBO NSHYA EV FULGENCE
TANGA IGITECYEREZO