RFL
Kigali

Ethiopia: Insengero zifite abakristo batagera ku bihumbi 6 zigiye gufungwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/04/2017 12:02
0


Mu gihugu cya Ethiopia hagiye gutorwa itegeko rica insengero zifite abakristo bacye ndetse n’amatorero asengera hanze. Iri tegeko rigiye gutorwa, rivuga ko insengero zimewe gukora no kugira ubutaka bwazo bwite ari izifite abakristo batari munsi y’ibihumbi bitandatu.



Leta ya Tigray yo mu majyaruguru ya Ethiopia ni yo igiye gutora iri tegeko nk’uko tubikesha Charismanews. Iri tegeko riramutse ritowe, ryagira ingaruka mu matorero atari macye ukuyemo gusa itorero Ethiopian Orthodox Church kuko ari ryo rifite abakristo benshi bari hejuru y’ibihumbi bitandatu. Itegeko nk’iri riherutse gutorwa muri Leta ya Amhara nayo yo muri Ethiopia. Abapasiteri bayoboye insengero ntoya bari biteguye kujya gutangiza amatorero mu zindi Leta, gusa kugeza ubu babuze icyo bakora.

Ethiopia ni igihugu gituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 99. Ni cyo gihugu cya mbere ku isi cyemeye ubukristo ubwo abakristo bo muri Siriya bagiye muri Ethiopia bakamamaza inkuru ya Yesu. Mu myizerere, abakristo ni bo benshi muri Ethiopia, abenshi muri bo akaba ari aba Orthodox (Ethiopian Orthodox Tewahedo Church). Abakristo b’aba Gatorika n’abaporoso ni bo bacye mu bakristo baba muri iki gihugu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND