Ijambo ry’Imana ni itabaza ry’ibirenge byacu, n’umucyo umurikira inzira zacu (Zaburi119 :105), niyo mpamvu ari ngombwa ko turyiga neza kugira ngo tubaturwe naryo, ndetse tuzabashe kwigisha abandi mu gihe cyacu.
Mpora nshima Imana kandi nkashimira n’abagize uruhare mu kutwigisha inkuru nziza y’agakiza kuko batumye dusobanukirwa ko Yesu ari umucunguzi wacu kandi ko byanyuze mu rupfu rwo ku musaraba ndetse ko igihe kizagera akajyana itorero yacunguje amaraso ye.
Inyigisho yo gucungurwa kwacu ni ukuri ndetse abatabyizera gutya bakwiye kurushaho gusobanuza, gusa bitewe n’ubumenyi bucye cyangwa kwigishwa nabi hari amakosa yagiye akoreshwa n’abigisha bamwe na bamwe mu kuyisobanura. Natanga nk’urugero aho benshi bakunda gukoresha ijambo dusanga mu Ibyahishuwe 5: 1-5 Handitse ngo:
Mbonana Iyicaye kuri ya ntebe igitabo mu kuboko kw'iburyo cyanditswe imbere n'inyuma, kandi gifatanishijwe ibimenyetso birindwi by'ubushishi. Mbona Marayika ukomeye abaririza n'ijwi rirenga ati "Ni nde ukwiriye kubumbura kiriya gitabo no kumena ibimenyetso bigifatanije?" Ntihagira uwo mu ijuru cyangwa uwo mu isi cyangwa uw'ikuzimu, ubasha kubumbura icyo gitabo cyangwa kukireba. Nuko ndizwa cyane n'uko hatabonetse ukwiriye kubumbura icyo gitabo, habe no kukireba. Umwe muri ba bakuru arambwira ati “Wirira dore Intare yo mu muryango wa Yuda n'Igishyitsi cya Dawidi aranesheje, ngo abumbure igitabo amene ibimenyetso birindwi bigifatanije.
Abigisha benshi bakunze kuvuga ko mu ijuru inama yateranye ikiga ku gucungura umuntu, bityo hakabura n’umwe wakwitanga ariko Yesu agahaguruka akabumbura igitabo cyari gikubiyemo imibabaro azahura nayo mu isi irimo gutotezwa na Herode, kwangwa no kwicwa, nyamara n’ubwo koko Yesu yaje mu isi akanababazwa ku bwacu, ntaho Bibiliya yerekana ko mu ijuru habaye inama. Nagira ngo niba nawe ujya wigisha abantu wifafishije iyi mirongo nkubwire ko Ibi bisobanuro benshi batanga atari byo, iyi nama ntaho yanditse. Ikindi iki gitabo gifatanije ibimenyetso birindwi benshi bagisobanura nabi.
Kuki iyi Iri Yerekwa ridasobanura kuvuka kwa Yesu no kuducungurira ku musaraba?
Yohana uyu weretswe ibi ni umwe mu ntumwa cumi n’ebyiri zabanye na Yesu, ni mwene Zebedayo nk’uko tubibona muri Matayo 4:2, ari ku kirwa cya Patmos akerekwa mu ijuru, byabaye nyuma y’uko Yesu asubira mu ijuru, aha rero wakwibaza ngo Imana yari kwereka Yohana Ubuhanuzi bwamaze gusohora? Igisubizo ni Oya kuko butari kuba bukiri ubuhanuzi.
Kuvuka kwa Yesu kwahanuwe kuva cyera mbere y’uko aza mu isi, Dufashe urugero Yesaya 7:14 Handitse ngo "Ni cyo kizatuma Uwiteka ubwe ari we uzabihera ikimenyetso. Dore Umwari azasama inda, azabyara umwana w'umuhungu amwite izina Imanweli. Akomeza “Yesaya 9: 5 -6” Yarahanuye ati “Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w'umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa Igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w'amahoro. Gutegeka kwe n'amahoro bizagwirira ku ntebe ya Dawidi n'ubwami bwe, bitagira iherezo kugira ngo bibukomeze, bibushyigikize guca imanza zitabera no gukiranuka, uhereye none ukageza iteka ryose. Ibyo ngibyo Uwiteka Nyiringabo azabisohoresha umwete we.
Yesaya yakomeje ahanura iby’umubabaro wa Yesu n’urupfu rwe Yesaya 53: 4-5 "Ni ukuri intimba zacu ni zo yishyizeho, imibabaro yacu ni yo yikoreye, ariko twebweho twamutekereje nk'uwakubiswe n'Imana agacumitwa na yo, agahetamishwa n'imibabaro. Nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye ni yo adukirisha."
Si Yesaya gusa kuko ingero zivuga ku ubuhanuzi bwa Yesu mu isezerano rya cyera ni bwinshi. Urebyo mu Itangiriro 3:15 hari ubuhanuzi buvuga kuri Yesu bujya gusa n’ubwo dusanga mu Abaroma 16:20 (…urubyaro rw’umugore ruzagukomeretsa umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino”), Umwami Dawidi nawe ubwe yamuvuzeho Zaburi 110:1 ubuhanuzi bujya gusa n’ubwo muri Luka 20:41.
Ikindi wagenderaho usobanukirwa ko Ubu buhanuzi Yohana yabuhawe butavugaga Kuvuka no kwitanga kwa Yesu ku musaraba ni uko iyo ukomeje gusoma kiriya gitabo cy'Ibyahishuwe 5:9-10 usanga amagambo avuga ngo “ …Nuko baririmba indirimbo nshya bati “Ni wowe ukwiriye kwenda igitabo no kumena ibimenyetso bigifatanije, kuko watambwe ugacungurira Imana abo mu miryango yose no mu ndimi zose, no mu moko yose no mu mahanga yose ubacunguje amaraso yawe, ukabahindurira Imana yacu kuba abami n'abatambyi, kandi bazīma mu isi.
Byumvikane ko yari yari amaze gucunguza itorero amaraso ye. Nongere mbabwire nti Yesu ni umwami wacu (Yohana 18:36-37), ariko Inama abantu bakunze kuvuga ko yateranye ntaho byanditse. Yaritanze kandi umubabaro yagize byari ukugira ngo njye nawe tubone agakiza bityo ibyamuhanuweho bisohore, maze, utamwizera amaze kuricirwaho kuko atizeye izina ry'Umwana w'Imana w'ikinege. (Yohana 3:18 ) Kandi igihe kidatinze azagaruka aje kujyana umugeni yakoye.
Ernest RUTAGUNGIRA
TANGA IGITECYEREZO