RFL
Kigali

Ese amadini avuka buri munsi agamije kuganisha abantu ku Mana cyangwa ni ubucuruzi ?

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:18/10/2017 14:07
0


Umunsi ku wundi, inkubiri y’amadini, gusenga, ubuhanuzi n’ibitangaza irushaho kwiyongera. Ariko se aya madini agamije kuganisha abantu ku Mana nk’uko menshi abivuga? Cyangwa gushinga idini byabaye ubucuruzi busanzwe?



Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo ya 11 rivuga ko “Ivangura iryo ari ryo ryose rishingiye nko ku bwoko, ku muryango, ku nzu, ku gisekuru, ku ibara ry’umubiri, ku gitsina, ku karere, ku byiciro by’ubukungu, ku idini cyangwa ukwemera, ku bitekerezo, ku mutungo, ku itandukaniro ry’umuco, ku rurimi, ku bukungu, ku bumuga bw’umubiri cyangwa ubwo mu mutwe no ku rindi vangura iryo ari ryo ryose, rirabujijwe kandi rihanwa n’amategeko.” Ibi nibyo biha buri munyarwanda uburenganzira bwo kugira imyemerere n’imitekerereze ijyanye n’uko abyiyumvamo, cyane cyane iyo bitagize undi bibangamiye.

Kugeza ubu, nk’uko ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere cyabitangarije INYARWANDA.COM, mu Rwanda habarizwa imiryango ishingiye ku myemerere (amadini) 742 yanditswe ifite ibyangombwa yemerewe gukorera mu gihugu. Ibi kandi byiyongera ku kuba umunsi ku munsi haba hari indi miryango ishingiye ku myemerere ishaka ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda, dore ko ibi byangombwa bitegerezwa iminsi 60 hasuzumwa niba harujujwe ibisabwa.

Ni iki kigenderwaho ngo umuryango ushingiye ku myemerere (idini) wemererwe gukorera mu Rwanda?

Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB),  kugira ngo umuryango ushingiye ku myemerere wemererwe gukorera mu Rwanda hagomba ibyangombwa bitandukanye birimo no kugaragaza aho bazakorera, kuba umuyobozi w’uwo muryango n’abamwungirije baba barize ibijyanye n’iyobokamana (theology) muri kaminuza izwi, incamake y’imyemerere n’imigenzo y’uwo muryango ndetse n’ibyangombwa bitangwa n’inzego z’akarere uwo muryango ushaka gukoreramo. Iyo ibisabwa byose byuzuye mu buryo buteganywa n’amategeko, nta kabuza ibyangombwa biratangwa kandi nta gihe bizigera bihagarara kuko itegekonshinga ry’u Rwanda riteganya ubwisanzure ku bijyanye n’imyemerere ishingiye ku idini kuri buri munyarwanda.

Benshi bagana amadini y’inzaduka bakurikiye ubuhanuzi no kwizezwa ibitangaza

Ibi ni ibyo twatangarijwe na bamwe mubo twanaginiriye kuri ubu bwiyongere budasanzwe bw’amadini n’amatorero mu Rwanda. Ntakobatagize Ferdinand ni umugabo w’imyaka 42, yagize ati “Muri iki gihe gushinga idini biroroshye, upfa kuba ufite akarimi keza, warasomye imirongo yo muri Bibiliya hanyuma bikaba akarusho iyo uhanura. Muri iki gihe ubuzima bwarakomeye abantu bose barashaka ihumure, barashaka ubabwira ko bazagura amamodoka, barashaka ubabwira ko hari umudayimoni wababoshye akaba agiye kumubohora. Ni ibyo bitumye abantu muri iki gihe birirwa biruka mu madini”

Undi witwa Mukankomeje Marceline w’imyaka 29 we asanga amadini menshi yoroshya ubuzima. “Njyewe mbona ubwiyongere bw’amadini hari ikintu bwafashije cyane. Nk’ubu wasengera muri ADEPR, wajya kwa Masasu, wajya kwa Gitwaza cyangwa kwa Rugagi, bose ni Bibiliya bakoresha nta bidasanzwe. Ibyo rero bituma umuntu ajya ahamwegereye akumva ijambo ry’Imana, iby’ubuhanuzi njye simbyemera kuko Imana ifite umugambi wo kugutabara ntiyabura kubikora ngo ni uko bataguhanuriye. Bose barishakira abayoboke n’amaturo utarebye neza wagwa muri uwo mutego w’ubuhanuzi. Niba pasiteri akubwiye ngo ufite abadayimoni runaka bakubuza guhirwa bituma uhora umwiruka inyuma ngo agusengere”

“Hari abashinga amadini bagamije inyungu ariko ‘si bose’” Apotre Abraham Bizimana

Apotre Abraham Bizimana ni umuyobozi wa Sinai Holy Church, mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.Com yatangaje ko ubwiyongere bw’amadini mu Rwanda hari icyo bwongera ku mibereho rusange y’igihugu kuko bafatanyije n’inzego z’ubuyobozi, bakangurira abakristo babo kugira isuku, kugura mituweli ndetse no kujyana abana mu mashuri. Yadutangarije ko n’abashinga amadini bagamije indonke bahari ariko ngo ni bya bindi bya wa mugani w’umukobwa uba umwe agatukisha bose. Yagize ati:

Bariho, usanga pasiteri atunzwe n’amaturo uhereye ku nzu abamo, imodoka yewe n’umugore we nta kazi agira bose bareba ku maturo yo mu itorero. Ibi rero biragenda bikagera no kuri ba bandi bari mu murongo mwiza. Itorero ryiza ni iryafasha umukristo no kugira icyo yigezaho mu mibereho, urabona aya matorero akomeye aba afite amavuriro, amashuri n’ibindi bikorwa bifitiye abaturage akamaro.

Apotre Abraham Bizimana

Bishop Rugamba Albert uyobora Bethesda Holy Church we ngo asanga ibyo kuvuga ko hari amatorero ashingwa hagamijwe indonke ari urubanza rwacibwa n’Imana yonyine. Yagize ati “Kuba mu Rwanda hari amatorero menshi hari icyo byongereye kuko wabikora mu buryo bw'Imana cyangwa mu buryo bwawe, ubwami bw’Imana buramamazwa. Umusaruro ni uko abantu bitabira gusenga ari benshi kandi nta kibazo kibirimo kuko n’utubari twiyongera buri munsi. Bipfa gukorwa neza mu buryo budatukishije Imana. Iby’abashinga amadini bagamije indonke biterwa n’uko umuntu abireba mu maso ye. Ibyo bizwi n’Imana ntawaca urubanza.”

Tubajije Albert icyo atekereza cyaba gitera umuntu kuva mu idini akajya mu rindi yavuze ko buri muntu afite uburenganzira bwo gusengera aho ashaka. Yagize ati:

Abantu bajyanwa n’ibintu bitandukanye bitewe n’imyumvire yabo. Hari ugenda akurikiye umwigisha runaka kuko yumva ariwe ashaka, hari ibintu byinshi bijyana abantu mu madini bava mu yandi, hari n’abava aho bimukiye bagasubira aho bavuye kandi ntiwamuhagarika kuko nta muntu uzirikiye ku idini. Abakurikira ubuhanuzi bo ni babandi n'ubundi bashobora no kuraguza akumva ko noneho ubwo ari iby’Imana yajya abaza icyo Imana yavuze. Yego Imana iravuga ubuhanuzi burahari ariko ijambo ry’Imana riravuga ngo mu minsi ya nyuma hazaza abigisha ibijyanye n’irari ry’abantu kandi birahari, hari abigisha ngo kristo yarabirangije ku musaraba, abantu ntibashaka ubabuza gukora ibyaha.

Bishop Albert Rugamba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND