RFL
Kigali

Ibintu biranga umutima wahagizwa no gushaka Imana-Ev Ernest Rutagungira

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/05/2018 7:30
2


Basomyi ba Inyarwanda turabasuhuje mu izina rya Yesu. Tugiye kubagezaho inyigisho yateguwe n'umukozi w'Imana Ernest Rutagungira, aho tugiye kurebera hamwe ibintu bitatu biranga umutima wahagizwa no gushaka Imana.



"Umutima ukunda Imana, umutima ushaka Imana, umutima udatuza utarabona Imana, umutima wahagizwa no gushaka Imana ni wo mutima tuvuga kandi dusabira abantu kugira muri iyi nyigisho. Hari ibintu bibiri turi bwifashishe muri iyi nyigisho ijambo ry’Imana rivuga ku mutima, Iyo dusomye muri Yeremiya 17:9 Ijambo ry’Imana ridusobanura ko umutima 'urusha ibintu byose gushukana', kandi ngo ufite indwara ntiwizere gukira, rikongera kandi rikadusaba kurinda umutima wacu kuruta ibindi byose birindwa, kuko ari ho iby’ubugingo bikomokaho." (Imigani 4:23).

 

Uyu mutima rero ubamo ubushukanyi ukongera ugakomokwamo iby’ubugingo, Imana yawuduhaye mu biganza ngo tuwutegeke, bityo ikibi cye kukunesha ahubwo unesheshe ikibi icyiza, bisaba amahitamo ndetse no Kwizera muri wowe kuko hari imbaraga myinshi zihora zikururira wa mutima gusubira imyuma ariko kunesha birashoboka. Reka turebere hamwe ibintu bitatu biranga umutima wahagizwa no gushaka Imana.

  • Kwemera imbaraga nke zawe

Ikidutera gukunda no gushaka Imana, icya mbere ni ukwisobanukirwa tukamenya ububi buturiho ndetse tugasobanukirwa kwera kwayo bityotukayizera, kuyizera bikadutera ibyiringiro by’uko idukunda kandi tukizera ko yadukura mu buzima bw’umwijima tuba turimo ikaduhindurira amateka, Iyi ni intambwe nziza ituma Umwuka w’Imana adufasha akatwegereza Imana mu ntege nke zacu, dore ko tuba tutarasobanukirwa n’uko dukwiriye no gusenga nk’uko tubizanga mu “Abaroma 8:25”.

  • Kuzinukwa icyagutandukanyaga n’Imana

Nyuma yo gutera intambwe usanga Imana, imbaraga zigukurura zishaka kugusubiza inyuma ziriyongera ndetse Satani akakwereka ko uhombye, ariko Uyu mutima ushaka Imana ntukwiye gucika intege,  nicyo gihe cyiza cyo kwereka Imana ko hari ibyaha byajyaga bikwizingiraho byose ubyaturire Imana unyuze kubakozi bayo bo kwizerwa bagusengere ndetse bakugire inama Nabonye ikintu gitanga amahoro ukumva umuzigo wari ukuremereye ukuvuyeho ni ukwatura ibyaha byawe, Ijambo ry’Imana riratubwira ngo “Uhisha ibicumuro bye ntazagubwa neza, ariko ubyatura akabireka azababarirwa Imigani 28:13”.

  • Kugira inyota yo kwegera Imana

“Nk’uko imparakazi yahagizwa no kwifuza imigezi, niko umutima wanjye wahagizwa no kukwifuza Mana”. (Zaburi 42: 1-2), impalakazi bivugwa ko ari imwe mu ziruka cyane ikaba ishobora gukoresha umuvuduko wa 45-48 Km ku isaha, iyo rero yagize icyaka ngo irirukanka cyane kugeza igihe iboneye amazi, kandi yayageramo ikayinjiramo ikayanywa yisanzuye rwose kuburyo ishira inyoka., Uku niko umutima w’ushaka Imana nyawo ugomba kumera, Ntiwiganyira gusenga, Ntiwiganyira Gusoma ijambo ry’Imana, uhorana ubushake bwo gukura mu buryo bw’umwuka, kandi uhora wunguka ibyiza.

  • Umutima uhora uri maso

Umutima ushaka Imana ntuzinzirizwa n’iminsi ngo wirare, n’aho abanda bamenyera ibyaha wo uguma uko wahamagawe, Uhorana ibihe byawo byo gushaka Imana kandi ntucika intege.  Yesu yaciye umugani w’abakobwa icumi bari bategereje umukwe ko aza, ngo batanu bari abapfu abandi batanu ari abanyabwenge, (Matayo 25:1-13), abapfu barasinziriye umukwe aje aba aribwo bibuka gushaka amavuta. Ufite uyu mutima ushaka Imana rero ahora yiteguye, ntabwo uko iminsi itinze we arambirwa ngo amere nk’utaramenye umusaraba, ahubwo aba mu isi nk’umusuhuke.

Benedata mbifurije kugira umutima wahagizwa no gushaka Imana. Ernest RUTAGUNGIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kaneza Lydia5 years ago
    Murakoze Cyane kuturema agatima kd mukatugira inama Kd murakoze Cyane
  • Erick Sano5 years ago
    Be blessed Man of God you are Anointed.. May God be with you.





Inyarwanda BACKGROUND