Eric Mashukano Mugisha, umuyobozi wa Moriah Entertainment Group, kompanyi yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki wa Gospel mu Rwanda, yibutse umugore we umaze iminsi 40 yitabye Imana.
Mu ijoro ryo kuwa 11 Kamena 2017 ni bwo Monique Tambo umugore wa Eric Mashukano yitabye Imana azize uburwayi. Tariki 17 Kamena 2017 ni bwo nyakwigendera yashyinguwe i Rusororo. Kuri uyu wa 21 Nyakanga 2017 Eric Mashukano yibutse umugore we, ajya i Rusororo aherekejwe n’inshuti n’abo mu muryango we bashyira indabo ku mva ya nyakwigendera Monique Tambo.
Bamwe mu baherekeje Eric Mashukano i Rusororo mu kwibuka umugore we, harimo abahanzi mu ndirimbo zo kuramya Imana, abo mu miryango ya Mashukano na Monique, abakristo ba Zion Temple n'izindi nshuti z'umuryango. Kuri uyu wa 22 Nyakanga 2017, Eric Mashukano yashimiye abantu bose bamutabaye n'abamubaye hafi mu buryo bunyuranye mu byago yagize byo kubura umugore we mu minsi 40 ishize.
Eric Mashukano hamwe n'umugore we nyakwigendera Monique Tambo
Mu butumwa yanyujije kuri Facebook buri mu rurimi rw’Igifaransa, Eric Mashukano, yavuze ko we n’umuryango we bashimira buri wese wabaye hafi umuryango we. Yashimiye kandi ababasengeye, ababahumurije n’ababahaye inkunga mu buryo bunyuranye. Yasoje asabira umugisha abantu babaye hafi umuryango we mu bihe bikomeye byo kubura umugore we. Yagize ati:
Nyuma y’iminsi 40 mbuze umugore wanjye Monique, mama w’abana banjye, mushiki akaba n’inshuti y’abandi,..njye n’umuryango wanjye, turabashimira kubwa byose mwakoze,mukatuba hafi mukaduhumuriza, mukadusengera. Bivuye ku ndiba y’umutima wacu turabashimiye kandi dusaba Imana ngo ibasubize buri kimwe cyose mwitanze ku bwacu mu bihe bikomeye twarimo. Imana ibahe umugisha.
Ubutumwa Eric Mashukano yanyujije kuri Facebook
Amateka mu ncamake ya nyakwigendera Monique Tambo
Eric Mashukano Mugisha na Nyakwigendera Monique Tambo bashakanye mu mwaka wa 2012 icyo gihe bakaba bari bamaze imyaka itanu bakundana. Babyaranye abana babiri ari bo Keran Ikuzo ufite imyaka itatu na Nolan Ikaze ufite umwaka umwe n’amezi abiri. Nyakwigendera Monique Tambo yavutse tariki 11/11/1982 avukira i Goma (DRC), yitaba Imana tariki 11/06/2017.
Amashuri abanza yayigiye i Goma ayakomereza i Kigali kuri Ecole Zairoise de Kigali. Amashuri yisumbuye yayigiye kuri Sainte Esprit Nyanza, kaminuza ayigira muri Senegal mu bijyanye n’ubukerarugendo. Monique Tambo yakoze mu bigo binyuranye bitwara abagenzi ndetse yanakoze muri RwandAir. Yakoreye umurimo w’Imana muri Asaph Ubumwe muri Zion Temple. Yatanze umusanzu ukomeye mu muziki wa Gospel binyuze muri Moriah Entertainment Group.
Eric Mashukano ubwo yashyinguraga umugore we
Abahanzi banyuranye bari baherekeje Mashukano gushyingura umugore we
TANGA IGITECYEREZO