RFL
Kigali

Eric Mashukano yashyinguye umugore we (Monique) anatangaza ibyo yabwiwe n’Imana nyuma yo kugira ibyago-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/06/2017 21:03
2


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kamena 2017 ni bwo Eric Mashukano uyobora Moriah Entertainment Group yashyinguye umugore we Monique Tambo witabye Imana mu ijoro ryo kuwa 11 Kamena 2017 azize uburwayi.



Ev Eric Mashukano ni umuvugabutumwa ukorera umurimo w’Imana mu itorero rya Zion Temple mu Gatenga. Ni umuyobozi wa kompanyi yitwa Moriah Entertainment Group ifasha cyane abahanzi ba Gospel mu bikorwa byabo by’umuziki nko kubategurira ibitaramo no kubafasha gutera imbere mu muziki wabo.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kamena 2017 ni bwo Nyakwigendera yashyinguwe. Mu masaha ya mu gitondo abo mu miryango n’inshuti z’umuryango wa Mashukano basezeyeho bwa nyuma nyakwigendera mu muhango wabereye mu rusengero rwa Zion Temple mu Gatenga.

Tambo

Umurambo wa Monique Tambo mu rusengero rwa Zion Temple mu Gatenga

Eric Mashukano akimara kubwirwa ko umugore we yapfuye, yanze kubyemera,aza kubyemera nyuma. Mu ijambo rye yavuze ko nyuma y’urupfu rw’umugore we, yahise ava mu rugo ajya kwiherera n'Imana ayibaza impamvu imutwaye umugore we kandi ari yo yamumuhaye, ayibaza niba na we yamukurikira anayibaza impamvu imutwaye kandi bari bafitanye amasezerano Imana yabahaye bari bagitegereje ko asohora. Yakomeje avuga ko Imana yamubwiye ko ari yo imwisubije akaba ari mu ijuru. Yanashimiye Imana yamuhaye imbaraga zo kubyakira ndetse no guhagarara imbere y'iteraniro.

Monique Tambo

Eric Mashukano yavuze ko umugore we (Monique) ari mu ijuru

Eric Mashukano wabonaga akomeye yavuze ko nta mpamvu yo kurira kuko umugore we ari mu ijuru nkuko n’Imana yabimuhamirije ubwo yayibazaga impamvu Monique yigendeye akamusize ku isi. Ikintu kimwemeza ko Monique ari mu ijuru, ngo ni umutima wo kwitangira umurimo w’Imana mu buryo bukomeye Monique yari afite mu minsi ye ya nyuma.

Eric Mashukano

Eric Mashukano yari amaranye imyaka itanu na Monique Tambo

Mu gushyingura Tambo Monique mu muhango wabereye i Rusororo, hari abantu banyuranye bazwi mu muziki nyarwanda by’umwihariko mu gisata cya Gospel bari bagiye kwifatanya na Eric Mashukano mu gushyingura umugore we. Bamwe muri bo harimo: Gaby Irene Kamanzi, Bahati Alphonse, Mighty Popo, Judo Kanobana, Dominic Ashimwe, Gogo, Patient Bizimana, Tonzi n’umugabo we Alpha, Guy Badibanga, Mama Kenzo, Diana Kamugisha, Pastor Gaby&Claire, Kwizera Ayabba Paulin, Pastor P, Billgate (Mulumba John), Pastor Kaiga John (Groove Awards Rwanda), Aime Uwimana, Simon Kabera, Pastor Barbara (Authentic Radio), Pastor Didier (Zion Temple) n’abandi.

Amateka mu ncamake ya nyakwigendera Monique

Eric Mashukano Mugisha na Nyakwigendera Monique Tambo bashakanye mu mwaka wa 2012 icyo gihe bakaba bari bamaze imyaka itanu bakundana. Babyaranye abana babiri ari bo Keran Ikuzo ufite imyaka itatu na Nolan Ikaze ufite umwaka umwe n’amezi abiri. Nyakwigendera Monique Tambo yavutse tariki 11/11/1982 avukira i Goma (DRC), yitaba Imana tariki 11/06/2017.

Amashuri abanza yayigiye i Goma ayakomereza i Kigali kuri Ecole Zairoise de Kigali. Amashuri yisumbuye yayigiye kuri Sainte Esprit Nyanza, kaminuza ayigira muri Senegal mu bijyanye n’ubukerarugendo. Monique Tambo yakoze mu bigo binyuranye bitwara abagenzi ndetse yanakoze muri RwandAir. Yakoreye umurimo w’Imana muri Asaph Ubumwe muri Zion Temple. Yatanze umusanzu ukomeye mu muziki wa Gospel binyuze muri Moriah Entertainment Group. 

Amafoto y'umuhango wo gushyingura Monique Tambo

Monique TamboMonique TamboMonique Tambo

Abahanzi banyuranye bari bagiye gushyingura Monique Tambo

Monique Tambo

Eric Mashukano yamaze kwakira urupfu rw'umugore we

Monique TamboMonique TamboMonique TamboMonique TamboMonique Tambo

Patient Bizimana agahinda kari kose

Monique TamboMonique Tambo

Bahati Alphonse na Tonzi

Monique TamboMonique TamboMonique Tambo

Mighty Popo na we yifatanyije na Eric Mashukano mu gushyingura Monique Tambo

Tambo

Eric Mashukano ashyingura umugore we

MashukanoMashukanoEric MashukanoEric Mashukano

Eric MashukanoEric Mashukano

Mama wa Eric Mashukano ashyingura umukazana we

MashukanoEric MashukanoEric MashukanoEric MashukanoEric MashukanoEric MashukanoEric MashukanoEric MashukanoEric MashukanoEric MashukanoEric MashukanoEric MashukanoEric Mashukano

Abakozi ba Radio Authentic bashyira indabo ku mva ya Monique

Monique Tambo

Judo & Tyty bashyira indabo ku mva ya Monique

Monique TamboMonique Tambo

Monique Tambo

Bamwe mu bagize itsinda ry'abafana ba Patient Bizimana

Monique TamboMonique Tambo

Abahanzi bashyira indabo ku imva ya nyakwigendera Monique

Monique TamboMonique Tambo

Abo muri Moriah Entertainment Group

Monique TamboMonique Tambo

Producer Billgate (wambaye ishati y'umukara)

Monique TamboMonique TamboMonique TamboMonique TamboMonique TamboMonique Tambo

Dominic Ashimwe hamwe na Pastor Gaby ni bamwe mu bifatanyije na Eric Mashukano

AMAFOTO: Lewis Ihorindeba-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Julie6 years ago
    Uwiteka azi impamvu kandi twizere ko tuzahura muri cya gitondo cy 'umuzuko. Imana ibihanganishe
  • Uwineza Esperance6 years ago
    Nihanganishije abasigaye ,Imana ibahe gukomera ndetse irere nabo bana basigaye.Ariko Mana kuki urupfu rubaho koko? Tukabura abacu, incuti n'abavandimwe.... Gusa birababaje ariko nsabye Imana gukomeza imitima yabasigaye Amen





Inyarwanda BACKGROUND