RFL
Kigali

INKURU IBABAJE: Umugore wa Eric Mashukano uyobora Moriah Entertainment yitabye Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/06/2017 8:34
14


Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 11 Kamena 2017 ahagana isaa munani z’ijoro ni bwo humvikanye inkuru ibabaje y’urupfu rutunguranye rw’umugore wa Eric Mashukano Mugisha uyobora Moriah Entertainment group.



Umwe mu nshuti za hafi za Ev Eric Mashukano yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko Monique Tambo umugore wa Eric Mashukano yitabye Imana. Kugeza ubu nta makuru arambuye aratangazwa kuri iyi nkuru ibabaje, gusa amakuru agera ku Inyarwanda ni uko nyakwigendera yari iminsi micye arwaye. Monique Tambo yari inshuti magara y'abahanzi benshi bakora umuziki wa Gospel. Eric Mashukano na Nyakwigendera Monique Tambo bashakanye mu mwaka wa 2012, babyarana abana babiri harimo n'uwo baheruka kwibaruka umwaka ushize mu kwezi kwa Mata bivuze ko ubu afite umwaka umwe.

Image result for Mashukano n'umugore we Groove

Ev Eric Mashukano hamwe n'umugore we witabye Imana

Eric Mashukano

Nyakwigendera Monique Tambo umugore wa Eric Mashukano

Eric Mashukano

Muri 2012 ni bwo bashakanye basezeranywa na Apotre Gitwaza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Imana imwakire mubayo kandi Eric akomere
  • Dusenge edmond6 years ago
    Umuryango wa nyakwigendera nukomeze kwihangana kandi nukomere tuwurinyuma
  • FANNY6 years ago
    MBEGA INKURU IMBABAJE MANA WEE! GUSA IMANA IMWAKIRE MU BAHIRE BAYO RWOSE. TAMBO NDAKWIBUKA KU ISHURI UKUNTU WARI UMUKOBWA MWIZA WITONDA USABANA NA BOSE. IMANA ISANZE IGIHE ARI IKI CYO KUJYA KUBANA N'IYAGUKUNZE KUTURUSHA TWESE.
  • 6 years ago
    Imana iguhe iruhuko ridashira madame Eric! kuri iyi si turi abagenzi. Mana komeza Eric n'abana babuze mama wabo bakiri bato... RIP Monique
  • gogo6 years ago
    so sad.Imana imwakire mu rumuli rwe.kdi twihanganishije umuryango asize
  • 6 years ago
    iyi nkuru irambabaje pe! Eric akomeze kwihangana
  • 6 years ago
    ijuru rikwakire nshuti sinzakwibagirwa cyane cyane uburyo wahoraga wisekera.
  • Pedro someone6 years ago
    Imana imwakire mu bayo ubuzima ni Imana Ibutanga Ikongera Ikabusubirana
  • l'oiseau6 years ago
    Mungu weee!!! Tambo arapfyuye! disi twariganye i nyanza. Imana imwakire mu bayo
  • fab6 years ago
    Imana imwakire mu bayo ikomeze n'umuryango wa Eric
  • Ruhumuriza Patrick6 years ago
    Imana ikomeze abasigaye
  • 6 years ago
    igendere mu mahoro dada yangu
  • 6 years ago
    olalalalla RIP Monique and be strong Eric,God is in your side
  • ishema6 years ago
    Ariko se mu byukuri yishwe ni iki?? RIP... Birababaje





Inyarwanda BACKGROUND