Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 11 Kamena 2017 ahagana isaa munani z’ijoro ni bwo humvikanye inkuru ibabaje y’urupfu rutunguranye rw’umugore wa Eric Mashukano Mugisha uyobora Moriah Entertainment group.
Umwe mu nshuti za hafi za Ev Eric Mashukano yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko Monique Tambo umugore wa Eric Mashukano yitabye Imana. Kugeza ubu nta makuru arambuye aratangazwa kuri iyi nkuru ibabaje, gusa amakuru agera ku Inyarwanda ni uko nyakwigendera yari iminsi micye arwaye. Monique Tambo yari inshuti magara y'abahanzi benshi bakora umuziki wa Gospel. Eric Mashukano na Nyakwigendera Monique Tambo bashakanye mu mwaka wa 2012, babyarana abana babiri harimo n'uwo baheruka kwibaruka umwaka ushize mu kwezi kwa Mata bivuze ko ubu afite umwaka umwe.
Ev Eric Mashukano hamwe n'umugore we witabye Imana
Nyakwigendera Monique Tambo umugore wa Eric Mashukano
Muri 2012 ni bwo bashakanye basezeranywa na Apotre Gitwaza
TANGA IGITECYEREZO