RFL
Kigali

EMLR Batsinda mu bihe byiza byo gutangira umwaka wa 2018

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/01/2018 8:14
1


Mu rwego rwo gufasha abatuye umujyi wa Kigali gutangira neza umwaka wa 2018 bari mu bihe byiza mu buryo bw’umwuka,Itorero Methodiste Libre mu Rwanda, paruwasi ya Batsinda,ryabateguriye igiterane kinjiza abakristo mu mwaka mushya.



Ni igiterane giteganyijwe kuri iki cyumweru kuwa 14/01/2018, kikaba cyarateguwe mu rwego rwo gushimira Imana ko barangije umwaka wa 2017 bari amahoro no kuyiragiza umwaka mushya wa 2018 batangiye. Iki giterane cyiteguwe mu buryo bushimishije ku buryo nta muntu n’umwe uzakitabira uzicuza kukibonekamo,kizatangira saa tatu zuzuye,i Batsinda aho bita mu IBERESHI KU MINARA kikazakomeza na nyuma ya saa sita.

Nk’uko tubikesha Rev Pastor Itangishaka Emmanuel,umushumba wa EMLR paroisse ya Batsinda,muri kino giterane hateguwe abakozi b’Imana basizwe amavuta bazagabura ijambo ry’Imana ,bagasengera abarwayi ndetse n’ibyifuzo nka Pastor Habimana Bernard uzava muri ADEPR paroisse ya Gikondo, Reverend Pastor Benjamin Nkusi uzava kuri Cathedral ya EMLR i Gikondo, Pastor Pascal Habimana uzava muri ADEPR paroisse ya Kacyiru na Rev Itangishaka Emmanuel uyoboye iyi paruwasi ya EMLR Batsinda.

Uretse aba kandi korali nziza nka Narada izaturuka ku cyicaro cya EMLR paruwasi ya Kicukiro,na korali zo muri paruwasi ya Batsinda ari zo:Elen Choir;Yakini choir na korali Abahagurutse by’umwihariko hakaba haratumiwe n’umuhanzi Samson uvuye mu gihugu cy’abaturanyi i Burundi. EMLR Batsinda yahamagariye abantu bizashobokera, ko bazajya kwifatanya nabo muri ibi bihe byiza bitangira umwaka wa 2018.

epml

Rev Pastor Itangishaka Emmanuel,umushumba wa EMLR paroisse ya Batsinda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alphonse6 years ago
    Imana ibahe umugisha kuri uwo murimo mwiza wo gutangira umwaka dushima Imana.





Inyarwanda BACKGROUND