RFL
Kigali

Elisa Muhayimana uririmba muri korali Yesu Araje yakorewe ibirori by'isabukuru amenwaho ibasi y'amazi akonje-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/10/2018 12:53
1


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 22 Ukwakira 2018 ni bwo Elisa Claude Muhayimana uririmba muri korali Yesu Araje yo mu Badivantiste b'Umunsi wa Karindwi yakorewe ibirori by'isabukuru y'amavuko amenwaho ibasi y'amazi akonje mu buryo bwamutunguye cyane.



Ibi birori byabereye kuri Café Ark i Remera mu mujyi wa Kigali kuva Saa Mbiri z'umugoroba. Ni ibirori byateguwe n'inshuti za hafi za Elisa Muhayimana zirimo abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, abavugabutumwa ndetse n'abanyamakuru. N'ubwo bateguye ibi birori bashaka gutungura Elisa Muhayimana, uyu musore yigambye ko yari yatahuye ko hari abantu bari bumukorere ibirori by'isabukuru ndetse ngo yari azi aho biri bubere, gusa yaje kuhabonera ibyo atari yiteze ndetse atigeze anakorerwa mu buzima bwe.

Elsa Muhayimana

Elsa yahise ahaguruka ashaka kwiruka abura agatege ahama hamwe 

Mu bitabiriye ibi birori harimo; Steven Karasira umunyamakuru kuri Radio Umucyo, Ev Mucyo David, Yayeli Niyitegeka na Betty Byanteko baririmba muri Kingdom of God Ministries, Nick Nicole, Carine Tracy, Byumvuhore Frederick wa The New Times, Octave Byiringiro (TV1), Rev Kayumba Fraterne uzwi cyane mu ndirimbo 'Mureke ibiyobyabwenge' yakoranye na P Fla na Jack B, Juliet Tumusiime ukora kuri Televiziyo Rwanda, umuhanzi C John akaba na nyiri Café Ark yabereyemo ibi birori, Albert Niyonsaba n'abandi banyuranye.

Ubwo ibiganiro byari bigeze hagati, Elisa Muhayimana yaje ari kumwe na Jacky Giraneza uri mu b'imbere bateguye iki gikorwa. Uyu Jacky ubusanzwe ni mushiki w'umuhanzi Mr Kagame uri mu baraperi bakunzwe cyane mu Rwanda. Elisa yahageze abona ni inshuti ze za hafi zakoranye, ndetse wabonaga rwose nta kintu na kimwe kimutunguye na cyane ko amakuru yari ahari yavugaga ko yari yabimenye abikuye mu musore w'inshuti ye witwa Jado baririmbana muri Yesu Araje kuko ngo yacokoje terefone ye akabigwaho. Ibi byatumye Jacky na Steven bashaka ubundi buryo bwo gutungura uyu musore.

Carine Tracy Umutesi

Yaje yatebeje yambaye na karuvati birangira amenyweho amazi akonje

Nyuma ni bwo bemeje ko bagomba kumumenaho amazi yuzuye ibasi ndetse akonje. Gusa batangaje ko babikoze ku bw'urukundo bamukunda. Icyakora bahise bamuha indi myenda yo kwambara kuva ku isogisi kugera ku ishati dore ko iyo yaje yambaye yose yari yajandamye. Amakuru Inyarwanda.com yabashije kumenya ni uko uyu Elisa ngo nawe hari abo ajya atungura bikomeye akabakorera ibintu bisa nk'ibyo yakorewe n'izi nshuti ze. Nyuma yo kumenwaho amazi, Elisa Muhayimana yashimiye by'ikirenga abamuteguriye ibi birori, ababwira ko abakunda cyane.

Benshi mu bafashe ijambo bavuze ko Elisa Muhayimana ari umuntu usabana cyane bakaba banamukundira umutima w'urukundo agira wo gufasha abantu banyuranye yaba mu makuba ndetse no mu byiza. Bamusabiye imigisha myinshi harimo no kuzagira urugo rwiza akabona umugore mwiza w'inzobe dore ko ngo ari we ahora asaba Imana. Ibi babimwatuyeho ubwo yari apfukamye hasi mu isengesho ryayobowe n'umuvugabutumwa Valentine uzwi cyane nka Vava. Elisa wujuje imyaka 28 y'amavuko yakorewe ibi birori mu gihe yari amaze iminsi itanu agize isabukuru dore ko ayigira buri tariki 17 Ukwakira.

REBA ANDI MAFOTO

Albert Niyonsaba

Elsa Muhayimana

Mbere y'uko igikorwa nyirizina gitangira babanje kuganira

Rev Kayumva

Umuraperi Rev Kayumba nawe yari ari muri ibi birori

Rev Kayumva

Betty Byanteko uririmba muri Kingdom of God Ministries

David Mucyo

Umuvugabutumwa David Mucyo

Elsa Muhayimana

Elisa akihagera yikiriwe na Carine Tracy baraganira ariko ntiyamenya ikijya imbere

Elsa MuhayimanaElsa Muhayimana

Steven Karasira ni we wayoboye ibi birori

Elsa Muhayimana

Elsa MuhayimanaC John

Mugabo C John (ibumoso) hamwe na Tumusiime Juliet bahimbye Juju

Elsa Muhayimana

Carine Tracy Umutesi

Carine Tracy yatereye Elisa urwenya amwibagiza neza iby'uko ashobora gutungurwa

Nicole

Inkumi yitwa Nick Nicole ni yo yaje iteruye ibasi y'amazi akonje iyacucumura yose kuri Elisa, ibi byatumye iyi nkumi ihabwa akazina ka 'Yuda'

Elsa Muhayimana

Elisa yahise ahaguruka ashaka kwiruka abura agatege ahama hamwe

Elsa Muhayimana

Mu kinyarwanda baravuga ngo 'Ubuze uko agira agwa neza', Elisa yaturitse araseka

Elsa Muhayimana

Byageze hagati ashaka kurira gusa ariyumanganya bimwe by'abagabo

Elsa Muhayimana

Elisa yavuze ko ari ubwa mbere mu mateka ye akorewe ibintu nk'ibi

Elsa Muhayimana

C John hamwe na Elisa bafashe ifoto y'urwibutso

AMAFOTO: Byumvuhore Frederick






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kwizera5 years ago
    Hhhh ntakuntu atakwifuza umugore winzobe kd nawe ari... courage mwana mugushaka hit uruwambere.





Inyarwanda BACKGROUND