Eli Max Kagoma k'Imana ni umuraperi mu muziki wa Gospel akaba asengera mu itorero rya AEBR Kacyiru. Mu buhamya bwe avuga ko yavugunywe n'ababyeyi be, atoragurwa n'umugiraneza. Tariki 15 Mata 2018 Eli Max yasuye abana bo ku muhanda arabahumuriza.
Eli Max Kagoma k'Imana yasuye abana bo ku muhanda mu gikorwa cyabereye i Nyabugogo ahazwi nko ku mashyirahamwe. Eli Max yakoze iki gikorwa ari kumwe n'umubyeyi wamureze akiri muto, aba ari we afata nka mama we. Ni igikorwa yakoze mu rwego rwo guhumuriza abana babaye mu buzima nk'ubwo yakuriyemo nyuma yo kujugunywa n'ababyeyi be agatoragurwa n'umugiraneza wamugize umwana mu rugo kugeza n'uyu munsi.
Aba bana ba Nyabugogo Eli Max yasuye, yabahaye inkunga y'inkweto anabaha ubutumwa bw'ihumure. Usibye inkunga yabahaye, Eli Max yanabaririmbiye zimwe mu ndirimbo ze ndetse aha n'umwanya abahanzi bari bamuherekeje nabo baririmbira aba bana bo ku muhanda. Twagirayezu Adjabu Corneil, imfura ya Rev Dr Gato Munyamasoko umuvugizi mukuru w'itorero AEBR mu Rwanda ni umwe mu bahanzi bari baherekeje Eli Max muri iki gikorwa cyo gusura abana bo ku muhanda.
Eli Max yakoze iki gikorwa ari kumwe n'umubyeyi wamutoraguye ku muhanda
Mu minsi ishize Eli Max Kagoma k'Imana yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Nzahoyankuye' ikubiyemo ubuhamya bw'ukuntu yatawe n'ababyeyi be akaza gutoragurwa n'umugiraneza akamurera kugeza n'uyu munsi. Eli Max Kagoma k'Imana yabwiye Inyarwanda ko iyi ndirimbo ye ari inkuru mpamo y'ibyamubayeho akiri muto dore ko avuga ko yanyuze mu buzima bw'inzitane, Imana ikaza kuhamukura ikamwoherereza umugiraneza akamutoragura akamwitaho kugeza n'uyu munsi.
Eli Max Kagoma k'Imana
UMVA HANO 'NZAHOYANKUYE' YA ELI MAX KAGOMA
Eli Max Kagoma k'Imana aganira na Inyarwanda yasobanuye icyamuteye kwandika indirimbo 'Nzahoyankuye'. Yaragize ati:"Iyi ndirimbo yanjye ikomoza ku buzima bw'inzitane nanyuzemo nkaza kujugunywa n'ababyeyi banjye nkatoragurwa n'umugiraneza. Nyandika nagendeye kuri Zaburi 143;5. Ubwo nari mfite imyaka nk'itatu cyangwa ine ni bwo iwacu bantaye, nza gutoragurwa n'umuntu anjyana iwe arandera n'ubu turabana. Papa yari yarashatse abagore batanu nabanaga na muka data nawe atanyishimiye, gusa mama yari we mugore mukuru w'isezerano.Gusa nubwo nanyuze mu nzira y'inzitane nabayeho mu buzima bw'urujijo, ndashima Imana yabanye nanjye, narabababariye."
REBA AMAFOTO UBWO ELI MAX YARI YASUYE ABANA BO KU MUHANDA
Twagirayezu Adjabu Corneil yaririmbiye aba bana bo ku muhanda
Yabahaye inkweto zo kwambara
Habayeho n'umwanya wo gusengera aba bana bo ku muhanda
UMVA HANO 'NZAHOYANKUYE' YA ELI MAX KAGOMA
TANGA IGITECYEREZO