RFL
Kigali

Edwin Hawkins waririmbye 'Oh Happy day' yitabye Imana azize cancer

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/01/2018 23:18
0


Umuhanzi w'umunyamerika Edwin Reuben Hawkins wamenyekanye cyane mu ndirimbo 'Oh Happy Day' yitabye Imana ku myaka 74. Urupfu rwe rwashavuje benshi mu bakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.



Edwin Hawkins yabonye izuba tariki 19/8/1943 avukira muri Oakland muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Tariki ya 15/1/2018 ni bwo yitabye Imana azize indwara ya Cancer y'urwagashya nkuko bitangazwa na Associated Press dukesha iyi nkuru. 


Nyakwigendera Edwin Hawkins yari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane ku isi mu muziki wa Gospel. Ni umwe mu batwaye ibihembo bikomeye ku isi mu muziki wa Gospel dore ko yatwaye ibikombe bitatu bya Grammy Awards birimo n'icyo yaheshejwe n'indirimbo ye 'Oh Happy day'.

REBA HANO 'OH HAPPY DAY' YA NYAKWIGENDERA EDWIN HAWKINS


Imana imuhe iruhuko ridashira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND