Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Eddy Kamoso n’umugore we Nimubona Jeanine, kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ugushyingo 2015 bibarutse umwana wa kabiri w’umuhungu bse “Azriel Gikundiro Kamoso”,akaba yavukiye mu Bitaro byo ku Muhima mu mujyi wa Kigali.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Eddy Kamoso yavuze ko afite ibyishimo byinshi atewe no kuba umwana wabo yavukiye mu gihugu cyabibarutse. Yashimiye kandi buri wese wabasengeye ndetse ashimira n’abaganga bo ku Muhima bitaye cyane ku mugore we mu buryo bwose bushoboka.
Azriel Gikundiro Kamoso, umuhungu wa Eddy Kamoso
Ati: Mfite ibyishimo birenze cyane kuko umwana wacu yavukiye mu rwatubyaye. Uyu mwana ni uwa kabiri akaba ari umuhungu, yitwa Azriel Gikundiro Kamoso. Ndashimira cyane abaganga bo ku Muhima uburyo babyitwayemo neza biragaragara ko medicine y’iwacu yahindutse mu buryo buri hejuru cyane. Kandi nashimira abansengeye n’abambaye hafi mu buryo bwose mu mwuka no mu mubiri.
Umunyamakuru Eddy Kamoso yatewe ishema no kuba yabyariye mu Rwanda
Eddy Kamoso wari umaze igihe kitari gito aba mu gihugu cy’u Burundi ndetse ari naho akorera akazi ke k’itangazamakuru, muri iyi minsi ari mu Rwanda hamwe n’umuryango we ndetse amakuru atugeraho ni uko azahamara igihe. Kamoso yashakanye byemewe n’amategeko na Kabale Nicole baza gutandukana imbere y’amategeko, ashakana na Nimubona Jeanine bafitanye abana babiri.
Eddy Kamoso n'umuryango we
Eddy Kamoso uherutse gusukwaho amavuta y'ubushumba, yabwiye Inyarwanda.com ko hari byinshi yiteguye gukora mu murimo w’Imana hano mu Rwanda ndetse akaba ahamya ko bizaba byiza cyane nka mbere akiba mu Rwanda aho yakoraga mu itangazamakuru rya Gikristo ndetse benshi bakaba bamuzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Yakomeje avuga ko mu minsi ya vuba, agiye kongera kumvikana mu itangazamakuru, abanyarwanda n’abandi ku isi bakazongera gukurikirana ikiganiro cye bakunze mu myaka yashize akiba mu Rwanda kitwaga “Imbaraga mu guhimbaza” Eddy Kamoso yagize ati:
Mu minsi mike cyane abanyarwanda, abarundi n’abandi ku isi yose bazabasha kumbona mu biganiro Imbaraga mu guhimbaza n’ikindi kitwa Inanga ya Dawidi kuri BTN igiye gutangira vuba cyane. Iyo Tv nzaba nyibereye umuyobozi mu biganiro bya Gospel.
Eddy Kamoso yatangaje agiye kongera gukora ikiganiro "Imbaraga mu guhimbaza" kizatambuka kuri Televiziyo
TANGA IGITECYEREZO