RFL
Kigali

Eddy Kamoso na Jeannine bibarutse umwana wa 2, baterwa ishema no kumubyarira mu Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/11/2015 21:48
14


Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Eddy Kamoso n’umugore we Nimubona Jeanine, kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ugushyingo 2015 bibarutse umwana wa kabiri w’umuhungu bse “Azriel Gikundiro Kamoso”,akaba yavukiye mu Bitaro byo ku Muhima mu mujyi wa Kigali.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Eddy Kamoso yavuze ko afite ibyishimo byinshi atewe no kuba umwana wabo yavukiye mu gihugu cyabibarutse. Yashimiye kandi buri wese wabasengeye ndetse ashimira n’abaganga bo ku Muhima bitaye cyane ku mugore we mu buryo bwose bushoboka.

Eddy Kamoso

Eddy Kamoso

Azriel Gikundiro Kamoso, umuhungu wa Eddy Kamoso

Ati: Mfite ibyishimo birenze cyane kuko umwana wacu yavukiye mu rwatubyaye. Uyu mwana ni uwa kabiri akaba ari umuhungu, yitwa Azriel Gikundiro Kamoso. Ndashimira cyane abaganga bo ku Muhima uburyo babyitwayemo neza biragaragara ko medicine y’iwacu yahindutse mu buryo buri hejuru cyane. Kandi nashimira abansengeye n’abambaye hafi mu buryo bwose mu mwuka no mu mubiri.

Eddy Kamoso

Umunyamakuru Eddy Kamoso yatewe ishema no kuba yabyariye mu Rwanda

Eddy Kamoso wari umaze igihe kitari gito aba mu gihugu cy’u Burundi ndetse ari naho akorera akazi ke k’itangazamakuru, muri iyi minsi ari mu Rwanda hamwe n’umuryango we ndetse amakuru atugeraho ni uko azahamara igihe. Kamoso yashakanye byemewe n’amategeko na Kabale Nicole baza gutandukana imbere y’amategeko, ashakana na Nimubona Jeanine bafitanye abana babiri. 

Eddy Kamoso

Eddy Kamoso n'umuryango we

Eddy Kamoso uherutse gusukwaho amavuta y'ubushumba, yabwiye Inyarwanda.com ko hari byinshi yiteguye gukora mu murimo w’Imana hano mu Rwanda ndetse akaba ahamya ko bizaba byiza cyane nka mbere akiba mu Rwanda aho yakoraga mu itangazamakuru rya Gikristo ndetse benshi bakaba bamuzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Yakomeje avuga ko mu minsi ya vuba, agiye kongera kumvikana mu itangazamakuru, abanyarwanda n’abandi ku isi bakazongera gukurikirana ikiganiro cye bakunze mu myaka yashize akiba mu Rwanda kitwaga “Imbaraga mu guhimbaza” Eddy Kamoso yagize ati:

Mu minsi mike cyane abanyarwanda, abarundi n’abandi ku isi yose bazabasha kumbona mu biganiro Imbaraga mu guhimbaza n’ikindi kitwa Inanga ya Dawidi kuri BTN igiye gutangira vuba cyane. Iyo Tv nzaba nyibereye umuyobozi mu biganiro bya Gospel.

Eddy Kamoso yatangaje agiye kongera gukora ikiganiro "Imbaraga mu guhimbaza" kizatambuka kuri Televiziyo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Harya divorce iremewe kumukozi w'Imana? mumfashe
  • clarisse8 years ago
    Welcome Pastor Kamoso
  • 8 years ago
    Cyane
  • Bebe8 years ago
    Ahaa!!' Uyu se sinumvaga ko ari umutekamutwe? Cheque yasize atanze yarazishyuye? Uwananiye Nicole se? Uwo bazabana. Apuuuuu nta bupasiteri bwe.
  • 8 years ago
    Eddy kamoso congratilation ur'intwari pe.umugabo n'fat'icyemezo abo bagitaranze ko ur'ikiremba ntabakozwe n'isoni?Anny Imana iguhe uguhe umugisha kutubyarira umunyarwanda wundi ur'umupfasoni uzubaka .
  • samantha8 years ago
    Eddy Kamoso nta kuntu Imana itari kukugirira neza n'ukuntu wasebejwe n'uwahoze ar'umugore wawe afatanoje n'abanyamakuru bamwe bamwe ntavuze ..nigeze kwandika mvaga nti:Nicole warahubutse gushyira umugabo wawe ku ma raiyo .None ko abyaye uwakabiri ?Gihubuka mu magambo ni bibi cyane
  • Mutama8 years ago
    Nanje ndi Kamoso akagore kanshyize ku ma radiyo nakareka ikitabuze mu rutoki n'amakoma n'ibujumbura rirareema. Nicole nawe Imana igufashe uzubake rukomere nicyo nkwifuriza
  • jhe8 years ago
    Wa mukobwa aheruka gutera inda se we ibye bigeze he?
  • umulisa8 years ago
    musubireyo ntamahwa kd mwonkwe
  • Shukuru8 years ago
    ariko abantu mwabaye gute ra,nubwambere mwumva umuntu watandukanye numugore cyane ko umugore ari ikimenabanga.Jewe Kamoso mkubwire,wagize neza kureka uwo nicole kuko nubu yibera mu tuzu tutubyiniro ,wowe wibereye mu nzu ya Yesu.FELICITATION nicyo gishobora imvuzi
  • 8 years ago
    bantu mwese mwiha gucira imanza abandi nta numwe uzi neza icyo kamoso na nicole bapfuye iyo ibintu byagenze guryo buriwese avuga ibye bitewe nuwo ashaka kunvisha ko amakosa yakozwe na mugenzi we. ariko dutegereze imana nayo izabishyira kumurongo kumunsi w,urubanza uko bikurikirana but congulatulations kuri kamoso nkabanyarwanda twishimiye izo ntama z,imana n, umugisha ukomeye cyane nizera ko umwana ahoza amarira .abo bana bose mbise mugisha ,byishimo,ineza,ishimwe,ingabire,umwaka mushya muhire.
  • sammy8 years ago
    Eddy Kamoso ngusabiye umugisha ku Mana ur'intwari,urwanisha ibikorwa s'amagambo.tuzanire KORA AWARDS abandi basigare mu magambo.nakubonye kuri Tv ikomeye TRACE AFRICA numva nshimiye Imana ku bwa Gospel y'urwanda aho igenze
  • sikiliza8 years ago
    Eddy Kamoso Kora awards uraikwiye warakoze cyane muri gospel ntautabizi.kandi felicitation ndumva na Bebe Azriel azanye imigisha myinshi
  • Doudou8 years ago
    Eddy umaze gutera imbere abandi bari mu magambo uri mu bikorwa.ni nde umunyarwanda wa gospel video ze ziri guca ku ma Tvs nka Trace africa-Africabox tv-tv za kenya ho sinakubwira wagirango waraziranguye na RDC Imana iguhe umugisha Imana wakoreye ntizakurekura





Inyarwanda BACKGROUND