RFL
Kigali

Eddy Kamoso arashaka gukora igitaramo gikomeye akuzuza sitade Amahoro

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/01/2017 8:14
4


Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Eddy Kamoso yatangaje ko urwego agezeho mu muziki ari urwo gukorera igitaramo gikomeye muri Sitade Amahoro ashingiye ku kuba yaragiye akora ibitaramo bikitabirwa cyane haba muri Petit stade n’ahandi.



Eddy Kamoso ni umuhanzi ufite indirimbo zinyuranye zo kuramya no guhimbaza Imana zubatse imitima ya benshi mu Rwanda no hanze yarwo. Azwi kandi nk’umunyamakuru dore ko yahoze akora ikiganiro cya Gospel kuri Radio 10 cyitwa ‘Imbaraga mu guhimbaza’ ukongeraho n’ikindi yatangije ageze i Burundi cyitwa ‘Inanga ya Dawidi’, ibyo biganiro byose bikaba byarakunzwe cyane ndetse by'umwihariko Eddy Kamoso akaba avuga ko yigeze gutumira Perezida Pierre Nkurunziza mu kiganiro Inanga ya Dawidi.

Mu kiganiro yagiranye na Gospel Zone iyoborwa n’umunyamakuru Issa Noel Karinijabo ikiganiro gitambuka kuri Radio Authentic ni ho Eddy Kamoso yatangarije iby’uko afite inzozi zo gukora igitaramo gikomeye kizabera muri Sitade Amahoro i Remera agafatanya n'abakunda umuziki wa Gospel kuramya no guhimbaza Imana. Yagize ati "Ndashaka gukora igitaramo kikabera kuri Sitade Amahoro kandi izuzura,.. Njyewe nujuje Petit stade, ubu ahasigaye ni ugukorera muri Sitade Amahoro,abazaza bose tukazafatanya kuramya Imana"

Related image

Hano Eddy Kamoso yashimirwaga kuba ari we watangije ikiganiro cya Gospel kuri Radio hano mu Rwanda

Nubwo atigeze atangaza igihe azakorera icyo gitaramo cy’amateka, Eddy Kamoso yavuze ko igihe ari iki nyuma y’umwaka avuga ko amaze mu Rwanda yiga ikibuga cy’umuziki wa Gospel bitewe nuko yari amaze imyaka itari micye akorera umurimo w’Imana mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi.

Ese koko Eddy Kamoso arakomeje arashaka gukorera igitaramo muri Sitade Amahoro?

INYARWANDA.COM twifuje kumenya niba koko Eddy Kamoso yari akomeje ku byo yatangaje cyangwa niba byari amakabyankuru. Mu kiganiro twagiranye, yongeye kubishimangira ndetse anavuga ko icyo gitaramo yifuza kugikora muri uyu mwaka wa 2017. Abajijwe niba yizeye ko azabona abantu, yadutangarije ko Imana yamushoboje akuzuza Petit Stade, izongera izabana na we akuzuza Sitade Amahoro. Yagize ati:

Gutekereza gukorera muri stade Amahoro ni inzozi nari mfite kuva cyera nkora muri Fespad nari narabibwiye na Minisitiri Jo (Joseph Habineza) muri 2007 igihe yishimiye igitaramo nakoze muri Petit stade ikuzura kandi abantu bishyuye 3000frw ku mpamde na 5000frw VIP, nkorera muri centre culturel kabiri naho haruzura  kuri 5000frw nkorera no muri kaminuza i Butare kuri 2000frw n'i 1000 ku banyenshuri naho haruzura abandi babura aho bicara.Imana yakoze ibyo niyo ndi gusaba ko yakora ibikomeye igitaramo nzongera gukora i Kigali nkagikorera muri stade Amahoro, nkaba nifuza ko icyo gitaramo cyaba mu cyi kikazahuza abaririmbyi ba Gospel bo mu karere: Rwanda,Burundi,Tanzania,Uganda,Kenya ndetse na Nigeria. Birashoboka ku Mana.

Eddy Kamoso avuga ko atari we muhanzi gusa uzakora aya mateka ahubwo ko igihe kigeze abahanzi nyarwanda ba Gospel bagakora ibitaramo bikomeye bizajya bibera muri Sitade Amahoro. Ibi yabitangaje ashingiye ku kuba abona umuziki wa Gospel urimo gutera imbere awugereranyije no mu myaka yatambutse kuva muri za 2008. Yasoje ashimira Imana yakomeje kureberera umurimo wayo ugakomeza kwaguka.

REBA HANO INDIRIMBO EDDY KAMOSO YISE ISHURI RY'IMANA

REBA HANO 'RAHA' YA EDDY KAMOSO FT ESTHER WAHOME






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    you yagaruste ate kerako yariyaratoroste kubera ubweskoro yakoze ubu agaruste konjyera ggushukA abantu yigira Pasteur???? ibyateye mumadini yiyiminsi byokuyakoramo business ahaaaaa!!!
  • Teddy7 years ago
    Ndamushyigikiye pe,uyu mu type ni danger iyo yiyemeje ikintu aragikora nta bwoba.narabivuze ko azaturikana ikintu kizatangaza abanyarwanda tu...big up Papa
  • Sergion7 years ago
    Karibu sana Eddy watu VOLCAN Banaanza ogopa na haujatetemesha kiwanja.nakuita mguu wa tembo.Bukavu na goma tunacunga UTANIPA LEO kwa kiu na hamu.....
  • Patrick7 years ago
    Volcaaaaaaan tuzagushyigikira kabisa nawe urabizi ko tugukunda,tubabarire usubire kuri radio na Tv .turakwinginze ukore kuri Kiss fm cyangwa KT radio zijyanye na label yawe .Nduburira amaso yanje ku misozi gutabarwa kwanje kuzavaaahe..... '





Inyarwanda BACKGROUND