RFL
Kigali

Eddie Mico asanga Gaby Kamanzi na Aime Uwimana ari abahanzi b'ibihe byose mu Rwanda-IKIGANIRO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/10/2016 16:08
0


Eddie Mico umukristo mu itorero Angilikani, akaba umwe mu bahanzi batangiye cyera umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana na cyane ko kuririmba yabitangiye akiri umwana, nyuma y’imyaka hafi ibiri atumvikana mu muziki, kuri ubu yamaze kugaruka nk’uko yabitangarije Inyarwanda.com ndetse akaba afite imishinga y’ibikorwa bitandukanye yiteguye gukor



Eddie Mico ukunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo Real Swagg, You can, Pati Pati, I Believe n’izindi, mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yavuze ko yari ahuze cyane ariko ubu akaba yamaze kubohoka akaba agiye gukora umuziki nk'ibisanzwe. Yaboneyeho gutangaza ko n’ubwo atashyiraga hanze ibihangano bishya cyangwa se ngo akore ibitaramo bye bwite, ko bitamubuzaga gukorera Imana kuko yabaga ari mu itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana ryo mu itorero abarizwamo rya EAR Biryogo (St Etienne).

Eddie Mico asanga Gospel izatera imbere habayeho guhinduka mu mitekerereze

Nk’umuhanzi umaze igihe kitari gito mu muziki wa Gospel, yabajijwe uko abona umuziki uri gukorwa muri iki gihe n’urwego uriho, avuga ko urimo gutera imbere gusa ngo hari byinshi bituzuye, bikazagerwaho ari uko abantu bose bahinduye imitekerereze, iryo akaba aryo banga asanga ryafasha Gospel gutera imbere ikagera ku rwego mpuzamahanga. 

Mu kiganiro twagiranye, yatangiye avuga ibyo yari ahugiyemo mu myaka hafi ibiri ishize ati: "Nari mpugiye mu bintu bitandukanye birimo akazi, ubuzima, ntibivuze ko music nayiretse, ariko nagumaga nkora nka worship leader, ibiterane nkakora no mu bundi buryo. Ubu ndahari uko Imana izanshoboza nzakomeza gutanga products nkuko nazitangaga mbere, ubu ndagarutse."

Eddie Mico asanga Gospel yo mu Rwanda igana hehe?

Asubiza iki kibazo yagize ati “Ubu ngubu iri kumpa hope (icyizere) nkurikije nkareba especially new talents (impano nshya) ziri kuvuka ni ibintu bigaragara ureba ukavuga ngo  hari future (ejo hazaza) ukareba abahanzi nka ba Precious (Nina Mugwiza) n’abandi bana bato barimo baraza, n’umuco umaze kubakwa wo gukora umuziki mwiza w’umwimerere, urareba ukavuga uti nyuma ya ba Aime Uwimana n'abandi, hazaza n’abandi. Gusa mu buryo bufatika, umuziki kuba wateza imbere abawukora, urugendo ruracyari rurerure gusa birashoboka."

Ni hehe Eddie Mico abona hashyirwa imbaraga?

Kuri iki kibazo, yavuze ko abahanzi bakwiriye kubihagararamo neza bagakora nk’abanyamwuga. Urundi ruhande ni urw’abanyarwanda ndetse na Leta ikaba yabashyigikira. Abo bose asanga nibahindura imitekerereze, umuziki wa Gospel mu Rwanda nta kabuza uzatera imbere. Gusa ngo urugendo ruracyari rurerure. Yagize ati:

"Birava mu mpande ebyiri, hari uruhande rw’abahanzi bagomba kubihagararamo neza nk’abanyamwuga ndetse n’uruhande rwo guhindura imitekerereze, uhereye ku banyarwanda, amatorero ndetse byashaka bikagera no muri Leta. Urwo rugendo ruracyari rurerure."

Eddie Mico asanga bishoboka ko umuhanzi wo mu Rwanda ukora Gospel yatungwa n’umuziki, gusa ngo haracyari urugendo rurerure arebeye ku rwego Kenya igezeho dore ko ariyo bigiraho. Yasabye abakora Gospel gushyira ku murongo gahunda zabo bakabyitwramo neza, ibyo bikazabafasha kujya bahabwa agaciro, nyuma yo kuririmba aho batumiwe bakajya basabirwa umugisha ariko ntibatahire ibyo gusa ahubwo abakunda umuziki wabo bakajya babasha no kubateza imbere. Kuri we asanga ako gaciro abahanzi bazakabona abantu bireba nibamara guhindura imitekerereze bakumva ko umuhanzi hari icyo aba yatanze kugira ngo indirimbo ijye hanze. Yagize ati:

"Umu Gospel artist bamugirira icyizere ntibikomeze kuba bya bindi uririmbye ufashe umugisha ariko umugisha uza mu buryo butandukanye. Habeho guhinduka mu bitekerezo kuko nabo ibyo bakora si ubuntu, ntabwo abahanzi bajya kwishyura imigisha muri studio."

Image result for Umuhanzi Eddie Mico

Gusabira umuhanzi umugisha gusa Eddie Mico asanga bidahagije

Eddie Mico asanga Aime Uwimana na Gaby Kamanzi ari bo bahanzi b'ibihe byose mu Rwanda

Mu myaka itari micye amaze mu muziki wa Gospel, ndetse mu mwaka wa 2012 akaba yarabaye umuhanzi w'umwaka mu irushanwa Groove Awards, Eddie Mico abajijwe na Inyarwanda.com umuhanzi yaha igihembo aramutse ahawe ayo mahirwe akamuhemba nk’umuhanzi w’ibihe byose mu Rwanda, yavuze ko bigoye cyane kuko asanga ari benshi, gusa yaje kwanzura avuga ko umuhanzi w’umugabo w’ibihe byose mu Rwanda ari Aime Uwimana na ho mu bagore/abakobwa, Gaby Irene Kamanzi akaba ari we yaha igihembo. Abajijwe impamvu, yavuze ko abo yadutangarije ari abahanzi bafite impano n’ubuhanga ndetse bagiriye benshi umumaro munini Gospel yo mu Rwanda ndetse bakaba babera benshi icyitegererezo.

Image result for Umuhanzi Aime Uwimana

Aime Uwimana ngo ni we muhanzi w'ibihe byose mu Rwanda mu cyiciro cy'abagabo

Image result for Umuhanzi Gaby Kamanzi

Gaby Kamanzi ni umuhanzi w'ibihe byose mu cyiciro cy'abagore/abakobwa

Gutwara igihembo/igikombe asanga ari ishema ku muhanzi

Eddie Mico yigeze kwitabira irushanwa mpuzamahanga ryitwa Africa Gospel Music Award (AGMA) ariko igikombe kigatwarwa n’undi. Mu mwaka wa 2012 yabaye umuhanzi mwiza w’umwaka mu irushanwa Groove Awards (rikibera muri Kenya). Nk'umuhanzi watwaye icyo gihembo gikomeye na cyane ko mbere iri rushanwa rigitangira ryari rikomeye kurusha ubu, Eddie Mico yabwiye Inyarwanda ko gutwara igikombe ari inyungu ku muhanzi kuko bimugeza ku rwego mpuzamahanga ndetse na we ubwe bikaba byaramufashije gukorana indirimbo  n'umunyamerika Anthony Faulkner. Gutwara igikombe ku muhanzi, Eddie Mico asanga ari ubundi buryo bwiza bwamufasha kugeza umuziki we aho atari kuwugeza mbere atarahabwa igikombe ikindi nuko ngo hari ikindi cyizere abantu bakugirira bikagufasha kugera kure mu muziki wawe. Ati: Bifasha umuhanzi kwaguka akagera ku rwego mpuzamahanga,hakaba hari n’icyizere ugirirwa n’abantu.

Image result for Umuhanzi Eddie Mico

Gutwara Groove Award byamuhuje n'umuhanzi w'icyamamare Anthony Faulkner

Aho kujya muri Secular ngo yareka kuririmba

Eddie Mico ni umwe mu bayobozi ba korali ikomeye hano mu Rwanda by'umwihariko mu itorero Angilikani. Iyo korali yitwa Prince of Peace choir ikaba ibarizwa muri Angilikani kuri St Etienne mu Biryogo. Ni Korali yanyuzemo bamwe mu bantu b’ibyamamare barimo Cynthia Akazuba, Tom Close n’abandi, abajijwe niba we atazava muri Gospel nkuko hari bamwe bayibayemo nyuma bakayivamo, yavuze ko afite ibanga muri we ry'uko hari uwo yamenye ari we Yesu Kristo bityo akaba atava muri Gospel ndetse aho kuyivamo akaba yareka kuririmba.

Eddie Mico avuga iki ku bahanzi b’inzererezi?

Inkuru imaze iminsi ivugwa muri Gospel ni iy’abahanzi b’inzererezi, abo akaba ari bamwe usanga bataragirwa, badafite aho babarizwa ahubwo bakarangwa no guhinduranya amatorero. Abahanzi baba bikorera ibyo bashaka, na cyane ko benshi ngo baba badatangirwa ubuhamya bwiza n’abashumba babo nkuko Apotre Masasu aherutse kubivuga, akabita inzererezi ndetse agatangaza ko bibaye byiza umuziki wa Gospel wahagarikwa, abahanzi bakabanza bagahugurwa bakareka ubuzererezi nyuma yaho bakabona kujyana ubutumwa ku isi hose.

Image result for Umuhanzi Eddie Mico

Eddie Mico umaze imyaka isaga 15 abarizwa muri Angilikani, we asanga bidakwiye kwita umuhanzi inzererezi na cyane ko hari igihe umuhanzi runaka ngo yahindura itorero ari Imana yabimubwiye. Kubw’ibyo ngo ntashobora gucira urubanza uwavuye mu itorero rimwe akajya gukorera umurimo w’Imana mu rindi torero. Yatanze urugero rw’uwo azi ubikora kandi mu buryo buhesha Imana icyubahiro uwo yaduhayeho urugero akaba ari Luc Buntu ugenda afasha amatorero atandukanye, igihe cy’Imana yamuhaye muri iryo torero runaka cyarangira akahava.

Eddie yaba ateganya kuzaba Pasiteri? Ese yaba agira inyota yo kujya muri Politiki?

Kuri we avuga ko nta gahunda afite yo kuba yazaba umupasitori kuko ngo Imana yamuhamagariye kuyikorera binyuze mu kuririmba akaba ari byo akora aho abikora nk’umuhanzi ku giti cye ndetse akanafatanya n’abandi baririmbyi muri Prince of Peace choir. Biramutse bibaye akisanga yabaye Pasiteri, abajijwe itafari yashyira ku muziki wa Gospel, ngo yakubaka ubumwe hagati y’abahanzi n’abapasiteri, bagasenyera umugozi umwe hagamijwe kubaka umurimo w’Imana.  Abajijwe umwanya yajyaho muri Politiki abonye ayo mahirwe, yavuze ko yakwishimira gukorana cyane n’urubyiru ko akarufasha muri gahunda zitandukanye zigamije kuruteza imbere no guteza imbere igihugu.

Eddie Mico yavuze umukobwa wamubera inshuti ibyo yaba yujuje

Abajijwe na Inyarwanda.com niba afite umukunzi cyangwa se akaba akiri umusore, Eddie Mico yavuze ko nta mukobwa bakundaba afite gusa ngo uzamubera umukunzi magara agomba kuba yubaha Imana,amukundira uwo ari we, akunda abantu. Si ibyo gusa ahubwo ngo agomba kuba afite uburanga.

REBA HANO 'I BELIEVE' YA EDDIE MICO YAKORANYE N'UMUNYAMERIKA ANTHONY FAULKNER






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND