RFL
Kigali

Eddie Mico na Alice Big Tonny bakoranye indirimbo 'Ndashima' yibutsa abantu ubwiza bw’Imana-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/03/2017 11:17
0


Umuhanzi Eddie Mico na Alice Big Tonny bashyize hanze indirimbo bakoranye yitwa ‘Ndashima’, akaba ari indirimbo yibutsa abantu ubwiza bw’Imana ndetse ikaba ikomeza abantu mu rugendo barimo rwo kwizera.



Eddie Mico aganira na Inyarwanda.com, yagize ati “The song is about thanksgiving,ni indirimbo itwibutsa ubuntu bw'Imana mu ngendo z'ubuzima butandukanye umuntu acamo.Ni indirimbo itwibutsa ko tutigize ahubwo ko hari utugize abo turibo.Ikindi kandi ni indirimbo yo kudukomeza muri uru rugendo rwo kwizera turimo, itwibutsa ko iyakoze bya bindi tuzi byahise,n'ibiri imbere izabikora."

Abajijwe impambu yahisemo Alice Big Tonny kuba ari we bakorana iyi ndirimbo, Eddie Mico yagize ati “Nta mpamvu pe..she is a great singer (ni umuririmbyi ukomeye)but nzi abandi bameze nkawe.I just think it was Gods will (ndatekereza ko ari ubuntu bw’Imana)..twahuye mu gihe nyacyo,bicamo."

UMVA HANO 'NDASHIMA' YA EDDIE MICO FT ALICE TONNY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND