RFL
Kigali

Musenyeri Laurent Mbanda agiye kwicazwa mu Ntebe nk'Umwepiskopi mukuru w'itorero Angilikani mu Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/05/2018 15:38
0


Musenyeri Dr Laurent Mbanda uherutse gutorerwa kuyobora itorero Angilikani mu Rwanda (EAR), agiye kwicazwa mu Ntebe mu muhango uteganyijwe mu minsi iri imbere. Azicazwa mu ntebe yari imaze igihe kitari gito yicaweho na Musenyeri Rwaje Onesphore.



Tariki 10 Kamena 2018 ni bwo Province y'Itorero Angilikani mu Rwanda (PEAR) izakora ibirori byo kwicaza mu Ntebe Dr Laurent Mbanda nk'Umwepiskopi Mukuru wa kane wa Province y'Itorero Angilikani mu Rwanda. Ibi byatangajwe PEAR binyuze mu mpapuro z'ubutumire bashyize hanze. Ubwo butumire buragira buti:

Province y'Itorero Angilikani mu Rwanda (PEAR) inejejwe no kubatumira mu muhango wo kwicaza mu ntebe Rt. Rev Dr Laurent Mbanda nk'Umwepiskopi Mukuru wa kane wa Province y'Itorero Angilikani mu Rwanda akaba n'Umwepiskopi wa Diyoseze ya Gasabo. Uwo muhango uzabera kuri Stade ya ULK ku Gisozi ku ya 10/06/2018 Saa tatu za mu gitondo. Kuza kwanyu bizadushimisha.

Laurent Mbanda

Musenyeri Laurent Mbanda watorewe kuyobora EAR

Tariki 17/1/2018 Musenyeri Dr Laurent Mbanda yatorewe kuba ArchBishop w'itorero Angilikani mu Rwanda, akaba ari we ugomba gusimbura Munyeri Rwaje Onesphore. Musenyeri Dr Laurent Mbanda yahoze ari umushumba wa Diocese ya Shyira kuri ubu iyoborwa na Musenyeri Samuel Mugisha Mugiraneza watorewe kumusimbura mu matora yabaye tariki 15 Nzeli 2016. 

Musenyeri Dr Laurent Mbanda w'imyaka 63 y'amavuko yatorewe kuyobora Angilikani mu Rwanda (EAR) mu gihe yiteguraga kujya mu kiruhuko cy'izabukuru dore ko yari kuzatangira ikiruhuko tariki 5/8/2018. Musenyeri Laurent Mbanda asigaje imyaka ibiri gusa kugira ngo yuzuze imyaka 65 y'amavuko ari nayo itangirwaho ikiruhuko cy'izabukuru, gusa iyi myaka azayuzuza akiri umuyobozi w'Itorero Angilikani mu Rwanda. 

Azatangira kuyobora Itorero Angilikani mu Rwanda tariki 10/6/2018 ubwo azaba asigaje umwaka umwe n'igice ngo yuzuze imyaka 65 y'amavuko dore ko yabonye izuba kuwa 25 Ukwakira mu 1954. Musenyeri Laurent Mbanda ni umugabo w'umugore umwe bafitanye abana batatu, umwe muri bo witwa Erick akina amafilime i Hollywood muri Leta ya Califonia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

EAR

Itangazo ryatanzwe na EAR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND