RFL
Kigali

DUTEMBERE: Inyarwanda yasuye Misiyoni ya Save, intangiriro ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:18/03/2017 11:08
8


Kiliziya Gatolika ifite abayoboke benshi kandi isa nk’iyabimburiye andi madini yazanywe n’abakoloni b’abazungu mu Rwanda. Inyarwanda yatembereye i Save ahubatswe misiyoni ya mbere kugira ngo yereke abanyarwanda uko byifashe nyuma y’imyaka 117 iyi misiyoni yashinzwe.



Mbere y’uko abazungu baza mu Rwanda, abanyarwanda bemeraga Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda ndetse bakabandwa bakanaterekera. Mu mwaka wa 1900 ni bwo abazungu batangiye kwigisha abanyarwanda ibya kiliziya Gatolika ndetse bitangirana n’ishingwa rya misiyoni ya Save, ari nayo ya mbere mu Rwanda yaje gukurikirwa n’iya Zaza na Nyundo muri 1902.

Iyi misiyoni ya Save iherereye mu Karere ka Gisagara mu murenge wa Save, mu gikari hariyo amacumbi y'abapadiri, mu rubavu rwayo hari amashuri abanza ya Save A, ukomeje inyuma hari ikigo cy'amashuri cya TTC Save, munsi y'umuhanda hakaba kaminuza Gatolika y'uRwanda. Imbere yayo hari kiliziya nini ari nayo isengerwamo ubu, naho mu rundi rubavu rwayo hari amazu akorerwamo ibikorwa bitandukanye bya paruwasi.

Muri 1903 habatijwe abakiristu 49 i Save ndetse hashingwa misiyoni ya Rwaza na Mibirizi, Kabgayi yo yashinzwe muri 1906. Uwavuga aya mateka ya kiliziya Gatolika mu Rwanda ntiyayarangiza dore ko ari maremare, gusa iyo ugitunguka i Save ahaherereye iyi misiyoni ya mbere, usanga hakikijwe n’ibindi bikorwa byinshi bya kiliziya Gatolika byiganjemo amashuri ya kiliziya, amwe muri yo afashwa na Leta.

Iyi nyubako yubatswe n’abazungu batangiza kiliziya Gatolika mu Rwanda ubu ikoreshwa nka chapelle nyuma y’uko imbere yayo hubatswe indi yagutse kurushaho ariyo isengerwamo ubu.

Reba mu mafoto uko inyubako ya misiyoni ya mbere ya kiliziya gatolika mu Rwanda imeze ubu nyuma y’imyaka 117: 

Misiyoni ya Save

Iyi ni yo misiyoni ya Save abazungu bubatse bwa mbere, yaravuguruwe

Misiyoni ya Save

Uyirebeye mu rundi ruhande

Misiyoni ya Save

Mu nguni y'iruhande hariyo ishusho ya Bikiramariya

Misiyoni ya Save

Misiyoni ya Save

Hejuru hariyo ishusho ya Yezu n'umusaraba ukunze kuba ikimenyetso kiranga insengero za gikristu

Misiyoni ya Save

Ibyatsi byarashokonkoye hejuru y'urusengero rwa misiyoni ya Save

Misiyoni ya Save

Misiyoni ya Save

Misiyoni ya Save

Hirya hari andi mazu akorerwamo ibikorwa bitandukanye bya paruwasi

Misiyoni ya Save

Ku muryango hariho ikirango cyahashyizwe muri 2000 ubwo hizihizwaga yubile y'imyaka 100 kiliziya gatolika yari imaze mu Rwanda

Misiyoni ya Save

Ni uku imbere hameze ugitunguka mu muryango

Misiyoni ya Save

Misiyoni ya Save

Misiyoni ya Save

Misiyoni ya Save

Misiyoni ya Save

Misiyoni ya Save

Misiyoni ya Save

Ni hato  ku buryo ubu hagenewe amasengesho yihariye (chapelle), nta misa zisomerwamo

Misiyoni ya Save

Biragaragara ko yavuguruwe, mu mwaduko w'abazungu bakundaga kubakisha amategura

Misiyoni ya Save

Umuryango muto usohoka

Misiyoni ya Save

Umuryango munini 

Misiyoni ya Save

Misiyoni ya Save

Imbere yayo hubatse indi kiliziya isengerwamo ubu

Misiyoni ya Save

Iyo ugana kuri paruwasi ya Save ubanza gutambuka kuri Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save

Misiyoni ya Save

Iyo uharenze utambuka kuri Ecole Technique St Kizito

Misiyoni ya Save

Ibumoso ni muri E.T.S naho i buryo ni mu kigo cy'ababikira

Misiyoni ya Save

Hahita hakurikiraho College Immaculee Conception

Misiyoni ya Save

Aha hakurya y'umuhanda ni ku ishuri ribanza rya Save B

Misiyoni ya Save

Ubura akagendo kagufi ngo ugere kuri paruwasi ya Save

Misiyoni ya Save

Image may contain: cloud, sky and outdoor

Paruwasi ya Save ni uku igaragara ukihatunguka. Uwo musaraba wo hejuru ni uwo kuri ya nyubako ya cyera iri inyuma

Amafoto: UDAHOGORA Vanessa Peace @Inyarwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ir7 years ago
    Dore Saint KIZITO sha! Urakoze kunyibutsa hariya hantu, niho hantu hambere batanga ubumenyi ngiro butavangiye. Ariko se ino mihanda ntibarashyiramo kaburimbo cyangwa amabuye nibura? Icyondo cyaho weee!!! Ni hatari Ivumbi ryo mu mpeshyi ryo sinakubwira. Bakwiye kaburimbo kabisa basi ikagarukira mu rwanza, hahahahaha!!
  • Titi7 years ago
    Dore ste Bernadette disi! I Save ni heza cyane
  • Dark7 years ago
    munkumbuje i save nibihe bitandukanye nahagiriye
  • Niyitegeka jean Damascène7 years ago
    Mwali muzi se ko aho muli Saint Kizito ali naho habanje Seminali nto ? Nyuma ikimulirwa I Kansi? Nyuma haje gutangira ishuli ry'imyuga ryitwaga C.F.T.Q( CENTRE de formation des travailleurs qualifiés)abakuru baryo bali abafurera b'ababiligi les Frères Van Dale, nyuma riza kwitwa E.T.I Ecole technique inférieur de Save.None ubu ni Saint Kizito,Tukihiga twali dufite akazina kihaliye Les lapins kuko abo bafurera bororaga inkwavu nyinshi.naho muli sainte Bernadette bitwaga ibijangwe,mu ba malistes twabitaga ibidafungura Inyarwanda murakoze cyane kuhatugerera ,mudukumbuza.
  • Nshimyumukiza mariko7 years ago
    aho niho nabatirijwe ndanahazwa ndanahinga ndaharagiriza kuri (primary save A )
  • Niragijimana Jacques7 years ago
    Mureke Dushyigikire Kiliziya Yacu Dufatanya No Gusenga Imana Ibahe Umugisha .
  • aba7 years ago
    murakoze kunyibutsa i save . nakundaga ukuntu twahuriraga mumisa nibindi bigo byose byaho isave, njye nize muri TTC
  • Kuramba Emmanuel9 months ago
    Unkumbuje EPsaveB derectrise waho mukeshimana nakomere. nange isave narahakuriye. ariko ubusihondi abanyeshuri bize kuri ES.save ndabasuhuje





Inyarwanda BACKGROUND