RFL
Kigali

DUSOME BIBILIYA: Imana yeza umunsi wa Karindwi, igashyira Adamu muri Edeni ndetse ikarema Eva (Itangiriro 2:1-25)

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/05/2017 19:01
0


Basomyi bakunzi ba Inyarwanda.com turabasuhuje mu izina rya Yesu. Muri gahunda yacu yo kubagezaho ijambo ry’Imana, twongereyemo gahunda nshya yo kubafasha gusoma Bibiliya. Mu nkuru y’uyu munsi turasoma mu gitabo cy’itangiriro, igice cya kabiri aho tubona uko Imana yejeje umunsi wa Karindwi.



Igice cya kabiri cy’igitabo cy’Itangiriro, gifite imirongo 25. Umurongo wa mbere uravuga ngo ‘Ijuru n’isi n’ibirimo byinshi byose birangira kuremwa’ naho umurongo wa nyuma w’iki gice ari wo wa 25 ukavuga ngo ‘Kandi uwo mugabo n’umugore we bombi bari bambaye ubusa, ntibakorwe n’isoni.’

Dufatanye gusoma ijambo ry’Imana, dusanga mu Itangiriro 2:1-25

Imana yeza umunsi wa karindwi

1.Ijuru n’isi n’ibirimo byinshi byose birangira kuremwa.

2.Ku munsi wa karindwi Imana irangiza imirimo yakoze, iruhuka ku munsi wa karindwi imirimo yayo yose yakoze.

3.Imana iha umugisha umunsi wa karindwi iraweza, kuko ari wo Imana yaruhukiyemo imirimo yakoze yose.

Imana ishyira Adamu muri Edeni

4.Uku ni ko kuremwa kw’ijuru n’isi, ubwo byaremwaga, ku munsi Uwiteka Imana yaremeyemo isi n’ijuru.

5.Kandi akatsi kose ko mu gasozi kari kataraba ku isi, n’ikimera cyose cyo mu gasozi cyari kitararuka, kuko Uwiteka Imana yari itaravuba imvura ku isi kandi nta muntu wariho wo guhinga ubutaka,

6.ariko igihu cyavaga mu isi kigatosa ubutaka bwose.

7.Uwiteka Imana irema umuntu mu mukungugu wo hasi, imuhumekera mu mazuru umwuka w’ubugingo, umuntu ahinduka ubugingo buzima.

8.Uwiteka Imana ikeba ingobyi muri Edeni mu ruhande rw’iburasirazuba, iyishyiramo umuntu yaremye.

9.Uwiteka Imana imezamo igiti cyose cy’igikundiro cyera imbuto ziribwa, imeza n’igiti cy’ubugingo hagati muri iyo ngobyi, imezamo n’igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi

10.Umugezi uturuka muri Edeni unetesha iyo ngobyi, uwo mugezi uvamo wigabanyamo ine.

11.Umwe witwa Pishoni, ari wo ugose igihugu cyose cy’i Havila kirimo izahabu,

12.kandi izahabu yo muri icyo gihugu ni nziza. Iyo ni ho hari ubushishi buva ku giti bwitwa budola, n’amabuye yitwa shohamu.

13.Undi witwa Gihoni, ari wo ugose igihugu cyose cy’i Kushi.

14.Undi witwa Hidekelu, ni wo uca imbere y’igihugu cyitwa Ashuri. Uwa kane witwa Ufurate.

15.Uwiteka Imana ijyana wa muntu, imushyira muri iyo ngobyi yo muri Edeni, ngo ahingire ibirimo, ayirinde.

16.Uwiteka Imana iramutegeka iti “Ku giti cyose cyo muri iyo ngobyi ujye urya imbuto zacyo uko ushaka,

17.ariko igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa.”

Imana irema Eva

18.Kandi Uwiteka Imana iravuga iti “Si byiza ko uyu muntu aba wenyine, reka muremere umufasha umukwiriye.”

19.Uwiteka Imana irema mu butaka amatungo yose n’inyamaswa zo mu ishyamba zose, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere byose, ibizanira uwo muntu ngo imenye uko abyita, kandi uko uwo muntu yise ikintu cyose gifite ubugingo, aba ari ryo riba izina ryacyo.

20.Uwo muntu yita amatungo yose n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere n’inyamaswa zo mu ishyamba zose, ariko umufasha umukwiriye yari ataraboneka.

21.Uwiteka Imana isinziriza uwo muntu ubuticura arasinzira, imukuramo urubavu rumwe ihasubiza inyama,

22.urwo rubavu Uwiteka Imana yakuye muri uwo muntu, iruhindura umugore imushyira uwo muntu.

23.Aravuga ati “Uyu ni igufwa ryo mu magufwa yanjye, Ni akara ko mu mara yanjye, Azitwa Umugore kuko yakuwe mu Mugabo.”

24.Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina, akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe.

25.Kandi uwo mugabo n’umugore we bombi bari bambaye ubusa, ntibakorwe n’isoni.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND