RFL
Kigali

DUSOME BIBILIYA: Adamu yaramye imyaka 930, menya urubyaro rwe (Itangiriro 5: 1-32)

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/05/2017 17:35
0


Basomyi bakunzi ba Inyarwanda.com turabasuhuje mu izina rya Yesu. Muri gahunda yacu yo kubagezaho ijambo ry’Imana, twongereyemo gahunda nshya yo kubafasha gusoma Bibiliya. Mu nkuru y’uyu munsi turasoma mu gitabo cy’itangiriro, igice cya 5 aho dusangamo ibyerekeye urubyaro rwa Adamu.



Urubyaro rwa Adamu (1 Ngoma 1.1-4)

1.Iki ni igitabo cy’urubyaro rwa Adamu. Ku munsi Imana yaremeyemo umuntu, afite ishusho y’Imana ni ko yamuremye,

2.umugabo n’umugore ni ko yabaremye, ibaha umugisha ibita Umuntu, ku munsi baremeweho.

3.Kandi Adamu yamaze imyaka ijana na mirongo itatu avutse, abyara umuhungu ufite ishusho ye, usa na we, amwita Seti.

4.Amaze kubyara Seti, Adamu arongera amara imyaka magana inani, ayibyaramo abahungu n’abakobwa.

5.Iminsi yose Adamu yaramye ni imyaka magana urwenda na mirongo itatu, arapfa.

6.Seti yamaze imyaka ijana n’itanu avutse abyara Enoshi.

7.Amaze kubyara Enoshi, Seti arongera amara imyaka magana inani n’irindwi, ayibyaramo abahungu n’abakobwa.

8.Iminsi yose Seti yaramye ni imyaka magana urwenda na cumi n’ibiri, arapfa.

9.Enoshi yamaze imyaka mirongo urwenda avutse abyara Kenani,

10.amaze kubyara Kenani, Enoshi arongera amara imyaka magana inani na cumi n’itanu, ayibyaramo abahungu n’abakobwa.

11.Iminsi yose Enoshi yaramye ni imyaka magana urwenda n’itanu, arapfa.

12.Kenani yamaze imyaka mirongo irindwi avutse abyara Mahalaleli.

13.Amaze kubyara Mahalaleli, Kenani arongera amara imyaka magana inani na mirongo ine, ayibyaramo abahungu n’abakobwa.

14.Iminsi yose Kenani yaramye ni imyaka magana urwenda na cumi, arapfa.

15.Mahalaleli yamaze imyaka mirongo itandatu n’itanu avutse abyara Yeredi.

16.Amaze kubyara Yeredi, Mahalaleli arongera amara imyaka magana inani na mirongo itatu, ayibyaramo abahungu n’abakobwa.

17.Iminsi yose Mahalaleli yaramye ni imyaka magana inani na mirongo urwenda n’itanu, arapfa.

18.Yeredi yamaze imyaka ijana na mirongo itandatu n’ibiri avutse abyara Henoki.

19.Amaze kubyara Henoki, Yeredi arongera amara imyaka magana inani, ayibyaramo abahungu n’abakobwa.

20.Iminsi yose Yeredi yaramye ni imyaka magana urwenda na mirongo itandatu n’ibiri, arapfa.

21.Henoki yamaze imyaka mirongo itandatu n’itanu avutse abyara Metusela.

22.Amaze kubyara Metusela, Henoki agendana n’Imana imyaka magana atatu, ayibyaramo abahungu n’abakobwa.

23.Iminsi yose Henoki yaramye ni imyaka magana atatu na mirongo itandatu n’itanu.

24.Kandi Henoki yagendanaga n’Imana, ntiyaboneka, kuko Imana yamwimuye.

25.Metusela yamaze imyaka ijana na mirongo inani n’irindwi avutse abyara Lameki.

26.Amaze kubyara Lameki, Metusela arongera amara imyaka magana arindwi na mirongo inani n’ibiri, ayibyaramo abahungu n’abakobwa.

27.Iminsi yose Metusela yaramye ni imyaka magana urwenda na mirongo itandatu n’icyenda, arapfa.

28.Lameki yamaze imyaka ijana na mirongo inani n’ibiri avutse, abyara umuhungu.

29.Amwita Nowa ati “Uyu azatumara umubabaro w’umurimo wacu n’uw’umuruho w’amaboko yacu, uva mu butaka Uwiteka yavumye.”

30.Amaze kubyara Nowa, Lameki arongera amara imyaka magana atanu na mirongo urwenda n’itanu, ayibyaramo abahungu n’abakobwa.

31.Iminsi yose Lameki yaramye ni imyaka magana arindwi na mirongo irindwi n’irindwi, arapfa.

32.Nowa yamaze imyaka magana atanu avutse, abyara Shemu na Hamu na Yafeti. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND