RFL
Kigali

Dusabe Juliet yamuritse album ya mbere mu gitaramo yatumiyemo Aime Uwimana, Kipenzi na Jado Sinza-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/01/2018 16:28
0


Kuri iki Cyumweru tariki 7/1/2018 i Kanombe kuri Christian Worship Centre habereye igitaramo cy'umuhanzikazi Dusabe Juliet wamurikaga album ye ya mbere yise 'Uri uw'agaciro'. Ni igitaramo cyatangiye isaa kumi z'umugoroba gisozwa isaa mbiri z'ijoro.



Muri iki gitaramo yamurikiyemo album ye ya mbere y'indirimbo 10, uyu muhanzikazi Dusabe Juliet yari kumwe n'abahanzi banyuranye barimo; Aime Uwimana, Bigizi Gentil uzwi cyane nka Kipenzi, Jado Sinza wabaye umuhanzi mwiza ukizamuka muri Groove Awards Rwanda 2017, Butera Deborah, Roobin worshipers n'abandi. Kwinjira byari ubuntu ku bantu bose. Iki gitaramo cyayobowe na Ronnie na Juliet bamwe mu bakora mu kiganiro RTV Sunday Live gitambuka kuri Televiziyo y'u Rwanda.

Dusabe Juliet

Dusabe Juliet mu gitaramo yamurikiyemo album ye ya mbere

'Uri uw'agaciro live concert' ni igitaramo cyaranzwe n'ubwitabire bw'abantu batari bacye dore ko urusengero rwa Christian Worship Centre rw'i Kanombe rwari rwuzuye, abandi bagahagarara hanze. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Dusabe Juliet yavuze ko ikintu cyamukoze ku mutima ari ukubona ubwiza bw'Imana mu gitaramo cye, abantu bose bakitabiriye bagasabana n'Imana. Yashimiye Imana yamuhaye abantu benshi, nabyo ngo biri mu byamutunguye. 

Dusabe Juliet

Aime Uwimana yaririmbye mu gitaramo cya Dusabe Juliet

Dusabe Juliet akoze iki gitaramo nyuma y'iminsi micye ahuye n'Intumwa Apotre Dr Paul Gitwaza, ikintu cyamukoze cyane ku mutima dore ko yari aherutse gutangariza Inyarwanda.com ko guhura no kuganira na Apotre Dr Paul Gitwaza uyobora Zion Temple ku isi ari ikintu cyamushimisha cyane mu buzima bwe kuko Apotre Dr Gitwaza aza ku isonga mu bakozi b'Imana bose bo ku isi akunda ndetse agafashwa n'inyigisho zabo.

Apotre Dr Paul Gitwaza

Dusabe Juliet ubwo yahuraga na Apotre Dr Gitwaza

Tariki 30/12/2017 ari bwo Dusabe Juliet yahuye na Apotre Dr Paul Gitwaza umushumba mukuru w'itorero Zion Temple ku isi. Dusabe Juliet yahuye na Apotre Dr Gitwaza kubw'inkuru yari yanditswe na Inyarwanda.com mu mpera za 2017. Iyo nkuru yari ifite umutwe ugira uti 'Umuhanzikazi Dusabe Juliet ngo mu buzima yashimishwa cyane no guhura na Apotre Gitwaza'.

Apotre Dr Paul Gitwaza yijeje Dusabe Juliet ko azamuba hafi nk'umubyeyi we akamushyigikira mu muziki we no mu buzima busanzwe aho yamwemereye ko yazajya amutumira mu birori bye byose. Mu gitaramo Dusabe Juliet yakoze ntabwo Apotre Dr Gitwaza yabashije kukibonekamo kubera impamvu yamutunguye, gusa amakuru agera ku Inyarwanda ni uko yashyikigiye Dusabe Juliet akamutera inkunga y'amafaranga atari macye. 

REBA ANDI MAFOTO Y'IGITARAMO CYA DUSABE JULIET

Dusabe JulietDusabe Juliet

Dusabe Juliet hamwe na worship team yamufashije muri iki gitaramo

Dusabe Juliet

Dusabe JulietDusabe Juliet

Apotre John Bihashya Poda ni we wigishije ijambo ry'Imana

Dusabe Juliet

Ev Uwagaba Caleb (ibumoso) wahoze ari manager wa Papa Emile yakozweho mu buryo bukomeye

Dusabe Juliet

Bafashijwe cyane

Dusabe Juliet

Bigizi Gentil uzwi nka Kipenzi yaririmbye mu gitaramo cya Dusabe

Dusabe Juliet

Igitaramo cya Dusabe Juliet kitabiriwe cyane

Dusabe JulietDusabe Juliet

Jado Sinza mu gitaramo cya Dusabe Juliet

Dusabe JulietDusabe JulietDusabe Juliet

Juliet na Ronnie ni bo bayoboye iki gitaramo

Dusabe JulietDusabe JulietDusabe JulietDusabe Juliet

Dusabe Juliet yakoze igitaramo atazibagirwa mu mateka ye

AMAFOTO:Dunia Ali Gilbert

REBA HANO 'URI UW'AGACIRO' YA DUSABE JULIET






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND