RFL
Kigali

"Benshi mu basengeraga itorero baraguye, ubwiza waduhaye twarabwanduje"-Laetitia mu ndirimbo nshya ’Utubohore’-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/07/2017 16:08
1


Dukundimana Laetitia, umuhanzikazi nyarwanda ukorera umuziki mu mu Bufaransa yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Utubohore’ nyuma y’iyo aherutse gushyira hanze yitwa ‘Kwizera’yakunzwe cyane.



Iyi ndirimbo nshya ‘Utubohore’ ya Laetitia yakorewe mu Rwanda itungangwa na Producer Bill Gates ukorera muri Gates Muzik Pro. Ni indirimbo ivuga uburyo abantu bacumuye ku Mana, bakanduza ubwiza yabahaye, bityo bakaba bakwiye kubohorwa n’Imana kugira ngo yongere ibishimire. Muri iyi ndirimbo, humvikanamo aya magambo:

Mana ikiranuka, Uwera wo mu ijuru, iyo utwitegereje Mwami ntukitumenya, ubwiza waduhaye twamaze kubwanduza, dore twigendeye uko twishakiye. Nyamara uzi ibituvamo bitwanduza bikanatugira imbohe, ni yo mpamvu dusaba twinginga ngo Mukiza utubohore.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Laetitia yabajijwe ubutumwa nyamukuru yifuje gutambutsa mu ndirimbo ye nsha, adusubiza muri aya magambo: "Ubutumwa buri mu Ibyahishuwe 2:4 : Ngo ariko rero mfite icyo nkugaya nuko waretse urukundo rwawe rwa mbere. Ni sengesho umuntu wese akwiye kwiyumvamo akabona ko ari n’igihe cyo gutabaza Imana kugira ngo itabare kuko turi mu bihe biruhije abagenzi."

Laetitia

Umuhanzikazi Laetitia ukorera umuziki mu Bufaransa

UMVA HANO 'TUYOBORE' INDIRIMBO NSHYA YA LAETITIA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bertine6 years ago
    Nanjye nifatanyije nuyu muhanzikazi rwose imana nitubohore twakoze ibyaha byinshi.





Inyarwanda BACKGROUND