RFL
Kigali

Dudu w’i Burundi uri i Kigali aranoza ikorwa ry’indirimbo na Dinah Uwera-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/08/2018 14:55
0


Dudu T Niyukuri, umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yatangaje ko amaze iminsi ari mu biganiro na Dinah Uwera biganisha ku gukorana indirimbo. Kuba ari i Kigali ngo ni umwanya mwiza wo kongera kubiganiraho.



Ibi yabitangarije INYARWANDA ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe yitabiriye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana mu mashyi no mu mudiho yatumiyemo n'umuhanzikazi Dinah Uwera azamurikiramo album ye ya mbere yise ‘Nshuti’.

Iki gitaramo ‘Hearts at worship’ giteganyijwe kuba ku cyumweru tariki ya 05 Kanama 2018 kibere muri Serena Hotel i Kigali. Dudu wageze i Kigali mu gitondo cy’uyu wa Gatanu akubutse i Nairobi muri Kenya asanzwe atuye yavuze ko hari gahunda yo gukorana  indirimbo na Dinah Uwera ndetse ko n’ibiganiro byatangiye ku mpande zombi.

Yijeje abantu ko kuba ari i Kigali agiye gukomeza kubiganiraho na Dinah. Yagize ati “Biri mu migambi,  muri za gahunda ntabwo turabipanga neza kuko nyine mba ndi Nairobi nawe ari hano. Ariko ubundi ndumva biri muri gahunda.” “Ibiganiro byaratangiye ariko ntabwo turabishyira…..”

uwera

Dudu yavuze ko agiye gukorana indirimbo na Dinah Uwera

Dinah afite indirimbo nyinshi zihembura imitima ya benshi, yakoze nka: ‘Nishimiye’, ‘Nshuti’, ‘Christmas’, ‘Do it Again’ yakoranye na Deborah, ‘Says the Lord’ n’izindi nyinshi. Dudu T Niyukuri wageze mu Rwanda afite indirimbo nka: ‘Ndagushima’,  ‘Ivyizigiro’, ‘Sinicuza’, ‘Hossana’ n’izindi nyinshi zamwongereye igikundiro.

REBA HANO DUDU AVUGA KO AGIYE GUKORANA INDIRIMBO NA DINAH UWERA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND