RFL
Kigali

Dudu Niyukuri ageze kure yitegura igitaramo cye “Stand 4 Jesus” kizabera i Kigali

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/09/2015 8:12
1


Dudu T Niyukuri, umuhanzi w’umurundi kuri ubu uri kuba mu Rwanda ageze kure yitegura igitaramo cye cyo kuramya no guhimbaza Imana yise “Stand 4 Jesus” kizaba tariki ya 27 Nzeri 2015 kikabera mu mujyi wa Kigali.



Iki gitaramo kiswe “Stand for Jesus Outreach Concert 2nd Edition” n’ubwo hataramenyekana ahantu kizabera, Dudu yabwiye inyarwanda.com ko imyiteguro yacyo igeze kure mu gihe cya vuba akazatangaza abahanzi bazafatanya nawe ndetse n’aho icyo gitaramo kizabera.

Umuhanzi Dudu azakora igitaramo kizarangwa n'umuziki w'umwimerere

Yakomeje avuga ko muri iki gitaramo yateguye afatanyije na Good Shepherd Ministries, azaba amurika Album y’amashusho ku buryo buri wese uzacyitabira azatahana DVD ikubiyeho indirimbo ze ndetse n’amashusho y’igitaramo aherutse gukorera mu Rwanda umwaka ushize wa 2014 kigafasha imitima ya benshi. Dudu yagize ati

Ndi gutegura igitaramo cyo gushima Imana kubw’uburinzi bwayo, nzaba murika kumugaragaro Album DVD Live yanjye, ndizeza abakunzi b’indirimbo zo kuramya Imana ko kwinjira ari ukugura DVD gusa ikaba ariyo winjiriraho nk’itike. Iyo tike izaba ihagaze ibihumbi bitanu by’amanyarwanda (5000Frw).

Dudu

Dudu T Niyukuri ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane i Burundi ndetse no mu karere. Ni umugabo wubatse ufite n’abana ndetse ni na pasiteri w’urubyiruko mu rusengero abarizwamo i Burundi. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    turamwishimiye cane yoba yarahage ze





Inyarwanda BACKGROUND