RFL
Kigali

CP Theo Badege yasabye abapasitori gushaka icyuma kizajya kijwigira buri uko uwakoze icyaha akinjiyemo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/05/2018 12:08
0


CP Theo Badege umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yasabye abapasiteri kwirinda ibyaha bakanabirwanya bivuye inyuma. Yunzemo ko ari bishoboka bazashaka icyuma kimeze nk'igisanzwe gisaka abantu, kikazajya kijwigira buri uko umuntu wakoze icyaha akinjiyemo.



CP Theos Badege yatangaje ibi kuri uyu wa Kane tariki 24 Gicurasi 2018 mu nama y'Inteko Rusange ya ADEPR ururembo rw'Umujyi wa Kigali iteraniye ku Gisozi muri Dove Hotel. Ni inama yitabiriwe n'abapasiteri basaga 400 bo muri ADEPR. Muri iyi nama CP Theos Badege yatangiye avuga uburyo inzego zishinzwe umutenano zikora akazi kazo, abapasitori bagacunga umutekano mu mitima y'abantu. Yabasabye gusenyera umugozi umwe bakarwanya ibyaha. 

Aha ni ho CP Theo Badege yahereye asaba abapasitori gukura ibyaha mu mitima y'abantu. Yatanze urugero rw'icyuma gisaka abantu mbere y'uko binjira mu nyubako runaka cyangwa ahandi hantu haba hashyizweho gahunda yo gusaba abantu, avuga ko icyo cyuma kijwigira iyo hari ibyo gifatanye umuntu atari yemerewe kwinjirana. Mu gutebya kwinshi yasabye abapasiteri nabo kuzakoresha iryo koranabuhanga, hagashakwa icyuma kizajya kijwigira buri uko umuntu wakoze icyaha akinjiyemo by'akarusho kikazajya kijwigira buri uko uwagambiriye gukora icyaha acyinjiyemo. Yagize ati:

Twebwe n’abasirikare dukora patrouille y'umutekano mu mudugudu, mu mihanda ariko hari abantu bakora patrouille mu mitima kandi muri logic y’imitekerereze y’umuntu ukora icyaha, umuntu ajya gukubita umugore, ajya gusambanya umwana, ajya kumena inzu,...mu mutima mu mitekerereze y’umuntu aba yarakoze icyaha kera arindiriye gusa ibyo bita opportunity, arindiriye wenda ko wenda iwabo w’umwana baba badahari akamusanga ari wenyine, arindiriye ko ataramenya amakuru neza aho babika televiziyo, aba yarakoze icyaha kera.

Kiriya cyuma (gisaka abantu) kiri hariya twinjiramo kigajwigira iyo dufite nka telefone, umunsi mwahinduye uko cyubatse kikajwigira hari uwakoze icyaha, mwebwe muzashyireho kuri niveau ya mbere muvuge ngo uwagambiriye gusa gukora icyaha mwebwe kizajwigire, si byo? Twebwe (inzego z'umutekano) dushyire kuri niveau ya kabiri uwashyize icyaha mu bikorwa (niyinjira icyuma kijwigire), murebe ukuntu tuzatunganya imidudugu yacu.

Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi bakuru ba ADEPR, abashumba b'uturere n'ururembo, abashumba ba za paruwasi, abakuru b'itorero, abavugabutumwa n'abacungamari guhera kuri paruwasi gusubira hejuru n'abakozi bo mu biro bikuru bya ADEPR. Ni inama yibanze cyane ku mutekano n'uruhare rw'amatorero mu kubungabunga umutekano.

RNPRNPRNP

Bamwe mu bapasitori bitabiriye iyi nama






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND