Ashimwe Dorcas umwe mu bavandimwe batatu bagize itsinda The Blessed Sisters yatangiye gukora umuziki ku giti cye mu rwego rwo gukomeza gukoresha impano yo kuririmba yahawe n’Imana, agatambutsa ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo nkuko abyitangariza.
‘Ni Heza’ niyo ndirimbo ya mbere ahereyeho ndetse akaba avuga ko hari izindi nyinshi agiye gushyira hanze mu minsi iri imbere. Muri iyo ndirimbo ye ya mbere, Ashimwe Dorcas asaba abantu kudacika intege mu rugendo batangiye kuko aho bagana ari heza. Yumvikana aririmba muri aya magambo.
Ni ishema ni amahirwe gusa na Rurema, kubera izo mpamvu ukwiye gushira amanga. Kubaho kwawe ntabwo ari impanuka,Imana irakuzi kandi yiteguye kuguhoza amarira. Ngaho haguruka ukomeze urugendo rwawe maze ukomere ushikame utere intambwe ujye imbere uzagera aho wifuza heza. Mu ntambara uhura nazo humura witinya komera uzagera kure, komeza utumbire aho ugana uzagerayo.
UMVA HANO 'NI HEZA' YA DORCAS ASHIMWE
Mu kiganiro na Inyarwanda.com Ashimwe Dorcas yabajijwe niba gutangira kuririmba ku giti cye byaba bisobanuye ko avuye mu itsinda The Blessed Sister yabarizwagamo cyangwa niba ari uko bagenzi be babiri kuri ubu batakibarizwa mu Rwanda, adutangariza ko adashobora kuva mu itsinda ry’abavandimwe be. Yongeyeho ko ikimuteye kuririmba ku giti cye ari ugusohoza icyo yahamagariwe ndetse bikaba biri mu nshingano ze gutambutsa ubutumwa bwiza mu ndirimbo igihe yaba igihe ari kumwe na bagenzi be babana mu itsinda ndetse n'igihe batari kumwe.
Umuhanzikazi Ashimwe Dorcas
Mu butumwa agiye kujya atambutsa, Ashimwe Dorcas yavuze ko ari ubutumwa bwose Imana izajya imuha yaba ubuvuga ibya Yesu, ubuhamagarira abantu kwihana, ububahamagarira kugira imirimo myiza n’ubundi bwose Imana izajya imuha. Ingamba afite yavuze ko gusenga aricyo cya mbere ndetse akazajya yisunga na bagenzi be b’abahanzi. Yavuze kandi ko icyerekezo afite mu muziki ari ugukomeza gutambutsa ubutumwa bwiza azajya ahabwa n'Imana kubw'ibyo akaba avuga ko hari indirimbo nyinshi ze azakora zizagirira benshi akamaro haba mu buzima busanzwe ndetse no mu rugendo rw'agakiza. Yagize ati:
Kuririmba ku giti cyanjye ntabwo bizambuza gukomeza kuvuga ubutumwa muri group. Group nayivamo? reka reka ntibishoboka ntabwo nayivamo,njyewe nkorera umurimo w’Imana aho ndi, naba ndi kumwe na group cyangwa ntari kumwe nayo, group rero nzayihoramo. Ubutumwa ngiye kujya ntambutsa ni umwo Imana izajya inshira ku mutima ubwo aribwo bwose, ari ubuvuga ibya Yesu, ari ubuhamagarira abantu kwihana, ari ubutumwa buhamagarira abantu kugira imirimo myiza, erega hari ubutumwa bwinshi bwiza bufasha abantu, rero ubwo Imana izajya intuma bwose nzajya mbuvuga.
Dorcas yatewe ishema no kuririmbana na Pastor Solly Mahlangu umwe mu bahanzi akunda cyane
UMVA HANO 'NI HEZA' YA DORCAS ASHIMWE
Ashimwe Dorcas abarizwa mu itsinda The Blessed Sisters abanamo n’abavandimwe be babiri aribo Peace na Rebecca. Iri tsinda rikaba ryibitseho igikombe cya Groove Award ryaherewe muri Kenya mu myaka yashize. Ni itsinda rizwi mu ndirimbo zitandukanye harimo Araguhamagara,Gira Intego n’izindi nshya zirimo Our Father, Smile n’izindi.
REBA HANO 'OUR FATHER' YA THE BLESSED SISTERS
TANGA IGITECYEREZO