RFL
Kigali

Dominic Nic Ashimwe yaregeye RMC ikinyamakuru ISANGE ashinja kumwandagaza mu buryo buremereye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/03/2017 9:28
5


Nyuma ya Aline Gahongayire,Isaie Uzayisenga na Patient Bizimana, bareze ikinyamakuru Umubavu cyabanditseho inkuru bise ikinyoma yavugaga ko ari abahehesi bikarangira bagitsinze ndetse kigahabwa ibihano, kuri ubu umuhanzi Dominic Nic na we yatanze ikirego mu Rwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) ku nkuru atishimiye yanditsweho na Isange.com



Tariki ya 15 Werurwe 2017 ni bwo ikinyamakuru Isange.com kiyoborwa na Peter Ntigurirwa cyatangaje inkuru kuri Dominic Nic Ashimwe ikaba yari ifite umutwe ugira uti “Umuhanzi Dominic Nic anengwa bikomeye kwiyita andi mazina ku mbuga nkoranyambaga akabeshya rubanda akoresheje itangazamakuru”. Isange.com yanditse inkuru yababaje cyane Dominic Nic, ni rwo rubuga rwa mbere rwa Gikristo rwatangijwe mbere hano mu Rwanda ndetse rwafashije cyane Dominic Nic mu buhanzi bwe.

Dominic Nic Ashimwe, umukristo mu itorero rya ADEPR, avuga ko iyi nkuru iherutse kwandikwa n'uru rubuga, imwandagaza mu buryo bukomeye na cyane ko byinshi mu bikubiye muri iyi nkuru ngo ari ibinyoma nkuko yabitangarije Inyarwanda.com. Kuri uyu wa 17 Werurwe 2017 Dominic Nic yabwiye Inyarwanda.com ko ari bwo yashyikirije RMC ikirego cye yarezemo Isange ashinja kumwandagaza.

Muri iyo nkuru ya Isange.com, harimo ingingo zigera kuri eshatu bibanzeho mu kunenga Dominic Nic. Bimwe mu bikubiye muri iyo nkuru, harimo ingingo ivuga ko akunda kwiyandikaho 'Comments' ku nkuru ziba zamwanditsweho. Hari indi ivuga ko mu gihe gishize Dominic Nic ngo yabeshye abantu abatangariza ko yakoze impanuka ikomeye icyo gihe abyerekana akoresheje amafoto iki kinyamakuru cyise aya 'baringa' kuko ngo yari yayakuye kuri Google, mu gihe ngo yari yakoze impanuka yoroheje.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko Dominic Nic ari umwe mu bahanzi ngo batajya bakura mu migenzereze yabo bakaba bifata nk’abana bagitangira umuziki, hano Dominic akaba ashinjwa kugira amazina ngo yagiye yiyita ku mbuga nkoranyambaga akagenda yandikira abantu ababaza ibibazo bimwerekeyeho ariko yihinduye amazina. Benshi ngo bagiye bamutahura ariko bakomeza kubivuga mu matamatama.

Image result for Umuhanzi Dominic Nic mu kababaro

Indi ngingo na yo yababaje Dominic Nic ni aho iki kinyamakuru kivuga ko ngo yabeshye abantu mu itangazamakuru agatangaza ko hari umutekamitwe wamwiyitiriye  akajya yaka abantu amafaranga akoresheje imbuga nkoranyambaga, kuri Facebook uyu mutekamitwe akaba yitwa Dominic Nic Amizero. Amakuru y'uyu mutekamitwe wiyitiriye Dominic Nic yatangajwe mu minsi micye ishize, nyuma y'aho uyu aza gusaba Dominic imbabazi nkuko bikubiye mu nyandiko uyu mutekamitwe yashyize kuri Facebook ku rukuta rwa Paji ya Dominic Nic (Facebook Page).

Iki kinyamakuru Isange kivuga ko ibi byose ari ibinyoma ngo byahimbwe na Dominic Nic mu rwego rwo kumenyekana ndetse ngo ikaba ari ingeso ye kuva kera. Kuba Dominic Nic ngo ataragaragaje umwirondoro w’uyu muntu yita umutekamitwe no kuba ataratangaje ko yatanze ikirego mu nzego za Polisi y’u Rwanda nkuko yari yavuze ko aziyambaza inzego z'umutekano, ngo ni gihamya y’uko ibyo yatangaje ari ibinyoma.

Kuki Dominic Nic yagiye kurega ? Ese inzira z’ubwumvikane nk'abakristo zananiranye?

Aganira na Inyarwanda.com, Dominic Nic yabajijwe impamvu yafashe umwanzuro wo kujya mu rubanza, avuga ko akimara kubona inkuru yamwanditsweho ku Isange.com, ngo yagerageje kuvugana n’uwayanditse ngo amubaze impamvu yanditse ibinyoma agasohora inkuru atanamuvugishije, birangira uwayanditse ngo atamwitabye inshuro 3 zose yamuhamagaye. Kuba inkuru imwibasira ndetse ngo ikanamusebya mu ruhame, biri mu byatumye ajya kurega iki kinyamakuru. Yagize ati:

Inkuru iranyibasira ikanansebya mu ruhame mu buryo buremereye, mu by’ukuri byari gushoboka ko birangizwa kivandimwe mu mutuzo n'impande zombi, ariko iyo byanze hitabazwa inzego ziturusha ububasha. Nyiri ikinyamakuru, inkuru ikimara gusohoka, namuhamagaye inshuro 3 atanyitaba, kugeza igihe twafatiye umwanzuro wo gusaba kurenganurwa, ntiyigeze agaragaza ko ashaka ko birangizwa mu bwumvikane ahubwo yakomeje gutsimbarara ko afite ingingo zimwemerera kunyandagaza kuriya, nkuko mwabibonye mu nkuru ye.

Dominic Nic akomeza avuga ko yifuzaga kumenya icyo yazize cyatumye yibasirwa kugeza hariya kuko ngo asanga inkuru yamwanditsweho yandikanywe uburakari. Yagize ati "Nifuza kumenya icyo nazize cyatumye nibasirwa bigeze hariya, N'iyo naba narakoze biriya byose uwanditse inkuru ambeshyera, ntabwo nk'umukristo inzira imwe gusa yabonye yari ukwandikana inkuru uburakari bungana kuriya akabisangiza isi yose nk'aho hari icyo dupfa cyangwa nananiranye." Dominic Nic yunzemo ati:

Sinigeze nanga kuganira nawe iyo acisha make akabyemera, nta wishimira kujya mu manza. Yewe Na mbere yuko duhamagarwa n'uru rwego rwa RMC, bikunze ko ibiganiro bibaho ku mpande zombi nkuko nabishatse na mbere bikanga, ikirego cyahagarikwa ariko iyo byanze process irakomeza. Ntabwo najya gutanga ikirego nzi neza ko uwo witwa Amizero adahari cyangwa ngo mbe ntafite facts zigaragaza ukuri kw'ibi byose iki kinyamakuru nyankozeho.

Image result for Umuhanzi Dominic Nic mu kababaro

Dominic Nic Ashimwe agiye kurega ikinyamakuru cyamwanditseho inkuru ngo imwandagaza

REBA HANO 'ASHIMWE' INDIRIMBO YA DOMINIC NIC IKUNZWE N'ABATARI BACYE MU RWANDA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Florygas7 years ago
    Rwose ni ngombwa kujya mu manza niba uwo mu nyamakuru yaranze gucisha make ngo yumvikane hitabazwe inzego zifite ububasha bwisumbuye Birababaje!
  • mwami 7 years ago
    ariko aba nyamakuru murasetsa !!urabona dominic nic akeneye kumenyekana kandi asanzwe azwi !!ibihangano bye byaramumenyekanishije !ahubwo wowe washatse kumuriraho hit kuko wowe ntitunakuzi ,plz mujye mureka gusebanya ,naho kuba ataratanze ikirego muri police ubwo ni uburenganzira bwe !!!siyo gihamya
  • sosthene7 years ago
    Abasebanya babireke cgw bazajye babajyana mu nkiko
  • Julio7 years ago
    Mubigaragara aba banyamakuru babuze amakuru batangaza kuko basigaue ari abo gusebanya gusa .Ngaho Dominic, patient,gahongayire,nabandi nabandi gusa umurindi yaravuze ngo munda harara inzara mu mutwe hakazinduka inzigo. Icyo media ishaka nuko babaramya bagahora babagaburira ibyo mutaruhiye.
  • Ale7 years ago
    Ijana kwijana agomba kubarega kndi bakabiryozwa, iyaba mwarabakristo iriya siyonzira mwari gukoresha, ese mwebwe murabera muburyo muzaza mubonaho umuntu ikosa aho kubanza kumuhamagara ngo mumuganirize mukamushira hanze?





Inyarwanda BACKGROUND