Dominic Ashimwe benshi muzi mu ndirimbo zinyuranye zahembuye imitima ya benshi zirimo; Nemerewe kwinjira, Ari kumwe natwe, Ashimwe, Ndishimye n'izindi nyinshi, yatangiye imyiteguro y'igitaramo gikomeye azamurikiramo album nshya yitwa 'Urufatiro'.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Dominic Ashimwe yadutangarije ko yatangiye kwitegura igitaramo azakora tariki 30/06/2019. N'ubwo nta makuru menshi yatangaje kuri iki gitaramo, yavuze ko aho kizabera hamaze kwemezwa. Ati: "...Album nshya izajya hanze mu gitaramo kinini kizaba mu kwezi kwa 6 umwaka utaha, Concert yacu iri Dimanche, le 30/06/2019 guhera Saa Kumi zuzuye (4:00pm)." Yakomeje agira ati:
Ni igitaramo cyiza turi gusengera kugira ngo Umwuka wera w'Imana azaganze ikirere cya hariya hose tuzaba twicaye dutuje, imitima iguye umwuma izahahembukire rwose, umusaruro uzabe mwiza muri rusange ku bantu bose bazabana natwe. Kuri uwo munsi hatagize izindi mbogamizi duhura nazo, ni nabwo nzanashyira hanze album nshya izaba igizwe n'indirimbo nyinshi zirimo izizwi nka: Azanyibuka, Wambereye imfura, Ndishimye n'indi yitwa "Akadomo kanyuma" iri hafi gusohoka na yo. Album nshya izaba yitwa urufatiro.
Ashimwe Dominic mu gitaramo aherutse gukorera i Burayi
Dominic Ashimwe avuga ko ari gutegurana ubwitonzi iki gitaramo kugira ngo kizasige impinduka mu bantu b'Imana. Yagize ati: "Ni igitaramo turi gutegurana ubwitonzi rwose kugira ngo kizasige impinduka ku bantu b'Imana cyane cyane ku ruhande rw'ubuzima bwabo bw'Umwuka. Ibyinshi kuri cyo tuzagenda tubibabwira buhoro buhoro. Ubu twifuje kukibabwiraho muri macye kugira ngo abakunda Imana bari gutegura gahunda zabo z'umwaka utaha wa 2019 babishyire muri gahunda na byo, bityo ntibazacikwe n'ibi bihe ijuru riri kudutegurira bizaba byuje ukubaho kw'Imana."
Ari gusengera iki gitaramo kugira ngo Umwuka Wera uzaganze
Dominic Ashimwe aganira na Inyarwanda.com yagize ati: "Ni igitaramo cyiza turi gusengera kugira ngo Umwuka wera w'Imana azaganze ikirere cya hariya hose tuzaba twicaye dutuje, imitima iguye umwuma izahahembukire rwose, umusaruro uzabe mwiza muri rusange ku bantu bose bazabana natwe. Kuri uwo munsi hatagize izindi mbogamizi duhura nazo, ni nabwo nzanashyira hanze album nshya izaba igizwe n'indirimbo nyinshi zirimo izizwi nka: Azanyibuka, Wambereye imfura, Ndishimye n'indi yitwa "Akadomo ka nyuma" iri hafi gusohoka na yo."
Dominic Ashimwe mu myiteguro yo kumurika album nshya
Dominic Ashimwe agiye gukora iki gitaramo nyuma y'ivugabutumwa aherutse gukorera i Burayi mu gihigu cy'u Bubiligi. Igitaramo aheruka gukorera mu Rwanda, cyabaye muri 2016, akaba ari igitaramo yise 'The Victory Worship Live concert'. Ni igitaramo cyabereye kuri New Life Bible Church ku Kicukiro tariki ya 11 Ukuboza 2016. Benshi mu bakunzi b'umuziki wa Gospel bitabiriye iki gitaramo ntabwo bazacyibagirwa dore ko Dominic Ashimwe yabamurikiye ku mugaragaro abahanzi b'abanyempano ikomeye ari bo Bosco Nshuti na Papy Clever.
Dominic Ashimwe ubwo yaheshaga umugisha abanya-Burayi
TANGA IGITECYEREZO