RFL
Kigali

Dominic Ashimwe yatangiye imyiteguro y'igitaramo gikomeye azamurikiramo album nshya yise 'Urufatiro'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/11/2018 17:56
7


Dominic Ashimwe benshi muzi mu ndirimbo zinyuranye zahembuye imitima ya benshi zirimo; Nemerewe kwinjira, Ari kumwe natwe, Ashimwe, Ndishimye n'izindi nyinshi, yatangiye imyiteguro y'igitaramo gikomeye azamurikiramo album nshya yitwa 'Urufatiro'.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Dominic Ashimwe yadutangarije ko yatangiye kwitegura igitaramo azakora tariki 30/06/2019. N'ubwo nta makuru menshi yatangaje kuri iki gitaramo, yavuze ko aho kizabera hamaze kwemezwa. Ati: "...Album nshya izajya hanze mu gitaramo kinini kizaba mu kwezi kwa 6 umwaka utaha, Concert yacu iri Dimanche, le 30/06/2019 guhera Saa Kumi zuzuye (4:00pm)." Yakomeje agira ati:

Ni igitaramo cyiza turi gusengera kugira ngo Umwuka wera w'Imana azaganze ikirere cya hariya hose tuzaba twicaye dutuje, imitima iguye umwuma izahahembukire rwose, umusaruro uzabe mwiza muri rusange ku bantu bose bazabana natwe. Kuri uwo munsi hatagize izindi mbogamizi duhura nazo, ni nabwo nzanashyira hanze album nshya izaba igizwe n'indirimbo nyinshi zirimo izizwi nka: Azanyibuka, Wambereye imfura, Ndishimye n'indi yitwa "Akadomo kanyuma" iri hafi gusohoka na yo. Album nshya izaba yitwa urufatiro.

Dominic Ashimwe

Ashimwe Dominic mu gitaramo aherutse gukorera i Burayi

Dominic Ashimwe avuga ko ari gutegurana ubwitonzi iki gitaramo kugira ngo kizasige impinduka mu bantu b'Imana. Yagize ati: "Ni igitaramo turi gutegurana ubwitonzi rwose kugira ngo kizasige impinduka ku bantu b'Imana cyane cyane ku ruhande rw'ubuzima bwabo bw'Umwuka. Ibyinshi kuri cyo tuzagenda tubibabwira buhoro buhoro. Ubu twifuje kukibabwiraho muri macye kugira ngo abakunda Imana bari gutegura gahunda zabo z'umwaka utaha wa 2019 babishyire muri gahunda na byo, bityo ntibazacikwe n'ibi bihe ijuru riri kudutegurira bizaba byuje ukubaho kw'Imana."

Ari gusengera iki gitaramo kugira ngo Umwuka Wera uzaganze

Dominic Ashimwe aganira na Inyarwanda.com yagize ati: "Ni igitaramo cyiza turi gusengera kugira ngo Umwuka wera w'Imana azaganze ikirere cya hariya hose tuzaba twicaye dutuje, imitima iguye umwuma izahahembukire rwose, umusaruro uzabe mwiza muri rusange ku bantu bose bazabana natwe. Kuri uwo munsi hatagize izindi mbogamizi duhura nazo, ni nabwo nzanashyira hanze album nshya izaba igizwe n'indirimbo nyinshi zirimo izizwi nka: Azanyibuka, Wambereye imfura, Ndishimye n'indi yitwa "Akadomo ka nyuma" iri hafi gusohoka na yo."

Dominic Ashimwe

Dominic Ashimwe mu myiteguro yo kumurika album nshya

Dominic Ashimwe agiye gukora iki gitaramo nyuma y'ivugabutumwa aherutse gukorera i Burayi mu gihigu cy'u Bubiligi. Igitaramo aheruka gukorera mu Rwanda, cyabaye muri 2016, akaba ari igitaramo yise 'The Victory Worship Live concert'. Ni igitaramo cyabereye kuri New Life Bible Church ku Kicukiro tariki ya 11 Ukuboza 2016. Benshi mu bakunzi b'umuziki wa Gospel bitabiriye iki gitaramo ntabwo bazacyibagirwa dore ko Dominic Ashimwe yabamurikiye ku mugaragaro abahanzi b'abanyempano ikomeye ari bo Bosco Nshuti na Papy Clever. 

Dominic AshimweDominic AshimweDominic AshimweDominic Ashimwe

Dominic Ashimwe ubwo yaheshaga umugisha abanya-Burayi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rachel5 years ago
    God bless you dominic, ubitangiye kare cyane Uwitela.azagushoboze bizagende neza. Tuzaza Dont worry. God bless you
  • Shakira M5 years ago
    Nkunda song yawe yitwa imirimo itagajwe yakoze ni myishi... imvugira byinshi umutima wanjye uhora uganira n'umuremyi wanjye. Imana izagushoboze mu myiteguro brother Dominic
  • Sano5 years ago
    Hallelua! Thank you Mr Ashimwe I LIKE THIS NAME OF YOUR NEW ALBUM. "Nyamara URUFATIRO rukomeye rw'Imana ruracyahagaze, rwanditsweho iki kimenyetso ngo"Uwiteka azi abe" (2 Timoteyo 2:19)
  • DUSABEMARIYA5 years ago
    ni byiza Bwana Dominic Asshimwe komeza ukorere Imana nayo izakwitura ubugingo buhoraho. Uwiteka ahemba neza ntiyambura nubwo byatinda ariko iyobije ushira agahinda ugashima
  • 5 years ago
    Eh wallah haracyari amezi menshi... 30.06.2019 cyakoze muri gospel mbona ibintu byanyu biba biteguye neza mubitangira hakiri kare sana. courage Domini
  • 5 years ago
    Domini ukomeje gukora neza, ndakunda yuko utajya uvangavanga mubyo ukora. Komeza izo ndangagaciro ni byiza. Be blessed
  • obededomu5 years ago
    turahabaye cyane.@turagukunda cyane





Inyarwanda BACKGROUND