Korali Goshen ikorera umurimo w'Imana mu itorero rya ADEPR Musanze yateguye igitaramo cy'ivugabutumwa kizabera mu mujyi wa Kigali aho izaba iri kumwe na Dominic Ashimwe na korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge.
Ni igitaramo bise 'Imirimo y'Imana Live Concert' kizaba tariki 10 Kamena 2018 kikabera ku Gisozi kuri Dove Hotel. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose. Imiryango izaba ikinguye kuva Saa Sita n'igice z'amanywa. Ni ubwa mbere korali Goshen igiye gukorera i Kigali igitaramo cyayo bwite dore ko ubusanzwe yagajya ihaza yatumiwe.
Goshen choir bagiye gukorera igitaramo gikomeye i Kigali
Kamanzi Danny Perezida wa korali Goshen yabwiye Inyarwanda.com ko muri iki gitaramo bagiye gukora, bazaba bafata amashusho y'indirimbo zabo ziri kuri album ya Gatanu. Ikindi ni uko muri iki gitaramo bazaba batangiza ku mugaragaro ibikorwa byo kwizihiza Isabukuru y'imyaka 20. Mu bikorwa bazaba batangiza ndetse banasanzwe bakora mu rwego rw'ivugabutumwa harimo gusura abatishoboye, gusura abarwayi mu bitaro, gusura abagororwa n'ibindi bikorwa bitandukanye by'urukundo.
Dominic Ashimwe yatumiwe mu gitaramo cya korali Goshen
Korali Goshen ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru. Muri uyu mwaka wa 2018 mu kwezi kwa Munani ni bwo iyi korali izizihiza isabukuru y’imyaka 20 imaze kuva itangiye ivugabutumwa.
Incamake y’amateka ya korali Goshen
Korali Goshen yatangiye umurimo w’Imana mw’itorero rya ADEPR mu mwaka wa 1995 ari abana bo mu ishuri ryo ku cyumweru (Sunday school). Bakomeje kuba korali y’abana kugeza mu mwaka wa 1998 aho bahawe ubuzima gatozi baba korali yemewe mu itorero rya ADEPR aha ni nabwo bahisemo kwitwa Goshen (Umusozi w’ubuhungiro) bahita batangira ibikorwa by’ivugabutumwa mu ndirimbo ndetse no gukora ibikorwa rusange bifitiye itorero n’igihugu akamaro.
Mu bikorwa Goshen yibanzeho guhera igihabwa ubuzima gatozi harimo: Ivugabutumwa mu bigo by’amashuri makuru ndetse n’amashuri yisumbuye, ivugabutumwa mu ma Gereza, gusohoraiIndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana no gukangurira abantu kuva mu ngeso mbi bakizera Yesu, ibitaramo by’indirimbo hirya no hino imbere mu gihugu cy’u Rwanda n’ibikorwa byo gufasha abatishoboye. Guhera mu mwaka wa 1998 kuva Goshen yemerewe n’Itorero gutangira ibikorwa byayo ubu muri uyu mwaka wa 2018 hashize imyaka 20. Muri iyo myaka 20 Goshen yasohoye Album 5 Audio na Album Video 2.
Album z’amajwi (Audio)
2005 Album Audio 1 yiswe Se w’Impfubyi
2008 Album Audio 2 yiswe Ishimwe ni iryawe Mana
2010 Album Audio 3 yiswe Senga
2014 Album Audio 4 yiswe Tuzaguma iwe
2018 Album Audio 5 yiswe Imirimo y’Imana
Album z’amashusho (Video)
2008 Album Video 1 yiswe Ishimwe ni iryawe Mana
2015 Album Video 2 yiswe Tuzaguma iwe
Intego n’icyerekezo cya Chorale Goshen ni ukwamamaza ivugabutumwa riganije guhwiturira abantu kuva mu byaha bakayoboka inzira y’agakiza, gufasha abatishoboye no gukangurira abantu kwirinda ibiyobyabwenge. Icyerekezo cyabo ni ivugabutumwa ritagira umupaka no kwagura ubwami bwa Yesu Kristo mu isi ya none.
Korali Goshen itegerejwe i Kigali mu gitaramo izahakorera
Shalom choir yatumiwe mu gitaramo cya korali Goshen
Igitaramo korali Goshen igiye gukorera ku Gisozi muri Dove Hotel
TANGA IGITECYEREZO