Mu mujyi wa Kigali hagiye kubera 'Seminar' y'abantu bakundana bitegura kurushinga (Aba Fiances) ndetse n'abubatse ingo. Iyo Seminar izaba igamije kubafasha kubaka ingo nziza zishingiye ku mahame ya Gikristo.
Iyi Seminar kandi izafasha abashaka kurushinga kubona inyigisho n'inama zizabafasha kubaka ingo nziza zishingiye ku mahame ya Gikristo. Ni igikorwa kizibanda cyane ku bashaka kurushinga ni ukuvuga abasore n'abakobwa bakundana bari mu nzira zo kubana.
Iki gikorwa cyateguwe na Dominique Habimana (Dominic Dom) usanzwe ari umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, afatanyije na Life Long Impacts abereye umuyobozi. Iyi Seminar izabera kuri Hotel Villa Portofino iherereye i Nyarutarama ku wa Gatangatu tariki 19/05/2018.
Rev. Dr. Gato Munyamasoko usanzwe umenyerewe mu byo kwigisha abashakanye akaba azagaragara yigisha abagiye kurushinga. Rev Dr. Gato umaze imyaka itanu ari umuvugizi w'itorero ry'ababatisita mu Rwanda anazwi ku kuba mu myaka ibiri ishize yarahawe igikombe cyo kubaka amahoro mu rwego rw'isi.
Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com Dominique Habimana ukuriye iki gikorwa yadutangarije ko kitareba abo mu itorero rya AEBR gusa kuko gifite umumaro kubashaka kurushinga bose. Kuba muri iki gihe abashaka kurushinga bashyira imbaraga nyinshi mu gutegura ubukwe kuruta izo bashyira mu gutegura urugo rwabo bifite uruhare runini mu kugira ingo nyinshi zijegajega.
Si abashaka kurushinga gusa kuko n'ababyeyi n'abashumba batagifata umwanya uhagije wo gutegura abazarushinga kuko benshi usanga bahangayikishijwe cyane n'imigendekere y'ubukwe. Kubaka urugo ni wo umushinga ukomeye kandi w'ingenzi mu buzima bwa muntu kuko ari wo inyoko muntu ikomokaho, mu gihe mu bihe byashize byari inshingano y'ababyeyi gutegurira abana babo kuzagira ingo nziza. Habimana Dominique yavuze impamvu yateguye iyi Seminar ndetse n'icyo abazayitabira bazunguka. Yagize ati:
Muri iki gihe usanga ababyeyi batagifite umwanya uhagije ndetse umuryango mugari ukaba utagifite umwimerere wakwizeza abawukomokaho kubaka neza. Ibyo byiyongera ku mpinduka nyinshi zijyana n'iterambere isi igezeho zigira ingaruka kumibereho y'umuryango. Usibye inyigisho, ubuhamya n'impanuro bizatangwa n'abamaze igihe babana nk'umugabo n'umugore, aba fiances bazanabona umwanya wo gukora ibindi bikorwa byinshi byagenewe kubaka urukundo rwabo binabategurira ingo nziza zishingiye ku ndangagaciro za Gikristo.
Habimana Dominic hamwe n'umuryango we
Ku bifuza kwitabira iyo Seminar bakwiyandikisha kuri AEBR Kacyiru hafi ya MINAGRI cyangwa bagahamagara 0786268615 cyangwa 0781631943. Kwinjira, ni 16,000Frw kuri buri 'Couple'. Ku bundi busobanuro ushobora gusura urubuga www.lifelongimpacts.com
TANGA IGITECYEREZO