RFL
Kigali

Dj Spin yatsindiye igihembo nk'umu Dj mwiza mu Rwanda ashimira Imana imuhaye impano ya Noheli n'Ubunane

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/12/2017 16:17
0


Mu minsi ishize mu mujyi wa Nairobi mu gihugu cya Kenya hatangiwe ibihembo mu irushanwa rya Xtreem Awards 2017. Dj Spin ukorera Tv10 mu kiganiro Praise 101 ni we wegukanye igihembo nk'umu Dj mwiza mu Rwanda.



Ibihembo bya Xtreem Awards 2017 byabaye tariki 17/12/2017 mu birori byabaye byabereye muri Kenya, hatangwa ibihembo 87 mu byiciro bitandukanye. Umuhanzi w'umwaka yabaye Papa Denis, umuhanzikazi w'umwaka aba Evelyn Wanjiru, itsinda ry'umwaka riba Prince crew Empire. Indirimbo nziza yo kuramya yabaye Achia Yesu mercy clara, Indirimbo nziza y'amashusho iba Ndogo ndogo, Indirimbo nziza ya Hiphop iba Keep it real. Mu ba Dj bahawe ibihembo, Dj Nitrax Theking Selector yabaye umu Dj w'umwaka, Dj Spin Evans aba umu Dj mwiza mu Rwanda. 

Dj Spin

Dj Spin yahawe igihembo nk'umu Dj mwiza mu Rwanda muri Gospel

Aganira na Inyarwanda.com Evans Mwendwa uzwi cyane nka Dj Spin cyangwa Dj Spinimana yavuze ko yishimye cyane, ashimira Imana imuhaye impano ya Noheli. Dj Spin yatangaje ko ari gutegura uko igihembo yatsindiye cyamugeraho dore ko magingo aya kiri i Nairobi. Dj Spin yashimiye abamuhaye igihembo bagaha agaciro ibikorwa akora mu murimo w'Imana. Yunzemo ko guhembwa nk'umu Dj mwiza mu Rwanda, bimuteye imbaraga nyinshi mu kazi akora ko kuvangavanga imiziki.

Dj Spin yagize ati: "Kuba umu Dj mwiza mu Rwanda, birantera imbaraga cyane kuba abantu bari kwishimira umwuga dukora wo kuvangavanga imiziki biratera imbaraga kandi abandi bashaka kuba aba Dj muri Gospel.Imana yabikoze, yampaye impano ya Noheli na Bonane"

Image result for Dj Spin amakuru

Dj Spin arashima Imana imuhaye impano ya Noheli n'Ubunani

Dj Spin atsindiye iki gihembo nyuma yaho mu mezi macye ashize yari mu bahatanira igihembo mu irushanwa Sauti Awards 2017 ryo muri Amerika ritanga ibihembo ku bahanzi bo muri Afrika bakora umuziki wa Gospel n’abandi bafite aho bahuriye n’umuziki wa Gospel. Dj Spin yari mu cyiciro cy’umu Dj mwiza mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba aho yari ahanganye na Dj Mo wo muri Kenya, Dj Sadic wo muri Kenya, Dj Ruff wo muri Kenya, Dj Twonjex wo muri Uganda na Dj Frank wo muri Tanzania. Byarangiye ariko atabashije kwegukana igihembo. 

Dj Spin yatangiye kuvangavanga imiziki ya Gospel mwaka wa 2012 abitangirira muri kaminuza. Ni we waciye agahigo ko kuba umu Dj wa mbere mu Rwanda watangiye kuvangavanga imiziki yo kuramya no guhimbaza Imana, abitangira abakristo benshi bamurwanya dore ko batabivugagaho rumwe, gusa kugeza uyu munsi usanga benshi barahinduye imyumvire bakaba bamwiyambaza mu birori byabo ndetse hari n’insengero nyinshi zimutumira mu materaniro n’ibitaramo binyuranye.

Praise 101

Dj Spin yatangije ikiganiro 'Praise 101' kuri Tv10, gitambuka buri ku Cyumweru kuva saa moya za mu gitondo kugeza saa yine

Urutonde rw'abahawe ibihembo mu irushanwa Xtreem Awards 2017.
1. AFRICAN ACT - Goodluck Zobert
2. MALE ARTIST- PAPA DENIS
3. FEMALE - EVELYN WANJIRU
4. NEW MALE - David Wonder
5. New female - Naomi sansannah
6. Emerging new artist- Davie Noty
7. Dj of the year - DJ Nitrax Theking Selector
8. Most outstanding dj - DJ KLIFFTAH
Dj of the year Rwanda- DjSpin Evans
9. Emerging dj - DjCelfie Ke
10. Song of the year- kumbe kumbe 
11. Group of the year - Prince crew Empire
Group and the year Tanzania- Kihayile GROUP
12. Collabo of the year- Nilinde by shadrak robert ft Angel benard
13. Worship song of the year - Achia yesu mercy clara
14. Audio producer of the year - Paulo
15. Emerging audio producer of the year - urban scotch
16. Video of the year - ndogo ndogo
17. Video producer of the year - Shaddy Mtumishi 
18. Video producer of the year tz - Dir Pyuza Rich
19. Emerging video director of the year - Neo tracks
20.Reggae/raggah song - CMato Muziq
21. Dancehall artist - jabidii
22. Hiphop song of the year - Keep It Real
Tz hiphop song of the year- Kraist Kidd
23. Central artist of the year- Mary Wagoro
24. Western artist of the year - Jon Wan
25.Nyanza artist of the year - K-kid Keens
26. Rift valley of the year -Japeth Jatiko
27. coast artist of the year- Keam Kym
28. Mc of the year - Mc Fortune
29. Hype man of the year - Mc Summercon
30. Digital media strategiest- Mistah Prince Earthman
31. Afro pop artist of the year - Manuel Poldoski
32. Bongo song/artist of the year- Sir Ejay
33. Dance crew of the year - Sibling dance crew
Outstanding dance crew of the year- Stepup Krew Intl
34. Emerging dance crew- Young Tit D Crew
35. Most promising artist - Stvlegend Boy Stv
Most promising artist Tz- Beatrice Kitauli
36. Song writer of the year - Jimmy James Jj
37. Radio show of the year - Turnt kubamba
38.Tv show of the year- jc circle
39. Radio presenter of the year - Peter Pinchez Blaise
40. Tv presenter of the year - jeniffer kilele focus tv. 
41.Print design company of the year- Lyqso Graffix
42. fashion designer of the year - Kenvictor General
43. Tanzania artist - Shadrack Robert
44. Rwanda artist - Iyamuremye Serge
45.Most influential personality of the year - Gaelle SkEight Muziq
46. South africa artist of the year - Matthews Matsetse
47. Diaspora artist of the year - Churchill King
48. Uganda group /artist- Levixone
49. comedy act of the year- 2mbili
50. Spoken word act of the year - K lax
51.Best actress of the year - Martha Bosschick Wanjero
Emerging actress of the year - Joy Machachari
52. best actor of the year - Baha Machachari
53. photographer of the year- Picha Za Chris Wanga
Emerging photography of the year - Jayden brown 
54. Teen service of the year - mavuno mashariki
55. Choir/worship song of the year - atmosphere changers
56.Hair stylist of the year - Eric one wash
57. most influential young person - Hypekid HK
Influential young Person - Bryant Otieno
Most influential Person Female - Faith Mutheu
58. Most influential person south africa - Muvhango Khuliso Excellent
59. Male model of the year- arthuro imanalien
60.Female male model- Martha wanjero
61. Digital tv of the year - shine tv 
62. band of the year- gospel kings
63. entertainment show - Turn up ,maisha majic
67. cover song of the year- shukurani shaddy mutumishi
68. talent to watch - Dj star
69. Album of the year- tutembele by pst baraka
70. social media blog of the year- Uliza Links 
71.Tv personality of the year - Willis Raburu
72. event host of the year - Kimberly Njoki
73. event marker of the year- Avixon 
74. event dj of the year- Braxx King
74 event Mc of the year- Bob Machachari 
75. social media personality of the year - Eric Manyika 
76. event organizer of the year - Alfha Entertainment 
77. Enterprenuer of the year -Michael Onyach
78. Teen act of the year - Kenny Machachari buggi
79. hair dresser of the year- Sammy Ndunda
80. salon spa- Leo saloon 
81. West africa artist of the year- Yolanda Ugo
82. radio of the year - Atg Radio
83. Tv producer of the year - Getty K24 TV
84. Regional tv of the station- Meru Tv
85. vernacular radio- kameme radio
86. Regional radio producer -Kennedy Mwangi
87. vernacular radio station - Kyeni tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND