RFL
Kigali

Dj Spin n'umugore we uzwi nka Mimi bakorewe ibirori 'Baby Shower' byo kwakira imfura yabo-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/11/2018 10:15
1


Ku mugoroba w'iki Cyumweru tariki 18 Ugushyingo 2018 inshuti za hafi za Dj Spin n'iz'umugore we Dushimirimana Ernestine uzwi nka Mimi, zasuye uyu muryango aho utuye ku Kimironko, ziwukorera ibirori byo kwakira imfura yabo.



Evans Mwenda uzwi nka DJ Spin ni umunyamakuru kuri Tv10 na Authentic Tv by'akarusho akaba akorana n'umugore we kuri Tv10 mu kiganiro cy'iyobokamana cyitwa Praise 101. Kuri ubu rero umugore wa Dj Spin arakuriwe. Aba bombi bagize 'Couple' izwi nka 'The Spins' baritegura kwibaruka imfura yabo ndetse baraye bakorewe ibirori bizwi nka 'Baby Shower' byo kwakira umwana wabo w'imfura.

Abantu bazwi mu gisata cya Gospel bari muri ibi birori harimo; Muganwa Assumpta wamamaye nka Satura, Carine Tracy, Apophia Posh, The Pink na Mama Kenzo umufasha wa nyakwigendera Patrick Kanyamibwa. Dj Spin ufite inkomoko muri Kenya ariko akaba yarashatse umunyarwandakazi, afite agahigo ko kuba ari we watangije mu Rwanda ibijyanye no kuvangavanga imiziki yo kuramya no guhimbaza Imana. Icyo gihe acyibitangiza ntabwo byavugwagaho rumwe, ariko ubu byahawe umugisha na benshi mu bapasiteri n'abakristo bo mu matorero anyuranye.

AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE

The SpinsThe SpinsThe SpinsThe SpinsThe SpinsThe SpinsThe Spins

Nyuma y'ibirori bafashe ifoto y'urwibutso






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Ariko se iyi ni mukorogo? Arhee barasa nabi niba ari mukorogo niba ari camera yabatukuje sha ni bibi rwose ubanza ari za make-up zitajyanye n impu zabo.rwose bantu niba ibi makeup bibahindura babi gutya mubireke





Inyarwanda BACKGROUND