RFL
Kigali

Divency Vincent na Kunzi Benigne bahuriye mu ndirimbo yo guhimbaza Imana-YUMVE

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:26/02/2018 18:01
3


Divency usanzwe ukora injyana y'indirimbo zihimbaza Imana yafatanyije na Kunzi Benigne mu ndirimbo ihimbaza Imana bise 'Ishimwe Ryawe' mu rwego rwo gushimira Imana ibyiza idahwema kubakorera babinyujije mu mpano yo kuririmba yabahaye.



Umukunzi Benigne uzwi nka Kunzi Benigne asanzwe ari umuhanzi afite indirimbo zihimbaza Imana 6 ndetse umwaka w'2016 yamuritse umuzingo wazo. Nyuma yaje gukora indirimbo isanzwe itari iy'Imana yise "Imyaka Ijana" ikaba yari indirimbo y'urukundo ndetse benshi batekereza ko yaba yari yaretse umuziki wa Gospel akajya muri Secular ariko uyu munsi ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com yadutangarije ko atigeze areka umuziki wo guramya no guhimbaza Imana agira ati "Ntabwo nigeze mpindura n'uko hari abantu nashakaga kuririmbira mu bukwe rero biba ngombwa ko ndirimba indirimbo ivuga ku rukundo rudashira abashakanye bakwiriye kugira. Naho ubundi ndirimba indirimbo z'Imana kuko n'ubundi nkorera umuhanzi bwanjye mu matorero atandukanye."

Nguyu umuhanzikazi Benigne wateguye igitaramo

Benigne Umukunzi uzwi nka Kunzi yakoranye indirimbo na Divency ihimbaza Imana

Yakomeje atubwira igitekerezo cyo gukorana indirimbo na Divency uko cyaje. Aragira"Twari dusanzwe tuziranye twaricaye dutekereza umushinga twakorana nuko twandika indirimbo hamwe." Kuri ubu Kunzi ntabwo ari kuba mu Rwanda. Umunyamakuru wa Inyarwanda.com yifuje kumenya niba kujya kuba hanze y'u Rwanda kwe aho ari muri Malawi ntacyo byahungabanyije ku muziki we asubiza ko bitabura. Yagize ati: "Birumvikana ko hari ibyahindutse kuko maze igihe ntaba mu Rwanda gusa nanone ntago bimbuza gukora umuzika kdi nkawufatanya n'akandi kazi nkora mu buzima busanzwe."

Divency nawe ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com yadutangarije impamvu yahisemo gukorana na Kunzi, indirimbo amaze kugira ndetse n'uko yatangiye umuziki akora indirimbo zisanzwe nyuma aghindura agakora izihimbaza Imana. Yagize ati: "Impamvu nakoranye na Benigne ni uko muziho ubushobozi butangaje mu kuririmba kandi akaba ari umukobwa ukorera Imana cyane... Ndirimba gospel gusa cyera ni bwo nabanje kuririmba izisanzwe bakunze kwita iz'isi. Ubu maze kugira indirimbo 7 ziri hanze"

Divency

Divency Vincent wakoranye Indirimbo na Kunzi

Kanda Hano Wumve Indirimbo 'Ishimwe Ryawe' ya Divency Vincent na Kunzi Benigne

 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sedric 6 years ago
    imana ikwagure kabisa
  • IRANZI Deo6 years ago
    ni nziza mukomereze aho turabakundq
  • IRANZI Deo6 years ago
    ni nziza mukomereze aho turabakundq





Inyarwanda BACKGROUND