RFL
Kigali

Dinah Uwera yatumiye Dudu mu gitaramo afata nk'ubukwe ndetse yizeye ko kizagwamo imvura y'umugisha

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/07/2018 11:12
0


Dinah Uwera ari mu myiteguro y'igitaramo gikomeye ari gutegura azamurikiramo album yise 'Nshuti'. Ni igitaramo afata nk'ubukwe. Kuri ubu amakuru mashya kuri iki gitaramo ni uko Dudu T Niyukuri w'i Burundi ari umwe mu baririmbyi bazifatanya na Dinah.



Dinah Uwera yatangarije Inyarwanda.com ko yatumiye Dudu mu gitaramo cye kizaba tariki 5 Kanama 2018 kikazabera muri Kigali Serena Hotel. Ni igitaramo yise Hearts at worship ari gutegura abifashijwemo na kompanyi yitwa Urugero Media Group. Dinah Uwera yizeye ko mu gitaramo cye hazagwa imvura ivuye ku Mana ndetse yizeye ko iyo mvura izahembura benshi. Yavuze kandi ko nawe afite amatsiko y'utundi dushya Imana ihishiye abazitabira igitaramo cye. Yagize ati:

Concert yitwa Hearts at worship, ndimo kuyitegura mbifashijwemo n'Urugero media group. Igitaramo cyanjye kizaba tariki 5 Kanama (8) muri uyu mwaka wa 2018, kizabera Kigali Serena Hotel. Ni igitaramo kigamije kumurika album yanjye ya mbere yitwa Nshuti, indirimbo nshya, amavuta mashya,.. Naho ubundi gahunda ni ukuvugana n'Imana tugasabana nayo mu ndirimbo. Nanjye mfite amatsiko y'agashya Imana iduteguriye uriya munsi kuko ndabizi ko itagusha imvura ngo ubutaka bubure gutoha.

Dinah Uwera afata iki gitaramo nk'ubukwe bwe

Dinah Uwera ni umuhanzikazi wegukanye igihembo cy'umuhanzikazi w'umwaka mu irushanwa rya Groove Awards Rwanda 2017. Ibi byamuhesheje itike yo kujya muri Kenya kureba uko Groove Awards Kenya iba imeze. Nyuma yo kuva muri Kenya ni bwo yahise atangariza Inyarwanda.com ko igitaramo ari gutegura agifata nk'ubukwe na cyane ko kizarangwa n'ibihe bidasanzwe mu muziki uryoheye ijisho n'amaso ndetse yizeye adashidikanya ko abazitabira iki gitaramo bazahemburwa bikomeye.

Yahamirije umunyamakuru ko kuri we gukora igitaramo cyiza kigahembura imitima y'abantu benshi baba bacyitabiriye, byamurutira ubukwe. Aha ni ho yahereye avuga ko nyuma yo kuva muri Kenya ari gutegura neza ubukwe bwe (yavugaga igitaramo). Ati: "Aho mviriye muri Kenya mfite umujinya wo gutegura ubukwe bwihuse bumeze nka concert. Mfite amatsiko ya concert kuruta uko nayagirira ubukwe." 

Dudu yatumiwe mu gitaramo cya Dinah Uwera

Kugeza ubu Dinah Uwera ageze kure imyiteguro y'igitaramo ari gutegura. Icyakora ntabwo aratangaza ibiciro byo kwinjira. Ibimaze kumenyekana gusa ni itariki y'igitaramo, aho kizabera ari ho Kigali Serena Hotel ndetse na Dudu wamaze gutangazwa nk'umuhanzi uzaririmba muri iki gitaramo. Dinah Uwera yaherukaga gukora igitaramo tariki 24 Nzeli 2017. Ni igitaramo cyabereye i Remera mu itorero Healing Centre ari naryo abarizwamo.

Uwera Dinah

Dinah Uwera uri gutegura igitaramo afata nk'ubukwe

Groove Awards Kenya

Dinah Uwera (uwa kabiri uhereye ibumoso) ubwo yari muri Kenya

Dinah Uwera

Igitaramo Dinah Uwera ari gutegura






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND