RFL
Kigali

Dinah Uwera agiye gukora igitaramo 'Hearts of worship' azayoboramo abantu mu kuramya Imana byimbitse

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/09/2017 11:01
0


Uwera Dinah ubarizwa mu itorero rya Healing Centre riyoborwa na Pastor Ntayomba Emmanuel, ku bufatanye na Urugero Media group, yateguye igitaramo yise 'Hearts of worship' azafatanyamo n'abandi bahanzi barimo Rene Patrick na Arsene Tuyi. Uwera Dinah yabwiye Inyarwanda ko muri iki gitaramo azafatanya n'abantu mu kuramya Imana byimbitse.



Umuhanzikazi Uwera Dinah ateguye iki gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana nyuma y'imyaka itari micye yari umaze atumvikana mu muziki, gusa kuri ubu akaba avuga ko yamaze kugaruka ndetse akaba afite imishinga myinshi mu muziki we aho ateganya gukora indirimbo nyinshi ziyongera ku zo asanganywe n'izo aherutse gushyira hanze. Iki gitaramo cya Dinah Uwera kizaba kuri iki Cyumweru tariki 24 Nzeli 2017 kibere i Remera kuri Healing Centre kuva isaa kumi z'umugoroba, kwinjira akaba ari ubuntu ku bantu bose. 

Uwera Dinah

Umuhanzikazi Uwera Dinah

Uwera Dinah ni umuhanzikazi watangiye kuririmba cyera akiga mu mashuri yisumbuye ndetse ni umwe mu bafite abakunzi benshi kubw'ibihangano bye biherekejwe n'ubuhanga mu miririmbire ye. Uwera Dinah yaje kumara igihe kinini atagaragara mu muziki, gusa kuri ubu yamaze kugaruka ndetse akaba ari umwe mu bahanzi bari gukora cyane by'akarusho akaba ari gutanga icyizere cy’ejo heza mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda. Uwera Dinah amaze gukora indirimbo eshanu z'amajwi ari zo;Inshuti, Have mercy, Shimwa,Icyo umbwira, Says the Lord n'indirimbo imwe y'amashusho ari yo Inshuti. 

UMVA HANO 'SAYS THE LORD' YA DINAH UWERA

Indirimbo ye ya mbere ari yo 'Inshuti' yayisohoye mu mwaka wa 2005 ari nayo amaze iminsi akoreye amashusho. Inyarwanda yabajije Uwera Dinah icyo ateganya mu muziki we nyuma y'igihe yari amaze atagaragara cyane aho bamwe bakekaga yaba yarahagaritse burundu umuziki, adusubiza muri aya magambo: "Ndateganya gukomerezaho n'izindi ndirimbo nyuma y'igitaramo cyo kuri 24 Nzeli 2017." Abajijwe intego y'iki gitaramo cye, Uwera Dinah yagize ati: "Intego ni ukuyobora abantu mu kuramya Imana byimbitse"

Dinah Uwera

Dinah Uwera avuga ko agiye kugaragara cyane mu muziki

Dinah Uwera

Igitaramo cyateguwe na Dinah Uwera

UMVA HANO 'SAYS THE LORD' YA DINAH UWERA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND